IGIHE

Rubavu: Abanyamuryango ba FPR bahize kurwanya ruswa n’igwingira ry’abana

0 10-07-2019 - saa 22:39, Mukwaya Olivier

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batowe mu nzego zitandukanye mu Karere ka Rubavu biyemeje gukomeza urugamba rwo kurwanya ruswa n’igwingira ry’abana riri mu byugarije aka gace.

Ni umuhigo bihaye nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe bagiranye n’ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazaba.

Habimana Jean de Dieu wo mu Rugaga rw’Urubyiruko rwa FPR yavuze ko igwingira rituruka mu miryango akaba ariyo mpamvu bagiye kumanuka mu midugudu, bakigisha abaturage.

Yagize ati “Uretse amahame y’umuryango twabonye ko igwingira ry’abana rituruka mu miryango akaba ariyo mpamvu twahize kurwanya imirire mibi tukanarwanya amakimbirane mu miryango tumanuka tukegera abanyamuryango mu midugudu.’’

Uwimbabazi Thacienne wo mu Murenge wa Kanama yavuze ko we na bagenzi be bazakomeza gushyira imbaraga mu guhashya ruswa.

Ati “Ku bibazo byugarije Umurenge wa Kanama mpereye kuri ruswa mu minsi ishize twegereye abayivugwagaho turabaganiriza dusaba n’abaturage kutagura serivisi.’’

Yakomeje avuga ko “Ku igwingira ry’abana dusanzwe twaratangiye kuko twamaze gukora urutonde rw’abakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Hari n’amarerero arimo kubakwa azadufasha.’’

Imibare ya 2015 igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bagwingiye. Umubare munini wabo uri muri Nyabihu ifite 59.0%, Ngororero na 55.5%, Karongi 49.1% na Rubavu ifite abangana na 46.3%.

Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Burengerazuba akaba na Guverineri w’iyi ntara, Munyantwari Alphonse, yavuze ko bagiye kwita ku byerekezo bya leta mu kurwanya ruswa n’ikimenyane.

Yagize ati “Mu byo tugiye kwitaho harimo imiyoborere, ubutabera imibereho myiza ariko tugendanye n’ibyerekezo bigari by’igihugu nk’icyerekezo 2020 na gahunda y’iterambere ya 2024. Twiyemeje kugira uruhare mu kuzamura ubukungu no guhindura ubuzima kandi twemeje kurwanya ruswa, ikimenyane n’akarengane nkuko biri mu nshingano z’umuryango.’’

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, yagaragaje ko mu 2018 hatanzwemo ruswa yitwa nto, ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7,717,641,193.

Ubu bushakashatsi bwiswe ‘Rwanda Bribery Index 2018’ bugaragaza ko abantu bangana na miliyoni 1.3 aribo batanze ruswa.

Bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Huye, Kamonyi, Kirehe, Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Rubavu na Ngororero, ku bantu 2400 bari hejuru y’imyaka 18.

Iyi raporo yagaragaje ko muri kaminuza, Ubucamanza n’Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ariho hatanzwe amafaranga menshi muri iyi ruswa.

Munyantwari Alphonse yavuze ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahize kurwanya ruswa
Abanyamuryango ba FPR i Rubavu bahize kurwanya ruswa n’igwingira ry’abana
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse na Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert (ibumoso) mu bitabiriye iki gikorwa
Muri aya mahugurwa bafashe umwanya wo gucinya akadiho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza