Radiyo mu Rwanda, umuyoboro wigaruriwe n’imyidagaduro n’imikino

7 13-02-2018 - saa 16:16, Philbert Girinema

Buri tariki ya 13 Gashyantare, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe radiyo nk’umuyoboro ugera ku bantu benshi mu gusakaza amakuru; hashize imyaka isaga ijana itangiye kumvikana ku Isi, mu Rwanda ho ni hafi 58 rugize yarwo.

Inzobere mu by’itangazamakuru zemeza ko radiyo ifite akamaro kanini muri sosiyete z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuko iha abaturage benshi amakuru agezweho, ikabigisha binyuze mu biganiro n’izindi gahunda zayo.

Mu Rwanda nka kimwe muri ibyo bihugu, usanga ingo hafi ya zose zifite radiyo yaba iri muri telefoni ngendanwa cyangwa itagendanwa, bumviraho amakuru yose yo mu gihugu, hanze yacyo n’izindi nyigisho binyuze mu biganiro bitandukanye.

Amateka ya Radiyo ntabwo ari maremare mu Rwanda kuko mu 1961 ari bwo Radiyo Rwanda yabonye izuba, imara imyaka myinshi ari yo yonyine abaturage bakesha amakuru n’ikindi icyo ari cyo cyose kigenewe rubanda mu buryo bw’amajwi.

Mu ntangiriro zayo, yari ishinzwe kunyuzaho amatangazo ya Leta ku butegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda. Mu myaka 30 ya mbere, icyitwa ikoranabuhanga no gusakaza amajwi kure kuri Radiyo Rwanda byari ku rwego rudashimishije kuko nko gutegura ikiganiro cy’iminota ibiri byatwaraga umunsi wose.

Mu baturage gutunga radiyo byari umuhigo kuko uwari uyifite cyari ikimenyetso cy’ubukire kuko byatumaga mu masaha y’amakuru n’ibindi biganiro bikunzwe nk’ikinamico abaturanyi bakoranira mu rugo ruyitunze ngo bayumve.

Uko radiyo zihagaze ubu mu Rwanda

Kugeza mu gihembwe cya gatatu cya 2017, mu Rwanda hari radiyo 34 zanditswe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), zivuye kuri 31 zari zihari mu gihembwe cya kabiri zumvikanira kuri FM.

Raporo ya RURA yo ku wa 25 Gicurasi 2017 igaragaza ko Radio Rwanda ariyo yumvwa cyane mu Rwanda kuko igera mu gihugu hose ku kigero cya 98%. Ifite imirongo 25 iyifasha gusakaza amajwi mu nkengero zose z’igihugu.

Radio Maria Rwanda ikoresha imirongo itanu yo igera mu gihugu hafi ya hose ku kigero cya 80%. Ikurikirwa na KT Radio, BBC, Flash FM, Radio Salus na Amazing Grace zose zigera mu gihugu cyose ku kigero kiri hejuru ya 60%.

Amaradiyo yumvikana ahantu hato cyane ni ay’abaturage nk’aho yaba Isangano, Ishingiro na Izuba zose zumvikana mu bice by’igihugu ku kigero kiri hagati ya 10-15%.

Mu bihembo ngarukamwaka bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2017” byatanzwe mu Ugushyingo umwaka ushize, Radiyo Rwanda yaje ku isonga mu zikunzwe mu gihugu ikurikirwa na Kiss FM.

Abanyamujyi bateye umugongo amaradiyo

Mu gihe mu myaka yo hambere wasangaga abantu bagendana radiyo ku gutwi, muri iki gihe birasa n’aho ibintu byahindutse aho kuyitega amatwi, bayobotse internet.

Ni mu gihe kuko ubu hafi icya kabiri cy’abaturage batuye u Rwanda bakoresha internet (imibare yo muri Nzeri yerekanaga ko 4,994,320 z’abatuye u Rwanda bakoresha internet).

Ubu bwiyongere bwa internet hamwe n’ibindi bibazo itangazamakuru rifite muri rusange nibyo bituma abantu bararetse kumva radiyo. Abantu barindwi mu icumi IGIHE yaganiriye nabo mu Mujyi wa Kigali, basobanura ko bumva radiyo bari mu modoka gusa, ahandi bakaba batabona umwanya cyangwa nta kintu kibashimisha kiriho.

Manirarora Melchior yagize ati “Nta mwanya nyibonera keretse ndi mu modoka njya ku kazi cyangwa ntashye.”

Umwe mu bashinzwe ibiganiro kuri imwe mu maradiyo akomeye mu gihugu wanze ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru yagize ati “Ni ikibazo cy’ibitambuka kuri radiyo. Njye maze imyaka myinshi muri uyu mwuga, nkurikije ibyo nkora ntabwo ari uko abantu batayikunda ahubwo ni ibyo bayivomaho.”

“Nganira n’abantu b’impuguke, bize, barambwira bati naba numva iki? Ese wa mugani arumva iki? Nta banyamakuru bahari ngo bakore inkuru zishingiye ku isesengura n’abahari ntibahembwa neza.”

Ku rundi runde ariko, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC washinze Radio One we nta kibazo abona mu kuba abanyamujyi batitabira kumva radiyo cyane kuko ngo hari n’abawubamo ‘batazi aho bataha [Umudugudu]’.

Ati “Bakwiriye kwisuzuma. Kumva radiyo ni umuyoboro umwe wo kumenya amakuru. Kutabyumva bishobora guterwa na ba nyir’amaradiyo n’abakoraho, kuba badakora ibishobora gukurura abantu. Niba umuntu azi ko hari ikiganiro akunda, byanze bikunze aragikurikira agataha na kare ariko niba nta kintu aravuga ati ’reka nzajya nshyiraho bitunguranye ndi mu modoka’.”

Siporo n’imyidagaduro ku isonga

Ufashe urugero nko mu mpera z’icyumweru cyangwa mu masaha ya nyuma ya saa sita, amaradiyo hafi ya yose aba atambutsa amakuru afitanye isano n’imikino cyangwa se amwe abanyamakuru bakaba bogeza imipira.

Mu masaha akuze, umwanya munini uba wahariwe abanyamuziki hariho ibiganiro bivuga ku bahanzi n’ibindi bifitanye isano nabyo.

Mu minsi isanzwe y’imibyizi, ho umugoroba uharirwa amakuru amara iminota itarenze 30, igitondo kikagenerwa ibiganiro bigaruka ku makuru yaramutse n’izindi ngingo ziganirwaho na byo bitamara amasaha arenze abiri.

Hari ababona ko impamvu yo kuba ibiganiro byinshi by’amaradiyo ari ibya siporo n’imyidagaduro biterwa no kuba ‘Sosiyete nyarwanda ntabwo yiyumva mu bijyanye na Politiki’.

Hari ushinzwe ibiganiro kuri imwe mu maradiyo akomeye muri Kigali wabwiye IGIHE ati “Ibintu abanyamakuru bavuga muri siporo n’imyidagaduro, ubivuze muri politiki ushobora kugumura abaturage ijana ku ijana. Dufite abanyamakuru badafite ubushobozi bwo gukora inkuru za politiki, ntibasoma ku buryo ahuza ibyabaye mu 1945 n’ibiri kuba nko muri Amerika, mu Rwanda n’ahandi ku Isi. Bihindira mu byoroshye, bitabavuna.”

KNC we asobanura ko ikigero kinini cy’abanyamakuru bari mu Rwanda muri iki gihe ari ‘abanebwe’, ati “ Ikibazo gihari ni ukudaha umwanya ibintu dukora, sinzi niba dufata itangazamakuru nk’aho ari ukujya kuvuga gusa.”

Ku kijyanye n’ibiganiro bikunda gutambuka ku maradiyo, KNC ashimangira ko biterwa n’umurongo w’igitangazamakuru nubwo n’impamvu yo kuba umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko nayo ishobora kubigiramo uruhare kuko baba ‘bakeneye imyidagaduro na siporo’ batibona muri politiki n’ibindi.

Umunyamakuru wa Radio 1, Rutamu Elie Joe, wamamaye mu kogeza imipira, yabwiye IGIHE ko imikino idashobora kugereranywa n’ibindi biganiro.

Ati “Birashoboka ko aribyo bikurura abantu mu buryo bworoshye kuko nka siporo muri iyi minsi niyo isa nk’iri gutegeka Isi. Radiyo zishoboye gukoresha umuziki na siporo byanga bikunda zibona abantu benshi kurusha umuntu washyiraho ikiganiro cya politiki nubwo nabyo biba bikenewe. Mu bisanzwe ntabwo wagereranya ibiganiro bisanzwe birimo ibyigisha n’imibereho y’abaturage ngo ubigereranye na siporo kandi abantu nibo bagurisha. Iyo ufite abantu birakorohera kubona isoko.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, we yavuze ko kuba ibiganiro byinshi byibanda ku mikino n’imyidagaduro ari ingingo yumvikana bitewe n’uko benshi mu bumva radiyo ari urubyiruko ariko ’ntidusaba ko abantu aribyo bahugiraho kuko atari byo bigize ubuzima bw’igihugu. Biba byiza kubyitaho byose ngo radiyo ikore ku buzima bwose bw’abaturage’.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC washinze Radio One

Kaminuza zikwiye kwigisha ibijyanye n’isoko

KNC yakomeje avuga ko muri iki gihe abarangiza kaminuza, bose bihindira mu gukora ibiborohereza kubona amakuru nko mu rubuga rw’imikino n’imyidagaduro.

Ati “Bene aho, nta bundi buhanga. Ni ijwi ryawe uragenda uvane aho babyanditse ubisobanuro uko ubyumva. Ariko iyo uvuze ngo ugiye gukora inkuru icukumbuye, bigusaba ubuhanga ku buryo abantu batari bugufate nk’umuntu upapira cyangwa umuswa.”

Asanga byari bikwiye ko abarimu mu itangazamakuru muri kaminuza bahindura integanyanyigisho bakayijyanisha n’igihe ku buryo hategurwa amasomo ajyanye n’igikenewe ku murimo.

Ati “Aho Isi igana, ntabwo uzabwira abantu ibijyanye n’ubukungu utazi uko usobanura imibare kandi ni isomo umuntu yakwiga ibyumweru bitarenze bitatu. Naho ubundi tuzakomeza kugira abanyamakuru benshi bajya muri siporo.”

Ku muntu wifuza gufungura radiyo mu Rwanda asabwa nibura kuba afite ibikoresho bimufasha gutambutsa ibiganiro, hanyuma RURA ikamukorera igenzura, imirimo igatangira.

Abasobanukiwe neza ubucuruzi bwo muri uru rwego bagaragaza ko nibura ufite miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ushobora gutangiza radiyo iciriritse hanyuma nka miliyoni 35 Frw zigatuma ugira ifite ibikoresho bikomeye.

Mu gukomeza uru rwego, hari ababona ko uburyo abantu bashora imari muri radiyo bwari bukwiye guhindura, bikamera nk’uko ‘utangira iduka ariko uteganya ko uzabona inyungu nyuma y’imyaka itanu’ aho kuyitegereza ako kanya.

Ngo ibyo ni byo bituma amaradiyo menshi atangira, byagera hagati agafunga imiryango kubera ikibazo cy’amikoro.

Mu minsi yashize amaradiyo n’ibindi bigo by’itangazamakuru mu Rwanda byagiye bifunga imiryango kubera amikoro kuko atabashaga gucuruza ku isoko.

Inkomoko y’amafaranga amaradiyo yinjiza hafi ya yose ava mu biganiro byishyurwa bitambutswa no mu matangazo aho bayabarira ku isegonda. Hamwe na hamwe usanga kwamamaza mu gihe cy’isegonda rimwe ari nk’amafaranga 200 cyangwa 300 bityo bityo.

Radiyo Rwanda yumvikana hafi mu bice byose by'igihugu

Bamwe mu banyamakuru bubatse izina mu myidagaduro na siporo mu Rwanda

Bagirishya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar ni umusesenguzi ufite ubuhanga bwihariye mu biganiro bya siporo
Bayingana David azwi cyane mu kiganiro Ten Sports kuri Radio 10 gikurikirwa na benshi i Kigali
Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin ari mu bigaruriye imitima ya benshi binyuze mu biganiro by'imyidagaduro akora
Isheja Sandrine yamamaye mu biganiro byo kuri Radio Isango Star na KFM yanyuzeho na Kiss FM abarizwaho
Rutamu Elie Joe wa Radio 1 (ubanza iburyo) yafashijwe na Jesse kuzamura impano ye mu itangazamakuru ubwo yari akiri umunyeshuri i Nyagatare
Ndibyariye Jean de Dieu 'nka Jado Max' azwi mu biganiro by'imikino yakoreye kuri Flash FM na Radio 10 mbere yo kwimukira kuri KFM
Rugangura Axel wa RBA yanditse izina ku buryo usanga hari abana bigana uburyo yogeza umupira
Mahoro Nasri ari mu banyamakuru ba Siporo bazamukanye ingoga ndetse amaze kugira abakunzi benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kalisa 2018-02-14 05:43:42

Wa munyamakuru we wanditse iyi nkuru nawe urigiza nkana! bakore ibiganiro bya politike? ushaka kugikora namubwira iki urubuga rurafunguye!

2
muhoza 2018-02-13 17:19:56

murakoze cyane kutagezaho amakuru meza twebwe ibugange ibiganiro bya siporo ntibakora bakora ibwaporitike niho bakura agafaranga gatubuste kurako buri muturage abashakumenya aho isi igeze iyo babishyizeho ntibimara iminota cumi nitanu ubundi bagashyiraho ibyucuruzi nubuhinzi kuberako abanya uganda dutinya izara tuba dushaka amashiringi murakoze

3
Alegis 2018-02-13 14:21:34

Jado Castar , David Bayingana turabemer
a mu kiganiro cya sport kuri radio dix

4
Kibwa2 2018-02-13 13:52:56

None kubera iki BBC ikora iminota 30 kandi ikumvwa cyane!?

5
Kibwa2 2018-02-13 13:52:56

None kubera iki BBC ikora iminota 30 kandi ikumvwa cyane!?

6
Kibwa2 2018-02-13 13:52:56

None kubera iki BBC ikora iminota 30 kandi ikumvwa cyane!?

7
Ndayisenga Fidele 2018-02-13 11:23:11

Muti, "Hari ababona ko impamvu yo kuba ibiganiro byinshi by’amaradiyo ari ibya siporo n’imyidagaduro biterwa no kuba ‘Sosiyete nyarwanda ntabwo yiyumva mu bijyanye na Politiki’. "
Ibi ntago aribyo ahubwo biterwa n’uko mu Rwanda gutegura ikiganiro cya politiki biri tricky cyane. Bisaba kugitegura ukagendera ku bitekerezo n’umurongo bya leta. Uramutse uvuze ibinyuranyije n’ibyo byagukoraho ukaba wanafungwa. Ahubwo abanyamakuru bo mu Rwanda ni abahanga. Kuba wakundisha abaturage ibiganiro bitagira politiki kandi mu bindi bihugu aribyo bikurura audience, cyane cyane ibiri critical of the government

Kwamamaza