IGIHE

Perezida Uhuru Kenyatta yaryohewe n’Umwiherero i Gabiro, yiyemeza kuwutangiza muri Kenya

11 11-03-2019 - saa 15:35, Ishimwe Israel

Perezida Uhuru Kenyatta yitabiriye Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu, aryoherwa n’ibiganiro bitangirwamo, ahavana icyifuzo cyo kuwutangiza muri Kenya.

Perezida Kenyatta uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva kuri uyu wa 11 Werurwe 2019, yageze i Kigali, akomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo ahari kubera Umwiherero.

Perezida Kagame ni we wamuhaye ikaze mu Mwiherero uteraniyemo abayobozi basaga 350 bo mu nzego za leta n’izigenga. Aba bombi banagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye, Perezida Kenyatta, yashimye ‘umuvandimwe’ Perezida Kagame wemeye ubusabe bwe ngo aganirize abayobozi bitabiriye Umwiherero.

Yagize ati “Ubwo yambwiraga ko mufite umwiherero, namubwiye ko nk’inshuti, umuvandimwe n’umuturanyi, nashimishwa no kuza kureba uko abantu bagenza mu Rwanda. Ni ngombwa kuvuga ko nanyuzwe cyane ndetse nanjye nzigana iyi gahunda.’’

Yakomeje ashimangira ko umubano hagati y’u Rwanda na Kenya uri mu ikomeye igihugu cye gifitanye n’ibindi.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragara mu butabera, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi. Binafitanye imikoranire mu bucuruzi aho hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Perezida Kenyatta yavuze ko “Hari ibyo twashoboye gukorana mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu, umubano mu bya politiki n’ibyo twakoze mu rwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Dufite Abanya-Kenya benshi bakora hano mu Rwanda kandi biyumva nk’abari mu rugo; dufite Abanyarwanda benshi baba n’abakorera muri Kenya, bagaragaza ko twubakiye ku buvandimwe butajegajega.’’

Uhuru Muigai Kenyatta w’imyaka 57 yagaragaje ko abaturage b’impande zombi bakwiye kugenderanira nk’abari iwabo.

Ati “Dukwiye kubyuka mu gitondo tukaba turi i Nairobi, ku mugoroba tukagaruka i Kigali. Niko bikwiye kugenda kandi twese tukiyumva mu rugo mu mijyi yacu yombi.’’

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yatangaje ko nk’abayobozi bafite umukoro wo gukomeza gusigasira ukwihuza hagati y’impande zombi.

Ati “Ndatekereza ko dukomeje intambwe turiho, dufite imbogamizi tudakwiye guhisha ariko nizera ntashidikanya ko mu bushake n’ubushobozi tugomba abaturage bacu, tuzazikuraho. Tuzazikemura.’’

Uhuru Kenyatta yashimye intambwe u Rwanda rwateye aho rwavuye mu bihe byarushegeshe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rugeze ku rwego rwo kuba inyenyeri imurikira Afurika nyuma y’imyaka 25, bigizwemo uruhare n’icyerekezo gitomoye n’ubuyobozi bwiza.

Ati “Imibereho yarahindutse, iterambere mwateye mu rwego rw’ubuzima, ikranabuhanga, reba Kigali ya none…Njya mbwira umuvandimwe wanjye (Perezida Kagame) ko nkirwana no kugera ikirenge mu cye mu korohereza ishoramari, agakomeza ambwira ngo ‘gerageza ibishoboka’.’’

Ikinyamakuru kizwi cyane mu kwandika ibijyanye n’ubukungu, Forbes, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu birengera abashoramari muri Afurika n’uwa 16 ku Isi.

Iyi raporo yasohowe muri Nzeri 2018 yakozwe ku bihugu 153 ku ngingo zijyanye n’uko bibereye ubucuruzi. Hibanzwe ku ngingo 15 zirimo uburenganzira ku mutungo, guhanga udushya, imisoro, ikoranabuhanga, ruswa, ukwishyira ukizana mu bucuruzi no kurengera abashoramari.

Uhuru Kenyatta yavuze ko ibikorwa byose bigamije gushyiraho uburyo buzamura imibereho y’abaturage, korohereza ishoramari, kubaka ibikorwa remezo no gukomeza ukwihuza.

Ati “Kenya yonyine ntiyabyishoboza, u Rwanda rwonyine ntirwabyishoboza ariko dufatanyije twagira imbaraga zidasanzwe zateza imbere abaturage n’ibihugu byacu.’’

Uyu Mukuru w’Igihugu yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umwiherero ufite imizi mu Rwanda rwo hambere, ufatwa nk’umusingi w’imiyoborere myiza, aho abayobozi bicara hamwe bagatafa ibyemezo bidahubukiwe, bakareba ibitagenda neza bigakosorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Perezida Kagame yakiriye i Gabiro ahateraniye Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Abakuru b'ibihugu byombi bari bafite akanyamuneza
Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda kuri uyu wa 11 Werurwe 2019
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko u Rwanda rwavuye kure cyane ariko ubu rwabaye inyenyeri imurikira Umugabane wa Afurika
Perezida Uhuru Kenyatta yatanze ikiganiro mu mwiherero w'Abayobozi bakuru b'Igihugu
Perezida Uhuru Kenyatta yashimye Umwiherero agaragaza icyifuzo cyo kuwutangiza mu gihugu cye cya Kenya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kanyagakanyaga 2019-03-12 06:13:22

Mu Rwanda dufite ubudasa mubyo dukora, ntabwo nakwemezako Uhuru ashobora gukoresha umwiherero nkuyu muri Kenya kuko bo batagendera kuri discipline nkiyo tugira hano iwacu, aho umuyobozi avuga twese ducecetse, tukajya tunyuzamo akanya ko gukoma amashyi gusa rimwe na rimwe tutumvise nibyo tuyakomeye, tugasinzira mu kinyabupfura twirindako camera yadufata turi guta inkonda. Muri Kenya iyo uvuze ibyo batumva bagutera challenge isereri ikaza, nta mashyi bagukomera batumva neza ibyo uvuze, Uhuru ibi yavuze kwari ukwiganirira arabizi ko no mu ishyaka rye inama ziba ari umuriro ntiyajya kwiteza nabo batavuga rumwe.

2
nowa 2019-03-12 05:19:50

PEREZIDA KENYATA TURAMWISHIMIYE.

3
Diore NDIKURIYO 2019-03-12 04:45:52

K omera mubyeyi wacu dukunda
A mahanga akomeze aze yige mu gihugu cyacu
G abiro nikomeze igabire ubwenge abayigana
A bayobozi muganire muhuza umugambi mwiza
M ushyigikirane natwe abayobowe twibere mu mahoro
E gera buri gihe Umuyobozi Mukuru ubarusha intambwe Kagame umubyeyi wacu twese.

UMUSHYIKIRANO WA 16 OYEEEEEH !

4
Kingo 2019-03-12 02:29:09

Jyewe kabisa ibya EAC birimo kincanga nayobewe amaherezo, Uburundi buti Rwanda burimo gushaka gukuraho leta yacu yatowe nabanyagihugu imipaka barafunga none Rwanda narwo ruti Uganda irashaka gukuraho ubutegetsi bwa Kgali imipaka barafunga,Tanzaniya nayouribuka yirukana abanyarwanda babagayo ikubaba gahu. ibi birasaba ko abakuru bibihugu bigize EAC bose bicarana bagashakira umuti urambye ibi bibazo si non uyu muryango waba ugeze mumarembera, ikindi abakuru b’ibihugu bigize EAC nibubahane ntihagire abumva ko ari ibitangaza gusumba abandi bityo abaturage bazabyungukiramo iterambere rigere hose.

5
Rukabu Rugamba 2019-03-11 15:30:59

Blais nakwibutsaga ko Kenyatta yavuye mu Rwanda yerekeza Uganda kubonana na President Museveni

6
stephen 2019-03-11 11:26:55

Komereza aho Rwanda wese imihigo wiyemeje kandi n’amahanga aragushima ubyukora bisobanutse baza kubikwigiraho ,ese babandi birirwa basakuza ngo umwiherero ntacyo umaze igisubizo umukuru wa Kenya HE Kenyatta arakibahaye aho yivugiye ngo ndanyuze kandi ngiye kubigana iwanjye, ......mbega mbega ahantu heza cyane sinarinzi ko Gabiro Training Center yagira ubusitani.bwiza bumeze nk’ikigali . Twishimiye umushitsi HE Uhuru Kenyatta mu rwagasabo nakomeze ateze imbere ubufatanye n’ubuhahirane natwe ndetse n’uwa RDC HE Tchitchi azaze tuzamwakira neza nk’umuturanyi dufatanye ubuhahirane be’iterimbere ryabaturage ureke babandi bishizemo ko abanyarwanda batazi gutandukanya politiki na business nyamara amateka yerekana ko byuzuzana kandi bimeze nk’impanga zihorana mu buzima busanzwe(win -win)

7
Oswald 2019-03-11 11:19:59

Rwanda, Komeza umurikire Africa imiyoborere ikwiye. Ubutaha nta gitangaza n’abandi bayobozi bakuru baje kwigira kuri uyu mwihariko wacu.

8
Oswald 2019-03-11 11:19:58

Rwanda, Komeza umurikire Africa imiyoborere ikwiye. Ubutaha nta gitangaza n’abandi bayobozi bakuru baje kwigira kuri uyu mwihariko wacu.

9
Blais 2019-03-11 10:59:59

Nimureke abakiri bato bafite amaraso yo gukora bakore murekane nurusaza museveni rwigira danger

10
MULI 2019-03-11 09:14:56

Urakoze cyane Bwana UHURU KENYATTA

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza