IGIHE

Rusizi: Abaturage banyura iz’ubusamo bagana i Bukavu baburiwe ku mpungenge zirimo na Ebola

0 9-10-2019 - saa 12:40, Nshimiyimana Pascal

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi basabwe gukoresha inzira zemewe bajya cyangwa bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko kunyura ahatemewe bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga birimo kwitiranwa n’abanzi cyangwa bakaba bahura n’ingaruka zo kwandura icyorezo cya Ebola cyibasiye RDC.

Ikibazo cy’imipaka itemewe inyurwaho cyane cyane ikoreshwa n’abaturage bambutsa ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, gikunze kugarukwaho kenshi n’inzego z’umutekano nk’igishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hari inzira z’ubusamo zo mu mazi zifashishwa n’abakora ubucuruzi butemewe bunyura mu mugezi wa Rusizi, bikabangamira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yaburiye abaturage bakora amanyanga yo kunyura mu nzira zibujijwe bakora ubucuruzi butemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko abanyura iz’ubusamo badapimwa Ebola mu gihe igihugu cyafashe ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo kigera ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko usanga bambuka banyuze ku mipaka itemewe mu nzira z’ubusamo. Aba rero ntaho wabatandukanyiriza n’abagizi ba nabi kuko usibye kuba bashobora guhungabanya ubuzima rusange bw’igihugu bashobora no kudukururira indwara nka Ebola muzi cyane ko iri mu baturanyi ba Congo.”
Muri Kanama 2019 nibwo abarwayi babiri bagaragaweho n’indwara ya Ebola mu Mujyi wa Bukavu uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi.

Kayumba yasabye abaturage kunyura ku mipaka yemewe mu gukomeza kubungabunga ituze n’umutekano wabo birinda kugongana n’inzego zitandukanye zirimo n’izicunga umutekano ku mipaka y’igihugu.

Imipaka y’u Rwanda na RDC yemewe gukoreshwa ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi ni itatu, irimo uwa Rusizi I, Rusizi II n’uwa Kamanyola uherereye mu Murenge wa Bugarama.

Virusi ya Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, iboneka kandi ku butaka bwa RDC. Yongeye kuhagaragara ku nshuro ya 10 muri Kanama 2018. Kuva icyorezo cya Ebola cyakwinjira muri RDC, abantu barenga 2000 bitabye Imana.

Umurwayi wa Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Yandura ku muntu ukoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi basabwe gukoresha imipaka yemewe n'amategeko mu rwego rwo kwirinda ibibazo birimo iby'umutekano muke na Ebola
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza