Rusizi: Abasigajwe inyuma n’amateka basabye leta ubutaka bwo guhinga kuko ibumba ryabuze

2 11-07-2018 - saa 18:27, Akimana Erneste

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Rusizi, batuye abasenateri ikibazo cy’uburyo babuze ibumba bakoreshaga mu murimo w’ububumbyi, babasaba ubufasha mu kubona ubutaka bwo guhinga ngo babone imibereho.

Iki kibazo bakigejejweho kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga, ubwo Komisiyo Idasanzwe ya Sena yashyiriweho gucukumbura byimbitse imiterere y’ibibazo icyiciro cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma gifite, impamvu bidakemuka n’icyakorwa kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo, yasuraga abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyakarenzo.

Aba baturage babasabye abasenateri kubashakira imirima yo guhinga kuko ibumba ryabafashaga kubaho basigaye barigura rihenze, bityo ibyo bakoze bikabahombera.

Banavuze ko aho bakuraga ibumba hari mu isambu y’abasekuruza, nyuma ikagurishwa na mwene wabo binyuranyijwe n’amategeko, none kuba nta n’aho guhinga bafite bikaba bitaboroheye.

Uwitwa Nyiransengiyumva Claudine yagize ati "Ahantu twacukuraga ibumba hari ku isambu y’abasekuruza mwene wacu arahagurisha bitemewe n’amategeko. Kandi twaridutunzwe no kubumba. Bityo baduhaye aho duhinga twahinga natwe twakwiteza imbere nk’abandi".

Senateri Uwimana Consolée ukuriye Komisiyo idasanzwe ya Sena ishinzwe gukurikirana ikibazo cy’Abanyarwanda basigajwe inyuma n’amateka, avuga ko ikibazo cyo kubona imirima yo guhinga kiri hose mu Rwanda, ariko bazagerageza bakabashakira ubundi buryo bwabafasha, kuko hari bamwe bize imyuga bashobora guhabwa ibikoresho byabafasha bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Akerere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, na we yavuze ko ko ikibazo cy’ubutaka ari rusange ku banyarwanda bose.

Yongeyeho ati “Mu Rwanda hose ntabwo Abanyarwanda bafite ubutaka buhagije ariko tugiye gushaka uburyo abantu bose bumva ko akazi atari uguhinga ahubwo bakageraza gukora indi mirimo. Kuko hari n’abize imyuga tuzabaha ibikoresho batangire bakore bumve ko akazi atari uguhinga cyangwa gukora mu ibumba”.

Mu karere ka Rusizi habarurwa abasigajwe inyuma n’amateka barenga 2298 bari mu miryango 990. Bamwe bibumbiye mu mashyirahamwe ariko hakaba hari n’amatunzwe no kubumba.

Ubwo abasigajwe inyuma n'amateka basobanuriraga Abasenateri ibibazo bibugarije
Abasigajwe inyuma n'amateka bari baburekereye
Bamwe mu Basenateri bagize Komisiyo ndeste n'abayobozi batandukanye b'Akarere ka Rusizi
Batunzwe no kubumba ariko ubu kubona ibumba ni ngorabahizi
Senateri Uwimana Consolée ukuriye Komisiyo idasanzwe ya Sena ishinzwe gukurikirana ikibazo cy'Abanyarwanda basigajwe inyuma n'amateka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jean 2018-07-12 09:18:08

Icyakoze n’ubwo muvuze ngo basigajwe inyuma n’amateka njyewe mbonye bari sivilize ,keretse niba mwatiye amafoto.Bashobora kuba hari amahirwe baronste kuri leta y’ubumwe.

2
zali 2018-07-11 13:00:07

uyu sonkolata ariko nawe yasigajwe inyuma nayo!!

Kwamamaza