Rwamagana: Byari ibyishimo n’ibyifuzo mu kwakira igikombe cyo kwesa imihigo

3 10-08-2018 - saa 13:47, Hakizimana Jean Paul

Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Rwamagana, basanganiye umuyobozi wako ahitwa i Nyagasambu ku rugabano rw’aka karere n’aka Gasabo, bajya kwakira igikombe begukanye ku bwo kuza ku isonga mu kwesa imihigo ya 2017/2018.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Akarere ka Rwamagana kaje ku isonga mu kwesa imihigo, aho kuri iyi nshuro kagize amanota 84.5%, gakurikirwa n’Uturere twa Gasabo na Rulindo twagize amanota 82.5%.

Abaturage ba Rwamagana nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bumvise ko bahize utundi turere, bishyize hamwe bajya gusanganira umuyobozi w’akarere wari ucyuye igikombe. Ibirori byo kucyakira no gucinya akadiho ko kucyishimira byabereye mu Murenge wa Fumbwe, ahazwi nk’i Nyagasambu, aho umuhanzi Jules Sentore yifatanyije na bo muri ibyo byishimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye IGIHE ko ibanga bakoresheje ari ugushyira hamwe bakegera abaturage ndetse no kumenya icyerekezo cy’igihugu.

Yagize ati “Ibanga twakoresheje navuga ko ari nk’ibintu bitatu; icyambere ni ukumenya icyerekezo cy’igihugu kandi icyo cyerekezo gitangwa na Perezida wa Repubulika kuko ari we mutoza w’ikirenga, tukamenya ibyo yifuriza abanyarwanda tukabishyira mu bikorwa”.

“Icya kabiri ni ugukorera hamwe ku nzego zose ndetse n’abafatanyabikorwa bose cyane cyane tukegera abaturage kuko imihigo myinshi nibo bayishyira mu bikorwa, icya gatatu ni ukwiyemeza no kudacika intege mu gihe ubonye hari ikigiye kugukoma mu nkokora ntutinye ukaruhuka ari uko wa muhigo wihaye uwugezeho 100%.”

Bamwe mu baturage ba Rwamagana babwiye IGIHE ko bishimiye ko uyu mwaka ubuyobozi bwabegereye cyane, gusa bagaruka ku kibazo cy’amazi akunze kuba make muri aka karere, aho bemeza ko nigikemuka n’ubutaha bazaba aba mbere.

Sematama Fulgence utuye mu Murenge wa Fumbwe akagari ka Nyakabunga, yagize ati “Nishimiye intsinzi y’akarere kanjye gusa ntago byantunguye nkurikije ukuntu abayobozi bacu bakoze n’uburyo natwe abaturage twakoze, ni ukuri abayobozi baratwegereye cyane ku buryo wabonaga ko imikorere yahindutse cyane, abaturage twahawe umwanya bigaragara pe.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko mu byo akarere kashyiramo imbaraga cyane ku buryo n’ubutaha kaba aka mbere, ari ukongera amazi akoreshwa muri uyu Murenge wa Fumbwe kuko ngo abaturage batayafite.

Ati “Icyo nifuza ko bakongeramo imbaraga kugira ngo ubutaha tuzongere tube aba mbere, ni ugukemura ikibazo cy’amazi muri uyu murenge wacu. Rwose dufite amazi adahagije kuko nta mazi nta suku wabona. Ikindi ni ugukora imihanda yagiye yangizwa n’isuri, ibyo nibikorwa ndakeka n’umwaka utaha tuzaba aba mbere.”

Ikibazo cy’amazi adahagije gikunda kugaragara hirya no hino mu Karere ka Rwamagana, gusa ubuyobozi buvuga ko mu mihigo itaha kiri mu byo bitayeho cyane kuko aka karere kazakoresha arenga Miliyari mu kwegereza amazi meza abaturage.

Abaturage b'Akarere ka Rwamagana bagiye kwakira igikombe cyo kwesa imihigo bagaragaza icyifuzo cy'amazi meza
Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije Abanya-Rwamagana bishimira igikombe cy'imihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ibanga bakoresheje ari ukwegera abaturage cyane
Mbonyumuvunyi Radjab afite igikombe akarere ayobora kegukanye inshuro ebyiri zikurikiranya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sam Mukuru 2018-08-11 10:29:11

Twishimiye Igikombe Akarere kacu kegukanye mukomereze Aho Twubake Igihugu cyacu, Mumihigo Itaha Mwite kucyibazo cya Amazi kiboneka Muri Muyumbu thx.

2
Rukundo jean leonard 2018-08-10 08:50:19

TWISHIMIYE IGIKOMBE AKARERE KACU KA RWAMAGANA ,NIFUZA KO UBUTAHA AKARERE KAKWEGERA URUBYIRUKO CYANE KUKO UBU BIGOYE KO UMUSORE YAKUBAKA INZU KUKO ZIZAMURWA N’ABIFITE TWE TUGASIGARA INYUMA.(UMURENGE WA MUYUMBU)

3
dudu 2018-08-10 07:23:23

congs rwamagana

Kwamamaza