IGIHE

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ya G7 (Amafoto)

5 25-08-2019 - saa 16:19, IGIHE

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ya G7 iri kubera mu Bufaransa mu Mujyi wa Biarritz.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, niwe wari uyoboye uyu musangiro. Witabiriwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall; uwa Burkina Faso, Roch Kabore; uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida Kagame w’u Rwanda n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Bufaransa mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aho u Rwanda rwayitumiwemo nka kimwe mu bihugu umunani bitari ibinyamuryango bya G7.

Ibyo bihugu byatumiwe ni Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Sénégal, Afurika y’Epfo, n’u Rwanda byatumiwe muri iyi nama.

Mu biza kuganirwaho muri iyi nama harimo n’ibibazo bijyanye n’umutekano w’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika. Haraganirwa kandi ku gushakira amafaranga gahunda zitandukanye zirimo kwihangira imirimo kw’abagore muri Afurika n’ibindi.

By’umwihariko, inama ya G7 izibanda ku kurwanya ubusumbane, iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakuru b'ibihugu bya Afurika bahuriye mu musangiro ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru
Ibihugu umunani bitari ibinyamuryango bya G7 byatumiwe muri iyi nama
Perezida Kagame ari kumwe na Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri unayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
zogeye 2019-08-26 15:59:55

zirimwa ibi uvuga ngo aho babateguriye?ushatse kuvuga ko rero
muri france hakagombye gusa birenze?

2
Habihire 2019-08-26 07:19:59

hello igihe.com turabashimira kubwamakuru meza mutugezaho buri cyimwe cyonse nkaba nabansabanga amateka ya haruna niyozima wamavibi murakoze

3
zirimwa 2019-08-26 02:47:46

byiza cyane naha mbona babateguriye muri France ni byiza

4
rk 2019-08-26 02:21:32

Our president always makes us very proud of what Rwandans are now,......

5
musharafu ukorera muri Maheus 2019-08-25 14:52:06

nyakubahwa kagame tubashimiye uburyo mwatugaruriye icyubahiro murwanda munama zikomeyekwisi murazitabira nyagasani akomeze abongerere igihe cyokuramba ndabakunda.

Kwamamaza