Rwamagana: Imbere y’imbaga y’abaturage, yemeye ko yishe umugore we akamucamo ibice

16 10-07-2018 - saa 18:25, Hakizimana Jean Paul

Umugabo witwa Ntezimana Jean Damascène yemereye urukiko ko yishe umugore we Muhawenimana Béatrice ndetse akamukatamo ibice, mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, mu murenge wa Karenge ho mu Karere ka Rwamagana.

Uru rubanza ruregwamo abagabo babiri: Ntezimana Jean Damascène wari umugabo wa nyakwigendera na Gakire Joseph uregwa ubufatanyacyaha. Iburanisha ryabereye mu ruhame, ritangira ahagana saa 11h:50.

Ubushinjacyaha burega Ntezimana ko yishe umugore we yarabiteguye, bugaragaza ibimenyetso birimo kuba yarahoraga abwira abo mu muryango w’umugore ko azamwica ndetse ko mbere yo kubikora yabanje kwirukana mu rugo umwana we w’umuhungu.

Gakire we ashinjwa ibyaha bitatu aribyo ubufatanyacyaha, guhisha no gushinyagurira umurambo no guhishira uwakoze icyaha. Uyu Gakire ngo yari asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Ntezimana, ndetse nyakwigendera ngo yahoraga amwiyama kumushukira umugabo.

Ntezimana we arashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gushinyagurira umurambo ndetse no gushaka gutoroka.

Uyu mugabo yari yarasezeranye na Muhawenimana ku wa 25 Nyakanga 2002 bakaba bari bafitanye abana batandatu. Ashinjwa ko yamwishe ku wa 21 Mata 2018 bikamenyekana ku wa 28 Mata 2018.

Imbere y’imbaga y’abaturage, Ntezimana yashinjwe ko yishe umugore we akamukatamo ibice akabijugunya ahantu hatandukanye, ku buryo bimwe bitanabonetse harimo igitsina, umutima n’uruhinja nyakwigendera yari atwite.

Ntezimana yemereye umucamanza ko yishe umugore we ndetse anahamya ko ariwe wa mukuyeho ibice bimwe ajya kubita mu kiyaga cya Mugesera ibindi akabita mu bwiherero, gusa ngo byose yabikoze “atabigambiriye.”

Ni imvugo yakoresheje maze inteko y’abaturage bari hagati ya 900 – 1000 igwa mu kantu, abenshi batera hejuru.

Ntezimana yavuze ko icyatumaga atishyikiriza polisi na mbere y’uko amahano yakoze amenyekana, ari ubwoba bwo gusiga abana kuko yabonaga mama wabo apfuye, akumva atabasiga bonyine.

Ku bice by’umubiri bitabonetse, Ntezimana yavuze ko atabiriye nk’uko byavuzwe, ahubwo ngo kuko atari ahari bakuramo ibice yataye mu mazi n’ibyo yataye mu musarane, ngo bishoboka ko byasigayemo.

Umwe mu batangabuhamya witwa Mukanoheri Florence, yemeje ko Ntezimana n’ubusanzwe yakundaga gukubita umugore we ariko agasibanganya ibimenyetso, aho yatanze urugero ku itariki 08 Gashyantare 2018. Icyo gihe ngo basanze bari kurwana kubera indaya umugore yavugaga Ntezimana yazanye mu rugo.

Gakire Joseph we yahakanye ibyo aregwa asaba urukiko gushishoza kuko we ngo nubwo yari inshuti ya Ntezimana atigeze amenya ko yishe umugore we.

Ku kibazo cyo kuba yarafashwe agiye kuzanira ibyangombwa Ntezimana, yavuze ko ngo yabimutumye mu rugo iwe ariko ko atarazi aho agiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Ntezimana w’imyaka 40 atuma Gakire w’imyaka 63 ibyangombwa, kugeza ubwo ajya mu cyumba cy’umugore n’umugabo ntabaze abana aho mama wabo yagiye.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ntezimana igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica uwo bashakanye ndetse bumusabira gufungwa imyaka itanu ku cyaha cyo gushinyagurira umurambo, bikaba impurirane y’icyaha bityo agahabwa igifungo cya burundu.

Gakire we yasabiwe gufungwa burundu kubera gufatanya kwica Muhawenimana ndetse n’imyaka irindwi kubera ubufatanyacyaha, n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rubanza ruzasomwa ku wa 20 Nyakanga 2018 saa munani.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
ndumiwe 2018-07-17 08:19:55

Reba ukuntu yifotoje c yaniriye ku mafoto uziko numiwe neza mbega!!!! agasubiza nta nisoni ngo ibice bimwe nabitaye mu mazi naho ibindi mbita mu musarane sha uwakunyegereza naguhekenya ukumva uburyo ububabare buryana wowe uratinyuka ugakatagura uwo wagiye kubwira ngo uramukunda sha iyo mba aho wabivugiye ntuba warancitse.

2
paula 2018-07-14 10:53:24

i wonder if this guy is human at the extent of killing and cutting his wife into pieces and killing his baby his own flesh and blood . and he said that he feared going to the police because of his kids but he should have thought of that before killing their mother and besides , do the children deserve that purnishment of living with a murder who murdered their mother ? may God give him what he deserves

3
kanakintama 2018-07-11 17:03:45

Aliko narumiwe pe!!!! hari aho nsomye ngo aliko yabikoze atabigambiriye!!!!
ntakundi nyine, nonese ko reta ariyo yakuyeho igihano cyurupfu,
nagende arushye reta, bamugaburire bamuvure aryame asinzire, mugihe uwo yishe ari kubora,
aba bantu ibi bakora bafite aho babikomora, burya amaraso ni mabi.

4
Natal 2018-07-11 12:48:47

Koko ntabwo leta yakumva ubusabe bwacu igasubizaho igihano cy’urupfu? Umva nk’iyi nkuru ibabaje n’ukuri! Ubwo rero agiye kubera igihugu umuzigo, abana bapfapfane... Ikibazo cy’imfu nk’izi zisigaye ziri aha njye mbona hari abagiterwa n’uko ntacyo baza kuba kuko gufungwa gusa ku mugizi wa nabi nk’uyu nta gihano kinini tubonamo.

5
peter 2018-07-11 05:15:51

Andika hano biragoye kugira icyo umuntu avuga.

6
uwimpuhwe mary 2018-07-11 04:56:29

uyumugabo ,akwiyeguhanwa cyane namatejyeko,yararenjyereye pe.

7
YONDE 2018-07-11 03:03:06

PUUUU ! ARAGATSINDWA N’IMANA NTA GIHANO YABONA KIMUKWIRIYE!

8
Emmy 2018-07-11 02:12:52

Ubucamanza buzashoze nibahari igihano kirenze icyo ubushinzacya bwasaye Nzeyimana,kuko ibyoyakoze nawe yakagombye gupfa,uziko twagushije ishyano,kubaga umuntu nk’ubaga itungo!

9
bb 2018-07-11 02:11:15

nonese ko ibyo babyonse mumashereka y aba nyina kwica ni byo basanganye ba se ntakindi yasigira abana be na we!!!!!

10
Jojo 2018-07-11 01:41:24

Mbega ubunyamaswa nako nazo ubanza zitajya zigiranira urwango bigeze aho ngaho. birababaje cyane cg uwo muntu afite ikibazo cyuburwayi bwo mu mutwe si gusa!!!!!nakumiro pe!!!!!!!!!!!!!!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza