IGIHE

Polisi yerekanye babiri bakekwaho gukora diplôme na permis z’impimbano

10 24-08-2019 - saa 20:47, IGIHE

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yerekanye Kamali Sylver w’imyaka 27 ukora ibijyanye na fotokopi y’inyandiko zitandukanye na Mutungirehe Emmanuel, bafungiye kuri Sitasiyo ya Kimironko bakekwaho gukora inyandiko mpimbano zitandukanye.

Imbere y’Itangazamakuru, Kamali yavuze ko ku bwo gushaka ubuzima, aho yashyize amafoto y’inyandiko z’abantu muri mudasobwa (scanning), agasiba amazina yabo n’indi myirondoro, ubundi akandikaho amazina y’abamusaba ibyangombwa badashobora guhabwa n’inzego zibishinzwe.

Avuga ko yabikoranaga ku bwo gushaka amafaranga yo kwishyura inzu ariko umugore we bamaranye amezi abiri bashakanye, yari yarabimubujije undi akinangira.

Ati "Ndasaba imbabazi rwose". Akimara kuvuga aya magambo yahise asuka amarira ahamagara umupolisi ngo ajye kumusabira imbabazi umugore we.

Mugenzi we Mutungirehe w’umumotari w’imyaka 34, yemera ko yitabaje Kamali akamukorera inyandiko mpimbano inshuro zirenze imwe, akazishyira umuntu uhora azimusaba ukorera mu mujyi rwagati wa Kigali.

Ati"Nari nshyiriye uwo muntu impushya zo gutwara abantu (impushya z’impimbano), agiye kumpa amafaranga abantu baraza baramfata banansaba kubereka umuntu uzinkorera, baranzanye ndamubereka, ni uko badufashe".

Aba bagabo bavuga ko uwakoraga ibyangombwa bihimbano yahabwaga amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri cyangombwa, uwajyaga kubicuruza agahabwa ibihumbi icumi mu bo yabigurishijeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP, Umutesi Goretti, ko mu nyandiko mpimbano Kamali akekwaho gucura, harimo impamyabumenyi (diplôme) impushya zo gutwara ibinyabiziga (permis), n’impushya z’ubwikorezi.

Ati "Ni abaturage baduhaye amakuru ko hari inyandiko mpimbano zirimo gukwirakwizwa n’abantu, nyuma y’aba bafashwe sinakwemeza cyangwa ngo mpakane ko haba hari abandi ".

Polisi mu Mujyi wa Kigali ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), banagaragaje zimwe muri fotokopi z’inyandiko n’ibyangombwa by’abantu basanganye Kamali, bakeka ko na byo ari ibyiganano.

CIP Umutesi akomeza avuga ko ba nyiri ibyo byangombwa baza gushakishwa kugira ngo hakorwe iperereza ku bijyanye n’ireme ryabyo.

Ingigo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu ku bantu bakora inyandiko mpimbano.

Abakekwaho gukora impapuro mpimbano zirimo na permis
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Theo 2019-08-30 09:02:55

Turashima police na RIB Baze mubyaro bacure inzoga zinkorano zamaze abaturage cyane urubyiruko ndabona inzego zibanze byanze uramufata agatanga amafranga akagutanga kugera murugo?

2
Amongo 2019-08-25 14:17:20

Abakoresha degree za Pilate ni benshi muzakore iperereza Ku bakozi ba leta biracyagaragaramo!

3
Amongo 2019-08-25 14:17:19

Abakoresha degree za Pilate ni benshi muzakore iperereza Ku bakozi ba leta biracyagaragaramo!

4
Amongo 2019-08-25 14:17:13

Abakoresha degree za Pilate ni benshi muzakore iperereza Ku bakozi ba leta biracyagaragaramo!

5
mosengo 2019-08-25 10:55:17

Yego rwose turashima police asante cyane. Ariko ntiyibagirwa gufata gusura Havugimana Jean de Dieu wahimbye ikintu cyitwa smart education gikorera mu Mukindo house mu Gakiriro ka Gisozi. Uyu we atanga PhD z’impimbano mu gihe kitarenze ukwezi. Ubu abarimu benshi baza Kaminuza barimo kuzikoresha batwicira ireme ry’uburezi banangiza n’abanyeshuri bacu

6
Venant 2019-08-25 03:18:30

Ndashima police yigihugu ikomeje kudufatira abatubu zi

7
Venant 2019-08-25 03:17:33

Ndashima police yigihugu ikomeje kudufatira abatubu zi

8
Ntakirutimana Venant 2019-08-25 03:15:04

Gushaka ubukungu bunyuze munzira ngufi buvuna imugongo

9
Eugène 2019-08-25 02:15:45

Ohh my God , ihangane brother kamali

10
Ruboneza 2019-08-25 00:50:05

Sinasomye mubinyamakuru ko Hari numuyobozi wa ADEPR ufite mwene izo diprome ra?

Kwamamaza