IGIHE

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

12 13-06-2019 - saa 10:21, Rabbi Malo Umucunguzi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye mu buryo bwemewe kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, igaragaza ko yifuza kungukira ku mahirwe uyu muryango utanga arimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize.

Mu ibaruwa Perezida Félix Tshisekedi yandikiye Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye EAC muri uyu mwaka, yavuze ko nyuma y’ibiganiro byabereye i Kigali n’i Kinshasa ku bushake igihugu cye gifite cyo kwinjira muri EAC, yifuje kubisaba mu buryo bweruye.

Perezida Tshisekedi yasuye u Rwanda muri Werurwe, mu gihe Perezida Kagame yagiye i Kinshasa mu kwezi gushize, akanitabira umuhango wo gusezera kuri Etienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC.

Mu ibaruwa ye yagize ati “Ubu busabe bushingiye ku bikorwa by’ubucuruzi bidahwema kwiyongera hagati y’abakora ubucuruzi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu bihugu bigize uwo muryango.”

“Byanshimisha cyane ungereje ku Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, icyifuzo cyanjye cyo kubiyungaho, kugira ngo dukorere hamwe duharanira iterambere ry’ibihugu byacu no kubaka umutekano w’aka karere ka Afurika.”

RDC isabye kwinjira muri EAC nyuma ya Somalia nayo yabisabye, icyifuzo cyayo kikaba kigisuzumwa.

RDC niyakirwa muri EAC, izaba igihugu cya karindwi nyuma y’u Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kamili 2019-06-14 01:21:26

arasetsa, natwe tuyimazemo imyaka twayobewe umumaro wayo, dore ujya uganda ugafugwa i burundi ho no kureba yo wabizira.

2
CEPGL 2019-06-13 11:09:05

Sinzi niba yahisemo igihe cyiza cyo kohereza ubwo busabe. Kuko niba abayobozi bose bagomba kwemera harimo 2 bazahita babitera utwatsi. Ese iyo nama izabisuzuma ahubwo izaba? Izabera he?

3
Kadjangu Ferdinand 2019-06-13 08:00:20

Je pense bien que ça sera un grand pas non seulement pour les congolais mais aussi pour toute la population de ces pays qui constituent l’EAC de voir la RDC integré cette dernière car dans laSADEC nous n’y avons rien gagné surtout les plans.

4
Genesis 2019-06-13 07:50:04

Ntekereza ko ari imbaraga zikomeye zaba ziyunze kuri EAC, kuko ni isoko rigari rizaba ryiyongereyemo kandi RDC yazana inyungu nyinshi ku muryango igihe haba horohejwe urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibintu kko Congo ni kimwe mu bihugu bifite opportunités nyinshi mu gihe umutekano wayo waba umeze neza, gusa impinduka mu buyobozi zirakenewe mu bihugu bibiri ntavugiye aha zizana imyumvire mishya ijyanye n’ intego umuryango wihaye kugira ngo utadindira

5
John 2019-06-13 07:42:16

Ibyo gisegeti arimo gukora nibyiiiiiiza cyane ahubwo akwiye amashyi nimpundu.
Ngaho naze maze amahoro aganze iwacu ndetse umutekano tuwucuruze kahave!

6
Kazungu 2019-06-13 07:14:25

Njye mbona abuze inararibonye muri diplomacy. Yarikwiye kwandikira abakuru bibihugu bose uko ari batandatu aho kwandikira Kagame wenyine.
Ndabona abandi ba perezida babifata nka agasuzuguro!!

7
ka 2019-06-13 07:14:02

Buriya kwihuza no gusenyera umugozi umwe ntako bisa. Mukomereze aho bihugu byacu dukunda....

8
Kabange 2019-06-13 06:41:47

Uyu mugabo yagabanyije umuvuduko ra!!! Ubwo ayobewe ko nabarimo babuze uko basohokamo, kubera amasezerano basinyemo??

9
K.J 2019-06-13 05:19:04

MBEGA BYIZA , IMANA IBIBEMO TUGIRE IMANA NA MUNGANGA, MAZE RDC YEMERERWE IBE MURI EAC RWOSE TUJYE DUKORANA NABO BUSINESS KUMUGARAGARO, PEREZIDA WACU KAGAME PAUL IMANA IGUHE UMUGISHA, UMUYOBOZI MWIZA ARAGUTUMIKIRA NDUMVA NKABYA INZOZI.

10
Serge 2019-06-13 05:14:39

Dore ngabo abapresident baharanira inyungu zabaturage babo. Mwari muzi ko umu congoman wese ugiye Uganda ,tanzaniya cg kenya amanza kwishura visa ya 50dollars kandi ari ibihugu bituranye. Ariko abandi babayeho bose barwaniraga inyungu zabo gusa

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza