IGIHE

PFLA ndamukunda ariko asigaye ambabaza- Mr Kagame

0 9-07-2019 - saa 17:35, Muvunyi Arsène

Umuraperi Mr Kagame yanenze mugenzi we PFLA umaze iminsi aterana amagambo na AmaG The Black aho kwerekana ibikorwa.

Abakurikirana umuziki wo mu Rwanda bamaze iminsi bumva intambara y’ubutita hagati ya AmaG The Black n’umuraperi PFLA.

Byatangiye AmaG The Black avuga ko yihakanye injyana ya Hip Hop, birakaza cyane PFLA wiyemeje kudahemukira injyana yatumye amenyekana.

Kuva ubwo bakomeje guterana amagambo umunsi ku wundi binyuze mu bitangazamakuru binyuranye kugeza n’ubu intambara yabo ntirarangira.

Ni ibintu bamwe bavuga ko aba baraperi bakwiye kuva mu magambo bakerekana ibikorwa, mu gihe hari abandi bemeza ko basubiye kuri gakondo, ko muco w’abaraperi harimo no guterana amagambo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuraperi Mr Kagame, yavuze ko guterana amagambo muri Rap ntacyo bitwaye bikozwe mu gihe nyacyo.

Ati “ PFLA ndamukunda ariko asigaye ambabaza. Ntabwo ari mu murongo ukenewe nonaha. Guterana amagambo ntabwo bigomba kubura muri Rap biba ari na byiza cyane, ariko na none ukavuga ku muntu ufite ikindi gikorwa kiri aho ku ruhande ugomba kumenyekanisha. Ntabwo biba bisa neza”

Uyu musore avuga ko PFLA akwiye kubanza agakora indirimbo nyinshi, akabona kujya mu byo guterana amagambo afite n’ibikorwa.

Mr Kagame unenga PFLA, we afite indirimbo nshya yise “Aracyamukunda”, ishingiye ku nkuru mpamo y’umusore n’umukobwa bakundanye kuva mu bwana ariko bakaza gutandukana ntacyo bapfuye.

Nubwo buri umwe yashatse undi mukunzi agatima ntikigeze kavaho, bakomeje gukundana mu mutima ari naho havuye izina “Aracyamukunda”.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Gisa cy’inganzo mu nyikirizo, yatunganyijwe na Truckslayer, amashusho yayo akaba azajya hanze kuri uyu wa Kane.

Umva indirimbo nshya ya Mr Kagame na Gisa

Mr Kagame yavuze ko PFLA ari mu murongo utari wo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza