IGIHE

RURA yijeje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazahungabanya iby’ingendo

3 7-11-2018 - saa 10:06, Ishimwe Israel

Kuva ku wa 7 Ugushyingo 2018, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse. Kuri lisansi, litiro i Kigali yiyongereyeho 23 Frw igera ku 1132 Frw naho kuri mazutu yiyongeraho 55Frw kuri litiro, igera ku 1148 Frw.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko iri zamuka ritazahungabanya ibiciro by’ingendo rusange.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri RURA, Dr Rutimirwa Benjamin, yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bitangazwa buri mezi abiri, byiyongera ku mpamvu eshatu.

Zirimo igiciro ku isoko mpuzamahanga, ubwikorezi bw’aho u Rwanda rubikura mu bihugu bya Kenya na Tanzania n’uburyo ifaranga rihagaze ku isoko ryivunjisha.

Yagize ati “Ibi byose byarazamutse ndetse Rura yasubiyemo ibiciro neza yirinda ko abacuruza ibikomoka kuri peteroli bagwa mu gihombo.”

Mu gihe Mazutu yaguraga amafaranga make kurusha peteroli, igiciro cyayo cyarazamutse kuko yahenze ku isoko mpuzamahanga.

Mu mpera za Ukwakira 2018, toni ya mazutu yaguraga $707.83 mu gihe iya peteroli yari $702.87.

Rutimirwa yavuze ko impinduka mu biciro ntacyo zizahungabanya ku ngendo rusange. Yagize ati “Iyi nyongera nta ngaruka izagira ku biciro by’ingendo rusange.”

Umuyobozi w’Impuzamakoperative y’Abatwara abagenzi mu Modoka (RFTC), Ludovic Twahirwa Dodo, yatangarije The New Times ko hazarebwa ku biciro bishya mbere yo kwanzura niba ibiciro by’ingendo biziyongera.

Itangazo RURA yasohoye ku wa 5 Ugushyingo 2018 rivuga ko “Iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.’’

Ni impinduka zakurikiye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho Iran kubera gucura intwaro kirimbuzi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, birimo n’ibyashyizweho ku bikomoka kuri peteroli.

Byatumye ibiciro ku isoko mpuzamahanga bizamuka kuko Iran ari kimwe mu bihugu byihagazeho mu bucukuzi bwa peteroli ku Isi. Yatangaje ko yiteguye kurenga kuri ibyo bihano, igakomeza kugurisha umutungo wayo kamere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ma 2018-11-07 10:19:19

Rura ijye isobanurira abanyarwanda impamvu y’izamuka ry’ibiciro.

2
danger 2018-11-07 08:55:16

nonese ko ibiciro byiyongera mukabuza abacuruzi kuzamura ibiciro, murumva mutari kubahombya nkana?!!!

3
danger 2018-11-07 08:55:14

nonese ko ibiciro byiyongera mukabuza abacuruzi kuzamura ibiciro, murumva mutari kubahombya nkana?!!!

Kwamamaza