Rutsiro: Umugabo arakekwaho gukoresha ubutinganyi mugenzi we akamwangiza

8 14-09-2018 - saa 18:10, Ferdinand Maniraguha

Umugabo w’imyaka 48 wo mu mudugudu wa Bigabiro, Akagali ka Remera, Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ubutinganyi mugenzi we w’imyaka 26 ku ngufu, akamwangiza mu kibuno.

Byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeri 2018, mu gasanteri ka Boneza aho ukekwaho icyaha asanzwe acururiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Niyodusenga Jules, yabwiye IGIHE ko amakuru yamugezeho saa cyenda z’ijoro ayabwiwe n’umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Kinunu wakiriye uwafashwe ku ngufu.

Niyodusenga yavuze ko amakuru bafite avuga ko uwafashwe ku ngufu yabanje guhurira mu nzira n’ukekwaho kumufata ku ngufu, undi amusaba kumuherekeza bakajyana ku iduka rye.

Bahageze ngo nibwo ukekwaho icyaha yabwiye uwari umuherekeje ko bajyana inyuma mu gikari cy’iduka rye, akamuhemba nk’umuntu wamuherekeje.

Niyodusenga ati “Ngo yamusabye kumuherekeza ngo bajyane aho asanzwe acurururiza mu gasanteri ka Bigabiro. Bagezeyo yamubwiye ngo ngwino nguhembe, amujyana hepfo baranywa. Bashobora kuba bari banasinze, ubwo nibwo byabaye.”

Uvuga ko yafashwe ku ngufu amaze kugezwa ku kigo nderabuzima cya Kinunu, basanze bikomeye bamwohereza ku bitaro bya Murunda.

Umugabo ukekwaho icyaha asanzwe afite umugore n’abana.

Niyodusenga yavuze ko atari ubwa mbere avuzweho iyo ngeso ndetse ngo hari n’ikindi gihe yigeze gufatwa akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu, aza kugirwa umwere ararekurwa.

Bivugwa ko n’umugore we bajyaga bashwana amusaba kubaka urugo bakoresheje ikibuno.

Ukekwaho icyaha ari gukorwaho iperereza mu gihe afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhango.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kiiza 2018-09-15 08:43:05

Uwo mugabo ntakosa afite kuko niba ariko ateye se urunva yabigira ate kundi?

Ahubwo abantu twige kujya tuvuga Hoya igihe tudashaka ibi cyangwa biriya. Ngewe sinunva ukuntu umuntu yankoresha imibonano mpuzabitsina ntayishaka nkabyemera?

Noneho ukanayikora inyuma? Birababaza kuko sibyo hagenewe. Inyuma hagenewe guca imyanda isohoka apana kwinjizayo ibitsina.

Abo batinganyi, ntabwo dukwiye kubafunga. Ahubwo ni ukubahakanira mugihe tutabaho ubuzima nkubwabo. Ikindi hagira ufata abandi kungufu n’ubwo izo ngufu ntazemera cyane, akabihanirwa nk’uko itegeko rihana undi uwo ariwe wese.

2
Chance gasherebuks 2018-09-14 23:19:08

Uwo mugabo w’umutinganyi akurikiranwe nibimuhama ubutabera bukore akazi kabwo kuko ntibyemewe nagato mu rwagasabo

3
Edouard 2018-09-14 22:03:16

Biteyiso kumuryango nyarwanda ntibikwiye,gusa ndabona uyu mugabo hari kubanza guhura nabaganga,bakamuganiriza,urumvako homosex I imurimo ahubwo muri gerezaho azabahera ruhande,ni dange to.

4
Dd 2018-09-14 19:56:16

Ntampanvu yokumufunga niba bose ari bakuru kuko ubutinganyi atarikosa. Niko umubiriwe uteye.

5
Kiiza 2018-09-14 17:58:40

Umugabo w’imyaka 26 se bamufata kungufu bate?

Bene ibyo ni amateshwa, ikindi gukora iminonano mukibuno ntaho bihuriye na homosexuality kuko n’abagabo babikora n’abagore babo.

Nyakosa nge mbona, ahubwo ikibazo gifite uwo wemeye gukora ibyo adashoboye akarinda asenyuka hepfo.

Ubutaha ni ukwitonda

6
Rwanda 2018-09-14 16:57:02

Daimo wogutingana yiji murwanda nimudasenga azabatamaza

7
Rachel 2018-09-14 14:02:21

Toka shitani
! nirwo Rwanda tugezemo

8
Igizeneza claire 2018-09-14 13:00:26

Andika hano Igizeneza claire bam utemuriyombi ni amakosa.

Kwamamaza