IGIHE

Perezida Macron yemeje ko u Bufaransa buzitabira ibikorwa byo #Kwibuka25

10 13-03-2019 - saa 17:53, IGIHE

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biteganyijwe mu kwezi gutaha.

Mu rugendo arimo kugirira muri Afurika, ubwo yari muri Ethiopie kuri uyu wa Kabiri, Perezida Macron yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda.

Yagize ati "U Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u Bufaransa buzaba buhagarariwe muri ibyo bikorwa byo Kwibuka."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko hari ibimenyetso byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kurushaho kugenda neza.

Yakomoje kandi ku butumire bwashyikirijwe Perezida Macron, maze agira ati "yaratumiwe kugira ngo aze kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 ndetse n’abandi bayobozi batandukanye baratumiwe. Ntabwo turabona ibisubuzo ariko nzi neza ko bazaba bahari ku rwego runaka ntakubwira ubu.”

Ku rundi ruhande hari amakuru ko hari Abadepite b’Abafaransa bazaba bari i Kigali ku wa 7 Mata 2019 bayobowe na Sira Sylla unafite inkomoko muri Sénégal, uyobora itsinda rigamije ubucuti hagati y’ibihugu by’u Bufaransa, u Rwanda n’u Burundi. Azaba aherekejwe na Jean-Jacques Bridey uyobora Komisiyo ishinzwe ibya gisirikare.

Ntabwo ari ubutumire bwa mbere u Rwanda ruhaye u Bufaransa, ariko ubu bufite icyo buvuze cyane ku isura y’umubano w’ibihugu byombi wakunze kuzongwa n’uruhare u Bufaransa bushinjwa muri Jenoside.

Ku wa 11- 13 Ugushyingo 2018 Perezida Kagame yari i Paris mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro, Forum de Paris sur la paix, ku butumire bwa Perezida Macron. Iyo nama isojwe byatangajwe ko Kagame yavuye mu Bufaransa ashyikirije Macron ibaruwa imushimira, inamutumira kuzagenderera u Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Kugeza magingo aya, Nicolas Sarkozy ni we Perezida w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010.

Perezida Macron yemeje ko igihugu cye kizitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dugras 2019-03-14 14:52:26

Macron ntazaza bazohereza intumwa ihagararira ubufaransa yabivugiye I Nairobi
Ariko niyo bataza ntago bacyenewe cyane

2
Barafu 2019-03-14 13:03:27

Kaze neza Makoro wacu.

3
Ana 2019-03-14 10:51:32

Ariko se Macron yasuye Kenya none abuze amaguru amukandagiza mu Rwanda abazungu we ntimubazi

4
ben 2019-03-14 03:38:10

Arakaza neza nyakubahwa Peresida macron

5
Muneza Evase 2019-03-13 23:37:00

Ni byiza cyane turabyishimiye kubw’intambwe imaze guterwa hagati y’u Rwanda na France arko bibaye byiza n’uko atakoreza umuhagarariye ahubwo yaba ariwe wiyizira.

6
Hakizimana Manasse 2019-03-13 22:22:50

yoooooo naze disi naze arebe aho urwanda rugeze rwiyubaka

7
Tony 2019-03-13 21:01:32

Ntago nk’igihugu cyagize uruhare mu gutera imbaraga Leta yakoze genocide byari bikwiriye ko duhora tubinginga kuza kudufasha kwibuka.Kabone n’ubwo twavuganye ngo Macron Ni muto ntiyabigizemo uruhare. Iki Ni icyaha kudasaza Kandi kireba Leta apana umuntu.
Byagakwiye kuba byiza aribo bisabiye kuza kuko baciye bugufi bakazirikana uruhare rwabo.
Ko wumva se hazatumirwa n izindi leta kuki iyi ariyo duhoza imbere??

8
Espe 2019-03-13 17:19:55
9
Karahamuheto 2019-03-13 15:40:19

Ku mpanvu zanjye bwite nanga politique ariko iy’abafaransa yo irimo shitani y’amahembe

10
R.josepho 2019-03-13 11:34:55

Tuzamwishimira naza

Kwamamaza