Perezida wa Sena Bernard Makuza yakiriwe na Visi Perezida w’u Buhinde

0 10-07-2018 - saa 22:27, Mathias Hitimana

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yagiriye uruzinduko mu Buhinde, yakirwa na Visi Perezida wabwo Venkaiah Naidu, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko mu biganiro Makuza yagiranye na Visi Perezida w’u Buhinde byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda na Visi Perezida w’u Buhinde ari na we muyobozi mukuru Rajya Sabha twagereranya na Sena y’u Buhinde, banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’inzego zombi.

Aba bayobozi bombi bishimiye umubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi hakaba ahari n’ubushake bwo kuwukomeza mu bukungu n’ishoramari.

Pereziwa wa Sena y’u Rwanda yagiriye mu uruzinduko mu Buhinde mu gihe muri uku kwezi hateganyijwe uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000 bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Ubuhahirane bw’ibihugu byombi bworohejwe n’ingendo zidahagarara za RwandAir, Kigali – Mumbai kuva muri Mata 2017.

Mu kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora, Ambasaderi w’u Rwandamu Buhinde, Ernest Rwamucyo, yashimye ko abashoramari b’Abahinde bari mu benshi mu bashoye imari mu Rwanda ndetse u Buhinde bukaba mu bihugu bya mbere biturukamo ba mukerarugendo benshi barusura.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza