IGIHE

Rubavu: Abayobozi ba Koperative KOADU bafunzwe by’agateganyo

0 13-08-2019 - saa 21:11, Mukwaya Olivier

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwategetse ko abayobozi ba Koperative y’ababazi b’inyama (KOADU) yo mu Karere ka Rubavu, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rigikomeje.

Abagomba kuburana bafunzwe ni Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora Koadu na Rwango Jean Claude wari Umunyamabanga wayo.

Aba batawe muri yombi bashinjwa uruhare mu guhimba inyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435 Frw, bakaba baragiye bigana imikono y’abanyamuryango.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwategetse ko abandi bantu barindwi barimo rwiyemezamirimo Nzabandora Théogène na Hakizimana Hassan na notaire w’umurenge wa Rubavu wemeje inyandiko mpimbano bazaburana bari hanze.

Umucamanza yategetse ko abahoze ari abayobozi ba Koadu bafungwa by’agateganyo agendeye ku ngingo ya 106 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igena impamvu zituma ukurikiranyweho icyaha afungwa cyangwa arekurwa by’agateganyo.

Yavuze ko abakekwa hari impamvu zituma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kugira ngo iperereza rikomeze.

Icyemezo cyo kurekura bamwe mu bashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wa Koadu hari abo kitashimishije kuko Umuyobozi wa Koperative KOADU Dukundumurimo, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yavuze ko bagiye kujuririra icyemezo cyo kurekura bamwe.

Yakomeje ati “Twabyakiriye neza ariko ba rwiyemezamirimo kuba bafunguwe kandi barafatanyije n’abayobozi guhimba inyandiko nk’abo yari ifitiye inyungu ntitubyishimiye. Birababaje kubona na noteri wasinye ku nyandiko turimo turega afunguwe. Tugiye kujurira.’’

Koperative KOADU yashinzwe mu 2009, igamije gukora ububazi bw’inka. Mu 2012 ni bwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 biza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) yahagaritse komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ni rwo rwategetse ko abayobozi ba Koperative y’ababazi b’inyama (KOADU) yo mu Karere ka Rubavu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza