IGIHE

RIB yafashe umugabo washakishwaga akekwaho kunyereza umutungo w’amashuri i Nyamagabe

9 13-03-2019 - saa 21:32, IGIHE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Bigoreyiki Jean Marie Vianney, ukurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibigo bitandukanye by’amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe.

Uyu mugabo wafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’igihe ashakishwa, akurikiranyweho kunyereza umutungo w’amashuri ya GS St Madeleine Ngoma, GS Kizi na ES Nyamagabe, yabereye umuyobozi mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yagize ati “Akurikiranyweho kunyereza umutungo wa biriya bigo, yagiye anyereza mu gihe yabiyoboraga. Yahagaritse imirimo umwaka ushize batangiye kumukurikirana, ahita abura kuko baramuhamagaraga ntiyitabe.”

Mbabazi yavuze ko uyu mugabo akazakurikiranirwa mu Karere ka Nyamagabe, aho ibyaha akekwaho byabereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko Bigoreyiki afite byinshi cyane yarezwe muri raporo yakozweho, ku bigo yagiye ayobora.

Ati “Amashuri yagiye ayobora usanga yaragiye ayacunga nabi. Haba amafaranga leta yohereza mu mashuri, ni byinshi. Afite dosiye nini cyane, afite byinshi aregwa by’imicungire mu mashuri byakozwe ari umuyobozi w’ishuri.”

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyamagabe, Nteziryayo André, avuga ko umwaka ushize Bigoreyiki atawukoze igice kinini kubera ko yari yaratorotse.

Ati “Yagize amaze gukorerwa igenzura ry’imari, mu gihe abagenzuzi b’akarere bari batangiye gukora za raporo ku ishuri yayoboraga rya GS Ngoma, nibwo twamubuze.”

Avuga ko hari amafaranga menshi yanyereje nubwo atahita yibuka ingano yayo, gusa mu byo yibuka harimo amabati yageraga muri 200, amafaranga yagiye kubikuza agera kuri miliyoni 1.2 ntayageze ku ishuri n’ibindi byashyizwe muri raporo y’ubugenzuzi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bosco 2019-03-15 03:28:21

Bigoriyiki Niyihangane Kdi Niba Yaranyereje Koko Niyemere Asababe Imbabazi Yinshyure Ibyo Yanyereje Ubundi Ababarirwe Kdi Ubutabera Bwacu Turabwizera

2
Benebyo 2019-03-14 04:37:48

Ariko Bigoreyiki ntabwo yanyereje kurusha BUTERA Denis basimburanye ku buyobozi bwa E,S nyamagabe. Nawe basuzume ibye.

3
uzabakiriho Francois xavier 2019-03-14 02:17:35

muraho ntuye i Rusizi natwe RIB izaduf.
ashe dufite ikibazo Hari coop yabitsaga ikanaguriza abantu none yatwambuye ubwizigame bwacu ndi mumurenge wa Rwimbogo tel 0789015510

4
sasha 2019-03-14 01:22:39

Ngo Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyamagabe, Nteziryayo André, avuga ko umwaka ushize Bigoreyiki atawukoze igice kinini kubera ko yari yaratorotse????
Ko uyu Muyobozi se ariwe waguze inzu ya Bigoreyiki, akayigura azi neza ko akurikiranyweho ibi byaha baguze atabonanye nawe. Ahubwo nawe ntabwo ari inyangamugayo. Umuyobozi ugura iby’ukurikiranywe n’ubutabera agamije kugirango hatazaboneka ubwishyu igihe azaba amaze guhamwa n’icyaha?
Ko avuga ko yari yaratorotse se mu gihe baguraga nibura yigeze atungira agatoki ubutabera?

5
Tina 2019-03-14 01:21:20

Ariko rwose abayobozi nk’aba baba bumva ko bashinzwe ibya rubanda kweri! Ese ubu niba atwaye amabati maganabiri aba yumva atabujije abana barenga maganatanu amahirwe yo kwiga! Leta irarwana n’ubucucike naho we akumva ntacyo bitwaye kdi ngo ni umuyobozi! Abayobozi rwose mureke kuba nka wa wundi "Mpana vuba nigendere ".Ni ukuri hari abayobozi bari kuvunana ukibaza niba bazi aho igihugu kiva n’aho kijya!

6
Tina 2019-03-14 01:20:18

Ariko rwose abayobozi nk’aba baba bumva ko bashinzwe ibya rubanda kweri! Ese ubu niba atwaye amabati maganabiri aba yumva atabujije abana barenga maganatanu amahirwe yo kwiga! Leta irarwana n’ubucucike naho we akumva ntacyo bitwaye kdi ngo ni umuyobozi! Abayobozi rwose mureke kuba nka wa wundi "Mpana vuba nigendere ".Ni ukuri hari abayobozi bari kuvunana ukibaza niba bazi aho igihugu kiva n’aho kijya!

7
Nzayisenga Eugene 2019-03-14 00:53:05

Niyihangane ntakundi azishyure niba yarabikoze

8
Aline 2019-03-14 00:11:51

Abayobozi b’ibigo byo baranyereza kabisa, twe ababyeyi twarumiwe kabisa. None mbahaye urugero: Hari ikigo kimwe cyiyoborwa n’abihayimana hano i Kigali, dutanga amafaranga yitwa ay’inyubako buri mwaka kdi nta nyubako nshashya zubakwa; dutanga agahimbazamushyi k’abarimu, amafaranga aho kuyaha abarimu abaha igice andi ngo akaba ariyo agura amazi n’umuriro, kdi abana batubwira ko bakaraba ay’imvura. None amafaranga Leta imuha ngo agure ibyo byose ayashyira he? Igitangaje ngo ni uko abayobozi bene bano badiregiteri barabatinya....

9
Janvier 2019-03-13 15:32:14

RIB ninadufatire igisambo kiri kwinjira muri watsapp y’abantu maze kikandikira abantu ngo bacyoherereze amafaranga kuri numero 0780232892 ngo cyitwa Ndacyayisenga J de Dieu

Kwamamaza