Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana, aherutse kumenyesha Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 5 Mata ko igihembwe cy’Ihinga 2017 B kirimo kugenda neza, cyakora hateye icyorezo cya nkongwa idasanzwe yibasira ibihingwa by’ibinyampeke.
Yavuze ko icyo cyorezo kimaze kugaragara mu Mirenge 108, mu Turere 23, kikaba cyaramaze kwibasira hegitare 15.699 z’ibigori n’amasaka.
Igisirikare cy’u Rwanda cyiyunze ku zindi nzego yaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho gahunda y’ibikorwa byihariye byo kurwanya icyo cyorezo Ingabo zabyinjiyemo.
Umuvugizi wa RDF, Lt Col René Ngendahimana, yavuze ko ibi bikorwa bishobora kutamara icyumweru kimwe gusa kuko nkongwa iri ahantu henshi mu gihugu ariko yizeza abaturage ko igihe cyose bizatwara “ntabwo tuzahwema ako gakoko kadaciwe burundu kuko bigaragara ko gashobora guteza inzara abaturage”.
Kuri uyu wa Gatandatu, RDF yifashishije indege yayo yo mu bwoko bwa Kajugujugu mu gukwirakwiza umuti wica iyi nkongwa witwa Pyrethrum EWC wakorewe mu Rwanda na sosiyete ya SOPIRWA itunganya ibikomoka ku bireti, ikaba ishamikiye kuri sosiyete ya Horizon ya Minisiteri y’Ingabo.

Gahunda ihari ni uko iyi ndege igeza uyu muti mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Musanze, Karongi, Huye, ndetse na Rwamagana.
Iyi nkongwa idasanzwe iri kwibasira ibinyampeke binyuranye nk’ibigori n’amasaka kugeza no ku bimera nk’urubingo, gusa ngo ntiragaragara mu muceli.
Iyo imaze iminsi ihinduka igikonoshwa nyuma kivamo ikinyugunyugu, kikaguruka ahantu hose gitera amagi. Nibura mu minsi itatu icyo kinyugunyugu gishobora gutera amagi 2000.
Ayo magi niyo akura akavamo urunyo, rwo rukavamo nkongwa, ikororokera no mu bindi bihingwa mu rugendo rufata iminsi igera kuri 21.
Mu Ntara y’Amajyaruguru iyi nkongwa yagaragaye muri Gicumbi na Burera; mu Majyepfo iboneka muri Nyamagabe, Ruhango, Nyanza, Kamonyi, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Muhanga; Iburasirazuba igaragara muri Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Nyagatare, Rwamagana na Kirehe; Iburengerazuba itahurwa muri Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.






Ibitekerezo 0