IGIHE

Rusizi: Uwaciwe amafaranga yo kutamenya gusoma no kwandika yayasubijwe

12 14-08-2019 - saa 13:12, Akayezu Jean de Dieu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro,RRA, cyatangaje ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi cyatangiye gukurikirana abakozi bacyo baherutse kwaka amafaranga umuturage bamuziza ko atazi gusoma.

Umuturage waciwe amafaranga yo kutamenya gusoma yitwa Nsabimana Dominique wo mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, aho yaciwe amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw).

Nk’uko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yatanzwe n’umukozi wa RRA, aya mafaranga yaciwe Nsabimana ku wa 26 Kamena 2019.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biza gutuma RRA igira icyo ivuga kuri iyi nyemezabwishyu inashimangira ko nta munyarwanda ucibwa amafaranga yo kutamenya gusoma.

Itangazo rya RRA rigira riti “Turisegura kuri Bwana NSABIMANA Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko.”

Rikomeza rigira riti “Ubu yamaze gusubizwa amafaranga ye, nyuma yuko RRA n’Akarere ka Rusizi basuzumye imiterere y’iki kibazo. Abakozi babikoze nabo barimo gukurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye IGIHE ko aya mafaranga yari yaciwe umuturage yamaze kuyasubizwa ndetse nta n’undi muturage uzongera gucibwa amafaranga muri ubu buryo.

Yakomeje agira ati “Nta wundi ushobora kongera gucibwa amafaranga nk’ariya ariko ubusanzwe uburyo byakorwaga ariya ni amafaranga bacaga abaturage babakangurira kugana amasomero y’abakuze.”

Yongeyeho ati “Byumvikane neza ntabwo ari umukwabo bakora ariko urabona nk’iyo umuturage aje gusaba serivisi nko gushyingirwa hari amafaranga bamuca yo kugira ngo bamusomere igihe atazi gusoma. Ibi ariko ntabwo bizongera kubaho twabikosoye.”

Meya Kayumba yavuze ko abakozi ba RRA bari baciye amafaranga ubu bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Iyi ni inyemezabwishyu iriho amafaranga Nsabimana yaciwe
Ibiro by'Akarere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
karekezi siradji 2019-08-16 11:59:51

Andika rusizi batuyoboresha igitugu mfite amafoto yumukozi wangari aje guca amaf Inka ziri murwuri rwacu zari Inka 11 bazica amaf ibihumbi 55000 muzaze tubibereke ntibyacika kubera ruswa iri munzego zibanze

2
HITAYEZU 2019-08-15 06:41:31

mu minsi yashize nahuye n’umuggabo w’inshuti. ntacyabaye ariko kubera gukunda inzoga z’inkorano ubona yarangiritse mu mutwe. namubajie uko umwana we angana kuko tutari duherukanye. arambwira ngo afite imyaka 8. nti: yiga mu wakangahe ? ati "ntaratangira kwiga. naramubwiye "UMUNSI UMWANA WAWE AZABWIRWA KWANDIKA INYANDIKO IHAMYA KO AHAWE AMAFRANGA CYANGWA BIKAMUNANIRA KWISOMERA KONTARO CYANGWA IKINDI, NIWOWE AZAHINDUKIRANA KUKO UTAMUSHYIZE MU ISHULI NIBURA AMENYE KWISOMERA N’IKINYARWANDA. HASHIZE IMINSI ARAMBWIRA NGO IBYO NAMUBWIYE BYAMURAJE ADASINZIRIYE. NDAGAYA CYANE ABABYEYI BATAJYANA ABANA BABO KU ISHULI.

3
Rudahunga 2019-08-15 05:01:14

Hahahahahahahahahaha akumiro ni itushi...mu cyaro haba amategeko ataba ahandi....abategetsi baho uturere batugize uturima twabo

4
Kamana 2019-08-14 23:59:27

Njyewe nabyumvise kuri za radio zisebya ubutegetsi ngirango ni ugusebanya bisanzwe doreko aribyo biberamo buri gihe. None ni ukuli.Biteye kwibaza ariko.Uwo muyobozi azi inshingano ze? Uyu bamwirukane kuko ni ingwizamurongo muri leta.

5
Babu 2019-08-14 22:12:18

Ibyo muvuga ntimuzi. Nafunguye business ya 300.000 muri Kigali y’,icyaro nyuma y’iminsi 10 bari bateyemo bansa trading licence, umusoro w’ibishingwe n’umutekano nshyize muri calculator mbona bitazavamo ndahafunga. Kandi sinjye jyenyine. Trop d’impots tuent l’impot. Iyo bakingenza buke mu ntangiriro ubu mbangeze kure. Nikomereje akazi gasanzwe mbamo

6
Bebe 2019-08-14 13:19:58

Ariko jye simbyumva namba! Inzego zibanze baragowe rwose.ni gute twubaka amashuri buri munsi, tukiruka kuvuye mû ishuri rimwe na rimwe ugatsindwa umuhigo wo kugarura abana ku ishuri kubera uyu wirutse,nyuma ukajya kubona haje umuntu w’imyaka 22 ushaka gusezerana atazi gusoma!

* yanze kwiga igihe byari ngombwa
* yanze kujya no mwisomero
Harya aho mubonaniye umuhannye waba ukosheje?! Nyamara murimo guca intege inzego d’Ivan se

7
Seraphine 2019-08-14 11:54:48

Yararenganye

8
bc 2019-08-14 11:45:58

basuzume neza wasanga ayamafaranga yacibwaga?

9
Hirwa 2019-08-14 10:52:26

None se bariya basoresha hari ikosa bafite kandi bivugwa ko ayo mafaranga ari amande acibwa abatitabira isomero?=Gusomerwa=kutamenya gusoma.

10
Mparambo 2019-08-14 09:18:57

Yari akwiye no kuregera indishyi z’akababaro kuko RRA:
- yamuhohoteye ikanamuharabika bukarinda bigera mu itangazamakuru
- yihaye gutanga ibihano ku byiswe icyaha kitaba mu mategeko y’igihugu

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza