Rutsiro: Abagore bubakiye mugenzi wabo utabona wari umaze imyaka 26 atagira icumbi

6 12-10-2017 - saa 12:14, Sitio Ndoli

Abagore bo mu Karere ka Rutsiro bishyize hamwe bubakira mugenzi wabo ufite ubumuga bwo kutabona, inzu yo guturamo, bamushyikirije ku munsi wahariwe umugore wo mu cyaro.

Kuva mu 1992, Nyirandayambaje Clementine wubakiwe iyi nzu yabaga mu kigo cy’imfubyi mu Karere ka Rubavu ahavuye abura aho aba, akajya arara aho bamuhaye icumbi.

Mu buhamya bwe yavuze ko yari amaze igihe kinini mu buzima bubabaje bwo kutagira aho aba we n’abana be.

Ati “Nari ncumbitse muri uyu mudugudu, nazerereye henshi kuva mu 1992. Nagiye ndara aho mbonye,ubu nari ncumbitse mu baturanyi.”

Ku munsi wahariwe umugore wo mu cyaro, tariki ya 11 Ukwakira 2017, Nyirandayambaje yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abagore bo mu Karere ka Rutsiro, iherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Cyarusera mu Murenge wa Mushubati.

Nyirandayambaje uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko agiye kwiteza imbere kuko abonye inzu azajya abanamo n’abana be bane.

Ati “Ibyishimo birenda kunyica,nubakiwe n’abagore ndabashimira cyane barakoze kuko umugore yatunze ibiti, yikoreye ibuye kugira ngo iyi nzu yuzure.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rutsiro, Agnes Uwamahoro yavuze ko iyi nzu bayubatse mu gihe cy’imyaka ibiri muri gahunda y’uko nta mugore ugomba gusigara inyuma.

Ati “Iriya nzu iri muri gahunda ya ‘wisigara inyuma’ twiyemeje nk’abagore bo muri Rutsiro, ni twe twaguze ikibanza turasiza, turubaka dushyiraho n’amabati.”

Iyi nzu y’ibyumba bine ifite agaciro ka na miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaraturutse mu musanzu w’abagore,imiganda bakoze ndetse banafashwa n’abagabo babo.

Nyirandayambaje Clementine uifte ubumuga bwo kutabona yishimiye inzu yahawe
Inzu Mukandayambaje yahawe ifite agaciro ka miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda
Uwamahoro Agnes yavuze ko bayubatse mu mbaraga bishatsemo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fatuma 2017-10-12 20:31:23

Barakoze cyane,ariko ndanenga ubuyobozi butamwitayeho ngo bumwubakire mubatishoboye,erega Kagame ajya kubeguza yababonye ubuse nkabo bayobozi bayoboraga ibiki

2
Nyundo 2017-10-12 13:14:55

Mukomereze aho, bamutima w’urugo.IMANA ibakubire 7.

3
Umuhoza 2017-10-12 10:18:32

Agnes ndakwemera rwose, mwagize neza kugoboka uwo mubyeyi ufite ubumuga!! Mukomereze aho

4
Bobo 2017-10-12 08:00:08

Byiza cyane!

5
Bobo 2017-10-12 08:00:07

Byiza cyane!

6
aranditse 2017-10-12 06:59:47

biteye ubwuzu:kubona abantu nkabo tuvuga:ababweyi bita kuli mugenzi wabo utishoboye kandiuli mukifuzo kihutirwa bakamugoboka : bakomerwe tombi sinvuze :abatura Rwanda bonyine :ariko naburimuntuwese ahoava akagera;gushimira abobarwana-shaka bokoze byagitwari; bagoboka mugenziwabo. Nibakomerwe yombi.RUBAYITA ATHANASE be chimay forges-aranditse igihugu gifite intwari nkizo ntigiteze gusubira Inyuma

Kwamamaza