IGIHE

Rwamagana: Basogongeye ku cyanga cya kawa y’u Rwanda basaba koroherezwa kuyigura

1 12-06-2019 - saa 22:04, Hakizimana Jean Paul

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, banyoye ku ikawa bwa mbere batungurwa n’uburyohe bwayo, kuko bari baziko kawa inyobwa n’abanyamahanga gusa.

Ibi babivuze ubwo hizihizwaga umunsi wo kunywa ikawa wizihirijwe mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Uyu munsi ukaba warufite insanganyamatsiko igira iti “ Gusangira kawa y’u Rwanda tubigire umuco iwacu tuyongerere agaciro kandi twegereze abaturarwanda amaguriro yayo.”

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (NAEB) igaragaza ko abanyarwanda banywa ikawa ari 3% nabwo ngo inyobwa n’abifite mu gihe abayihinga batahira ku kuyigurisha gusa.

Yankurije Jacqueline ufite ibiti 300 bya kawa yasazwe n’ibyishimo ngo kuko ni ubwa mbere anyoye ku ikawa kandi ngo amaze imyaka irenga makumyabiri ayihinga.

Yagize ati “Mfite ibiti magana atatu, ni ubwa mbere nyoye ikawa ubundi narimenyereye ko tuyihinga tukayikuramo amafaranga, ariko ubu maze kuyinywa numvishe iryoshye, abana banjye bo ntabwo barayinywaho. Akenshi kutayinywa bituruka ku kubura aho tuyigura, turayihinga yamara kwera tukajyana ku ruganda bakaduha amafaranga bikarangira.”

Mukamugenza Leocadie ufite ikawa 400 we yagize ati “ Kuva natangira guhinga ikawa mu 1998 ubu ni ubwa kabiri nyoye kuri kawa ubwa mbere nayinyweyeho umwaka ushize n’uyu munsi. Ubundi twari tumenyereye kuyisarura tukagurisha bikarangira ntabwo twamenyaga uburyohe bwayo, turasaba ko ubutaha byakwigwaho tukajya tuyigurisha ubundi bakagira niyo badutunganyiriza natwe tukajya tuyinywa.”

Ibyifuzo ku bahinzi ba kawa

Nyuma yo kumva icyanga cya kawa yabo, abahinzi barasaba ko hashyirwaho uburyo bwaborohereza kujya babona ikawa nk’uko babona amajyane mu iduka.

Munyanshongore Protais avuga ko yatangiye guhinga kawa mu 1976 afite ibiti ibihumbi 3000 umwaka ushize yasaruyemo toni 7.5 ariko zose zijyaniwe mu mahanga nta na gake yasigaranye.

Avuga ko hashyizweho aho bayigurira babyitabira cyane ngo kuko barayibabaye ngo birababaza kubona bahinga kawa ikanyobwa n’abandi bo batazi uko imera.

Habiyambere Mourice umukozi w’umushinga NAEB price ushamikiye kuri NAEB yavuze ko bagiye gushyiraho uburyo buzatuma abahinzi babona kawa nyinshi yo kunywa bikanazamura imibare y’abanyarwanda bayinywa.

Ati “Birumvikana abahinzi bashobora kuyihinga imyaka myinshi ariko ntibayinywe, imbogamizi irimo bakunda kuvuga ni uko igiciro cyayo usanga gihenze cyane kurusha ubushobozi bwabo, ariko kandi twifuza ko ku nganda aho bazigemura hajya iguriro rya kawa itunganyije ikajya ihabwa umuhinzi cyangwa akajya ayifata akayitwara akazayikatwa aje kugurisha iyo yejeje, gusa ni gahunda ikiri kuganirwaho ntabwo iremezwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko bibabaje kubona abahinzi bahinga kawa ntibayinywe ariko akabizeza ko hari uburyo buri kuganirwaho buzatuma bayibonera hafi.

Ati “ Byaba bibabaje kubona umuntu ahinga kawa yarangiza ikanyobwa n’abandi we ntayibone kandi igirira umumaro umubiri, umwaka ushize twabigishije mu ruhame uko bayitunganya neza bakayikaranga bakayinywa batarindiriye kuyicisha mu ruganda, gusa dufite n’ubundi buryo tugiye gukoresha bwitezweho kongera umubare w’abahinzi bayinywa.”

Ati “Twamaze kubiganiraho n’izi nganda za kawa zikorera hano, ndetse no mu gasantere ka Karenge turenda kuhashyira ahantu abaturage bajya banywera kawa aho tuzahita (coffee shop) uwushaka kuyinywa no kuyigura akajya ayibona byoroshye kuko biragaragara ko haba kawa nziza kandi nyinshi.”

Mu Karere ka Rwamagana kawa ihingwa cyane mu mirenge ine ariyo Karenge, Muyumbu, Nyakariro na Nzige.

Mu Rwanda Kawa ihinze kuri hegitari ibihumbi 37 igahingwa n’abahinzi ibihumbi 400. NAEB itangaza ko umwaka ushize yohereje hanze kawa ingana na toni hafi ibihumbi 22 zinjije amadorari arenga miliyoni 69.

Iki kigo gitangaza ko imbere mu gihugu kawa itaritabirwa cyane kunyobwa n’abanyarwanda dore ko inyobwa na 3% by’abanyarwanda.

Habanje gukorwa umuganda wo gusasira kawa
Abenshi mu bahinzi bitabiriye ibi birori ni ubwa mbere banyoye kuri kawa nyamara bamaze imyaka myinshi bayihinga
Habiyambere Maurice, Umukozi mu kigo gishamikiye kuri NAEB avuga ko hari kwigwa uko abahinzi bajya bahabwa kawa yo kunywa bakazayikata ku musaruro beza
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhinzi anywe kuri kawa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkusi 2019-06-12 23:27:59

Mwaramutse ariko biroroshye kuyitegurira iwawe ukoresheje ibikoresho gakondo harimo ni urusyo bakajya bayinywa si ngombwa ngo bajye gushaka abayibagurisha kandi babahenze.ni ibigishwe uburyo itunganywa mu makoperative.ni isaha ukaba urabimenye burundu

Kwamamaza