Perezida Macron yashimangiye aho ahagaze kuri kandidatire ya Mushikiwabo

5 11-10-2018 - saa 09:19, Karirima A. Ngarambe

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashimangiye ko icyemezo yafashe cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, akigitsimbarayeho.

Macron ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagera kuri 40 bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa iri kubera mu Mujyi wa Erevan muri Arménie.

Mu kiganiro kigufi n’Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Mujyi wa Erevan ahari kubera iyi nama, Macron yabajijwe icyo atekereza kuri Mushikiwabo, ashimangira ko icyemezo cye akigihagazeho.

Ati “Ntegereje ejo [...] Njye ndi umugabo uzi icyo ashaka kandi ureba kure, ariko ndahamya ko muzi aho mpagaze.”

Muri Gicurasi nibwo Perezida Emmanuel Macron, yashyigikiye mu buryo bweruye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Perezida Macron yavuze ko asanga umutima wa Francophonie kuri ubu uherereye muri Afurika, ko buri wese wifuza kugeza aheza uyu muryango kuri ubu atabigeraho atishingikirije urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika.

Ati “Kandidatire ku buyobozi bwa Francophonie yaba iturutse muri kimwe mu bihugu bya Afurika, niyo yaba ifite ishingiro cyane.”

Yongeyeho ati "By’akarusho iyo kandidatire yaza ari iy’umugore kuko ariho byarushaho kugira ishingiro […] Ku bw’iyo mpamvu, nibaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, afite ubushobozi bwose bukenewe ndetse n’ubunararibonye bwose busabwa kugira ngo akore iyi mirimo."

Mushikiwabo ahataniye uyu mwanya na Michaëlle Jean umaze imyaka ine awuyobora. Amatora ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Emmanuel Macron ubwo yageraga mu nyubako iri kuberamo iyi nama
Abakuru b'ibihugu ubwo bafataga ifoto y'urwibutso mbere yo gutangira imirimo y'inama

Amafoto: Karirima A. Ngarambe /IGIHE- Erevan

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bebe 2018-10-11 11:04:52

hum muratugurishije gusa ibi u Rwanda rukinnye byacanze muzongera se gusakuza ku bufaransa iyo mu dealing nabo bisa no gupanga nizo nterahamwe ziri mwishyamba ngaho rero nazo muzumve bahunguwe

2
Cecile 2018-10-11 07:28:18

Rwose mushikiwabo tumurinyuma,

3
Mugabo 2018-10-11 04:51:56

Amahirwe kuri Minisitiri Louse Mushikiwabo, amahirwe ku Rwanda,amahirwe kuri Africa,amahirwe ku mugore!

4
karamaga 2018-10-11 04:24:53

Ibi birancanga... umubano wacu nabafaransa ibyawo byaranyobeye!!

5
Seyoboka 2018-10-11 03:46:06

Urebe aho Politike ibera mbi,ntabwo tuzongera kuvuga ko France yakoze Genocide mu Rwanda.Ubu tugiye kuba inshuti,kereka nihajyaho undi president wa France tutumvikana.
Muli make,politics ni ukuryarya kandi imana ntikunda abantu b’indyadya.Niyo mpamvu Yesu yabujije abigishwa be kwivanga mu byisi.Uburyarya,nicyo Yesu yahoraga Abafarisayo.

Kwamamaza