IGIHE

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

0 14-06-2019 - saa 08:17, IGIHE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, kuu wa 13 Kamena, yafashe umuganga w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga aho bafatira ibizamini by’abarwayi (laboratoire) ku kigo Nderabuzima cya Kayove yibye ibikoresho yakoreshaga mu kazi.

Ibyo bikoresho birimo inshinge amapaki abiri, amapaki atatu y’udukoresho bifafisha bapima ubwandu bwa virusi itera Sida n’ amapaki 13 y’ibikoresho birinda intoki umwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko uyu muganga yafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi.

Ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi bahagaritse moto yo mu bwoko bwa TVS basaka mu gikapu cy’uwari uyitwaye basanga harimo ibikoreho byo kwa muganga abajijwe aho abikuye avuga ko abivanye ku bitaro bya Murunda abijyanye ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba kuko ngo bari babigurijwe n’umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakiriba.”

Yakomeje avuga ko Polisi yakomeje kumubaza aho bigiye avuga ko abijyanye ku kigo nderabuzima cya Kinunu bamusaba gutanga nimero ya telefoni y’umukoresha we kugira ngo abahe ibisobanuro arabyanga.

Ako kanya nimero y’umukoresha we Polisi yahise iyishaka, bamuhamagaye avuga ko ibyo bikoresho atigeze atanga amabwiriza yo kugira aho bijya.

Nyuma basuzumye ibyo bikoresho basanga bihuje nimero n’ibikoresho byahawe ikigo nderabuzima cya Kayove aho uwo muganga yakoraga, niko guhita bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), naho ibikoresho bisubizwa Ikigo Nderabuzima cya Kayove.

CIP Gasasira yasabye abakozi kwirinda gusahura umutungo w’ikigo bakorera kimwe n’uw’igihugu kuko bihanwa n’amategeko kandi leta iba yawutanzeho amafaranga kugira ngo ufashe abaturage.

Ati “Leta igura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima buzira umuze, iyo umuntu yibye ibikoresho byo kwa muganga abashyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga, bikanasubiza inyuma serivisi zitangirwa kwa muganga kuko umurwayi uje kwivuza abura ikimuvura.”

CIP Gasasira yaburiye abagura ibikoresho by’ibyibano kubireka kuko bihanirwa n’amategeko, anasaba n’abayobozi b’ibigo runaka kujya bakurikirana abakoresha babo no kugenzura ibikoresho by’ikigo bashinzwe.

Yasoje asaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi bakora kuko aribyo bizateza imbere igihugu n’imiryango yabo muri rusange.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza