IGIHE

Ruhango: Umugabo yafashwe avunjisha amadorari 300 y’amiganano

1 14-03-2019 - saa 21:50, IGIHE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi yafashe umugabo w’imyaka 33 y’amavuko ubwo yageragezaga kuvunjisha amadorari 300 ya Amerika y’amiganano.

Uyu mugabo yafatiwe muri Banki ya Kigali (BK) ishami ryayo riherereye mu isanteri ya Kinazi agiye kuyavunjishayo kuri uyu wa Gatutu tariki 13 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Bonaventure Karekezi, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abakozi ba BK, ishami rya Kinazi.

Ati “Uwo mugabo yaje kuvunjisha amafaranga 50 y’amadorari ya Amerika mazima baramuvunjira nyuma y’iminsi ibiri aragaruka azana amadorari 300 bayashyize mu mashini basanga ni amiganano bahita bahamagara Polisi iramufata, yemera ko ayo mafaranga ari amiganano kandi ko ayahabwa n’abandi bantu bavuye mu mujyi wa Kigali.”

CIP Karekezi yavuze ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka nyinshi mbi haba ku wa fashwe ayakora, uyakoresha ndetse no ku gihugu muri rusange.

Ati “Aya mafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Ufatiwe mu bikorwa byo gutunga amafaranga y’amiganano nawe ingaruka zimugeraho nko gufungwa iterambere rye rikadindira ndetse n’umuryango we ukamutakazaho byinshi.”

CIP Karekezi yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko leta n’inzego z’umutekano bafashe ingamba zo kurwanya abakora amafaranga y’amiganano ndetse hakaba harashyizweho ibihano bikarishye ku bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha akekwaho.

Yatawe muri yombi agerageza kuvunjisha amadolari 300 y'amiganano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hab 2019-03-14 20:21:37

mbega umutubuzi wari ugiye guhombya bank yacu

Kwamamaza