Polisi yaburiye abanyonzi bitendeka ku makamyo ngo aborohereze urugendo

3 14-11-2017 - saa 17:59, Ferdinand Maniraguha

Barigira Ramadhan yibuka neza mugenzi we Musabyeyezu bakoranaga akazi ko gutwara abagenzi ku igare ku Giticyinyoni mu mujyi wa Kigali. Uwo musore abasezeraho atashye iwabo nyuma y’iminota mike inkuru yamugezeho ivuga ko Musabyeyezu akandagiwe n’imodoka yari ikurikiye iyo yari yitendetseho.

Hashize umwaka ibyo bibaye kuri Musabyeyezu ariko Barigira yabwiye IGIHE ko kuva ubwo adashobora kuzamuka ku igare rye yitendetse ku modoka.

Yagize ati “Byari nka saa cyenda umwaka ushize, yurira ikamyo agezemo hejuru iriya i Kanyinya arahanuka indi ihita iza iramukandagira arapfa […] ubu sinshobora kwitendeka ku modoka.”

Benshi mu bakoranaga na Musabyeyezu nta somo byabahaye. Uzamuka I Shyorongi mu muhanda Kigali –Musanze nta minota 20 ishira utabonye ikamyo yikoreye imizigo, inyuma yitendetsweho n’abanyonzi bicaye ku magare yabo.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko abanyonzi baza ku mwanya wa gatatu mu guteza impanuka zo mu muhanda nyuma y’abanyamaguru n’abamotari.

Kabanda yavuze ko kugenda nabi kwa bamwe mu banyonzi uretse kuhasiga ubuzima atari bo bonyine bigiraho ingaruka.

Yagize ati “Iyo yuriye gutyo akagira ikibazo, bishyira mu kaga n’uwo yari afatiye ku kinyabiziga.Bakwiye kubyirinda kuko ni ugushyira ubuzima bwabo mu bibazo bataretse n’ubw’abandi.”

Umunyonzi ufashwe yitendetse ku igare cyangwa yishe amategeko yo mu muhanda acibwa amafaranga agera ku bihumbi icumi by’amanyarwanda.

Kubera igihe ibihano ku bica amategeko yo mu muhanda byashyiriweho, CIP Kabanda yavuze ko bidakanganye nko ku banyonzi cyangwa abandi bishe amategeko y’umuhanda gusa ngo bari gusaba ko itegeko rivugururwa ibihano bigakazwa.

Yavuze ko itegeko rijyaho ibinyabiziga byari bike mu gihugu, za moto n’amagare bitaratangira gukoreshwa cyane, telefone ari nke ku buryo gutwara uvugira kuri telefone byari hake nyamara ubu byariyongereye.

Barigira Ramdhan avuga ko kuba hari bagenzi be badacika ku kwitendeka ku makamyo ari uko bataha kure kandi ahantu hazamuka, gusa akabagira inama ko ibyo bitaruta ubuzima bwabo.

Yagize ati “Nk’izi kamyo za Bralirwa ubona ko handitseho ko abanyonzi badakwiye kuzifataho ariko biranga bakazifataho, bamwe bagakora n’impanuka aha mu muhanda. Batinya gusunika bagafata ku modoka batashye ruguru iriya i Kanyinya na za Shyorongi kugira ngo bihute ariko bashatse babicikaho.”

Nibura abantu 162 bishwe n’impanuka mu mezi atatu ashize, abandi 250 barakomereka bikomeye.

Aba banyonzi bazamukaga i Shyorongi bitendetse ku ikamyo
Uretse abanyonzi hari n'abanyamaguru bitendeka ku modoka
Uyu yitendetse ku ikamyo igiye mu Majyaruguru imvura iri kumunyagira
Barigira ngo kuva mugenzi we yakwicwa n'imodoka ntashobora kuyitendekaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rucogoza 2017-11-14 11:24:00

Amagara arasesekara ntayorwa, police ntihwema kutugira inama, Aba nabo bisubireho uyu muco ucike utanga isurambi rwose kd umuntu habits a no.

2
Minani 2017-11-14 11:15:00

Ndashima Polisi y’u Rwanda cyane kuba yongeye kuburira abanyonzi bafata ndetse bakitendeka ku modoka zipakiye imizigo. Jye ntuye Shyorongi jya mbabona bazurira, nkaba nabagira inama yo kureka kurira izi modoka zipakiye imizigo, kuko ku mugani wa Polisi bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bakahasiga ubuzima! gushaka guca inzira za bugufi ukabura ubuzima bwawe ni uburangare bukomeye cyane! Ndabona bakwiye kurebera ku rugero rwa bagenzi babo imodoka zijya zikandagirira hano iwacu shyorongi bagapfa. Nkaba nabagira inama yo gukurikiza inama Polisi ibagira mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo. Ahaaaa baca umugani ngo ’’Agapfa kaburiwe ni impongo

3
hagenimana 2017-11-14 10:46:01

Ibi ni ukwiyahura polis ijye iba fata bafungwe nk’abagerageje kwiyahura bikanga.

Kwamamaza