Rusizi: Abana barenga 2000 bamaze guterwa inda kuva mu 2012

4 13-11-2017 - saa 12:15, Sitio Ndoli

Mu gihe cy’imyaka itanu abana 2138 bo Karere ka Rusizi batewe inda nk’uko kabigaragarije abafatanyabikorwa bako bakora mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo bamenye ahagomba gushyirwa ingufu.

Imibare aka karere kashyize ahagaragara yerekana ko kuva mu mwaka wa 2012-2013 abana batewe inda bakabyara ni 432; mu 2013-2014 baba 451; mu 2014-2015 habyaye 358; mu 2015-2016 ni 429 naho 2016-2017 habyaye abana 431. Abenshi akaba ari abo mu mirenge y’umujyi n’igice cy’ikibaya cya Bugarama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe guteza imbere ubuzima no kwirinda indwara, Habarugira Wenceslas, yavuze ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batewe inda akarere kagaragaje n’iy’ababyariye kwa muganga gusa.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko hari n’ababa babyariye mu ngo, ni ikibazo gihangayikishije.”

Mu mpamvu zituma abana baterwa inda havugwamo ubukene, n’irari ry’abakobwa bashaka kubaho bitandukanye n’ubushobozi bwabo.

Hakizimana Marachie utwara moto ati “Hari abagabo kenshi bafata abana ku ngufu babashukisha ibintu kubera iwabo nta bushobozi bafite bwo kubibaha kandi bakabikora mu ibanga ku buryo hari igihe umwana arinda abyara ataravuga uwamuteye inda. Ingamba tugomba gufata ni ukugerageza gukumira ihohoterwa ry’umwana rishingiye ku gitsina.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko hakiri imbogamizi z’imyumvire ya bamwe mu baturage badashaka kugaragaza abateye inda abana ariko bakaba baratangiye kubibashishikariza.

Ati “Turi kubasaba ngo batwereke abana batewe inda iwabo, abazibateye basobanure uburyo biteguye gukemura icyo kibazo, byanaba ngombwa bagakurikiranywa ariko hari ikibazo kiri mu miryango, umwana aterwa inda ababyeyi bagahishira, bagatangira gushaka uburyo bwo kubanisha uwatewe inda n’uwayimuteye ku ngufu.”

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
agaba charles 2017-11-14 22:57:57

amahoro basomyi nagiraga ntange igitekerezo kyage .mbona guterwa inda nindi mico mibi iri kugaragara mubana cyane igitsina gore ari ingaruka za politike yumviswe nabi.kyera iwacu ntitwarenzaga 18hoo’ tutarinjira murugo warazirenzaga igiti kikakubona dukurira kuri icyo gitsure tuticuza ko byabaye ubu umwana niwe ukomangira ababyeyi mugihe cyari ikizira ko umubyeyi agutanga gutaha .ntamubyeyi ukivuga umwana reka da .ntamwana ugikubitwa ngo ni uburenganzira bwabo .arambara ubusa mugihe ntamukobwa cg umugore wambaraga impenure.twari tuziko ari izindaya ubu ntiwatandukanya umwana nanyina ntamugabo wavuga ubwo rero leta yabahaye uburenganzira igomba nokwirengera umusaruro uturuka mo

2
Turatsinze Jamvier 2017-11-14 19:14:41

kabisa Umuntu Wigitsina Gabo Uzajya Ashaka Gutera Inda Itateguwe Age Abanza Yihereho Atekereze Ariwe Uyifite Ukobyaba Bimeze.Murakoze.

3
Niyotwiringiye Jamvier 2017-11-14 19:04:53

kabisa Abafite Umwuga wo Gutera Inda Zitateguwe Nibarekerepe!!

4
weww 2017-11-13 06:49:46

nabo nibake ukurikije uburaya bwabana bato babarrizwa hariya abana bahariya igitsina ntibakimana tu

Kwamamaza