IGIHE

RRA yatangiye gusaba amadini raporo y’uko akoresha umutungo wayo

10 15-04-2019 - saa 07:33, IGIHE

Guhera tariki 31 Werurwe uyu mwaka, imiryango itegamiye kuri Leta irimo amadini n’amatorera yatangiye gutanga raporo za buri mwaka zigaragaza uko yakoresheje amafaranga.

Muri Mata umwaka ushize nibwo hashyizweho Itegeko rishya ry’umusoro riteganya uko imisoro ikusanywa. Iryo tegeko rigamije kongera ahaturuka imisoro no gukumira inyerezwa ryayo.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Mukashyaka Drocella aherutse kubwira IGIHE ko mu itegeko rishya harimo ingingo isaba amadini n’amatorero gutanga raporo zayo z’ibaruramari zigaragaza uko amafaranga yakoreshejwe umwaka wose.

Ubusanzwe amadini n’amatorero ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ntibisoreshwa ku bikorwa byayo bitabyara inyungu.

Mu itegeko rishya naho ntabwo bazajya basora ariko basabwa gutanga raporo y’ibitabo by’ibaruramari ngo hemezwe koko niba amafaranga yarakoreshejwe mu bikorwa bitabyara inyungu.

Mukashyaka yagize ati “Icyo itegeko ribasaba ni ugutanga ibitabo byabo by’ibaruramari kugira ngo banereke Leta koko bati dore ibikorwa twateganyaga gukora, dore amafaranga yari ateganyijwe kandi dore uko twayakoresheje kandi yose twayakoresheje muri bya bikorwa yose.”

Yakomeje avuga ko mu gihe habaye gusaguka kw’amafaranga yari yateganyijwe agakoresha mu bindi bibyara inyungu, bagomba kuyatangira umusoro.

Ati “Niharamuka hagaragaye ko nyuma yo gukora bya bikorwa bateganyije hari amafaranga y’ikirenga asaguka badafitiye ibisobanuro, nyuma twazasaba ko asorerwa kubera ko icyo gihe aba yabaye inyungu igaragara. Biba byavuye muri bya bindi by’ibikorwa byo gufasha ahubwo hari inyungu runaka.”

Ubusanzwe ibikorwa by’amadini byinshi aba ari ugufasha abatishoboye, ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Mukashyaka avuga ko indi mpamvu y’iryo tegeko ari uko hari ibikorwa amadini akora, bikaba ngombwa ko bikorwa na ba rwiyemezamirimo kandi baba bagomba gusora.

Gutanga raporo y’ibaruramari ngo bizafasha kumenya umubare w’ayo rwiyemezamirimo yagombaga gusora no kureba niba yarabikoze.

Ati “ Bidufasha kumenya ngo ese wa rwiyemezamirimo wubatse ya mazu yaba agaragara ko na we yishyura umusoro nk’umuntu wakoze igikorwa cyamubyariye inyungu? Bidufasha kubona amakuru ku bantu bakoranye nabo muri bya bikorwa.”

Ku kuba baba bagamije gusoresha hagendewe ku maturo yabonetse, Mukashyaka yabihakanye avuga ko ahubwo ari ukumenya uko yakoreshejwe.

Yavuze ko babanje kubiganiriraho n’abanyamadini kandi babyumvise ndetse bagaragaza ubushake bwo kubishyira mu bikorwa.

RRA yashyizeho inyandiko yihariye abanyamadini bazajya bakoresha bamenyekanisha ibaruramari ryabo buri mwaka.

Abanyamadini bamwe bagaragaje imbogamizi yo kuba bitewe n’imiryango nterankunga bakorana nayo, hari ubwo raporo zabo z’ibaruramari ziboneka mu gihe gitandukanye n’icyagenwe n’itegeko.

Mukashyaka yavuze ko nta kibazo biteye kuko itegeko ryemerera abanyamadini kuba bakwandikira Minisitiri w’imari n’igenamigambi akabahindurira igihe cyo gutanga raporo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/19, RRA yihaye intego yo gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 1.351,7Frw. Umwaka ushize hari hakusanyijwe miliyari 1.234,2 Frw.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Mukashyaka Drocella
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MB T 2019-04-16 00:21:46

Ntago amadini yagakwiye gusora .

2
Mpagazehe wilson 2019-04-15 13:13:04

Abakristo iyobageze mumadiniyabo ntacyicirocy’ubudehe cyihaba natwadufranga bahembwe muri V UP baratubaka maze leta ntigere kuntegoyayo uwomuturage agakomeza akaba umuzigokuri Leta kndi idini ryigaramiye!

3
Gatate 2019-04-15 08:34:13

Ni byiza ko amadini n’amatorero bigenzurwa hakurikijwe icyerekezo Letaitanga.Ubusobanuro buri muri iyi nkuru ndabona buvugitse kdi ibyo idini/itorero ryakora byose izo reports zizerekana ko bigamije inyungu cg bitazigamije.Na ho ibindi nk’ibyo Peter avuze, ntekereza ko n’ubwo byaba ari ukuri bitaba ari ikibazo; mu gihe byose bikozwe mu mucyo kdi ibisabwa byose bikagaragazwa.

4
Nsanzabahire Theo 2019-04-15 07:59:06

Urakoze kugitekerezo cyiza Muvandimwe, @peter iraki.
koko birasaba ubushishozi , ariko ubanza urwo rugero utanze ufite indi mpamvu yaguteye gutanga ama precisions n’ ingero ziri tipical.
Niho usengera se uzi ibihakorerwa?
Imana iguhe umugisha kubwabyo kandi ifashe Abanyamadini kuzitabira gahunda za Leta.

5
Nsanzabahire Theo 2019-04-15 07:59:05

Urakoze kugitekerezo cyiza Muvandimwe, @peter iraki.
koko birasaba ubushishozi , ariko ubanza urwo rugero utanze ufite indi mpamvu yaguteye gutanga ama precisions n’ ingero ziri tipical.
Niho usengera se uzi ibihakorerwa?
Imana iguhe umugisha kubwabyo kandi ifashe Abanyamadini kuzitabira gahunda za Leta.

6
Mimi 2019-04-15 06:17:40

Rugagi niwe wateje ibi bibazo byose, ajya kwigamba mu itangazamakuru ngo afite Benz, na Range (lover), ngo akunda kurya salade, no kwambara boubou. Ubwo ni nako abwira abakristu ngo bazane ubukene bwabo mu guseke, ubwo inoti zigahinduka ubukene. Ubu leta yararebye iti aba Bantu ni abasahuzi, batumariye abaturage babiba,reka natwe tubake umusoro.

7
Mukristo 2019-04-15 03:58:32

Ese abatailleurs (abantu badoda imyenda) bo kuki badasora? Nibaba bishoboka mudusobanurire impamvu. Murakoze!

8
Nahayo 2019-04-15 01:37:43

Jye numva umuntu ukora ibikorwa bitagamije inyungu ze adakwiye gusora. N’ubwo idini ryacuruzarigamije gufasha abantu bakennye ntabwo babikora mu nyungu zabo. Baba bagamije gufasha abandi. Ahubwo numva Leta yabasaba gutanga raporo y’abo bafashije berekana ya nyungu aho yagiye, kuko n’ubundi Leta iyasaba kugirango iyafashishe ba bandi batishoboye. Kereka niba Leta hari ahandi iyajyana hatari mu baturage.

9
Nahayo 2019-04-15 01:37:43

Jye numva umuntu ukora ibikorwa bitagamije inyungu ze adakwiye gusora. N’ubwo idini ryacuruzarigamije gufasha abantu bakennye ntabwo babikora mu nyungu zabo. Baba bagamije gufasha abandi. Ahubwo numva Leta yabasaba gutanga raporo y’abo bafashije berekana ya nyungu aho yagiye, kuko n’ubundi Leta iyasaba kugirango iyafashishe ba bandi batishoboye. Kereka niba Leta hari ahandi iyajyana hatari mu baturage.

10
Peter iraki 2019-04-15 00:59:52

Birasaba ubushishozi kuberako hari aho usanga One church icumbikiye like four other religions ukagirango ni different services. Eg: eglise de Nazarene iremera

Kwamamaza