IGIHE

Perezida Kagame yitabiriye inama ya G7 mu Bufaransa

4 25-08-2019 - saa 09:42, Philbert Girinema

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa, aho u Rwanda rwiyunze ku bindi bihugu bitari ibinyamuryango bya G7 birimo Australia, Burkina Faso, Chile, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo byatumiwe muri iyi nama.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Bufaransa kuri iki Cyumweru, biteganyijwe ko mu masaha ya nyuma ya saa sita aza kwitabira inama ya G7 ivuga ku bufatanye na Afurika.

Mu biza kuganirwaho muri iyi nama harimo n’ibibazo bijyanye n’umutekano w’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika. Haraganirwa kandi ku gushakira amafaranga gahunda zitandukanye zirimo kwihangira imirimo kw’abagore muri Afurika n’ibindi.

By’umwihariko, inama ya G7 izibanda ku kurwanya ubusumbane, iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inama y’uyu mwaka yatangiye ku wa 24 Kanama izasozwa tariki 26 Kanama 2019.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na Perezida Macron w’u Bufaransa. Ni mu gihe umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzanzamuka.

U Rwanda ruherutse gushyiraho Ambasaderi mushya uruhagararira mu Bufaransa ari we François-Xavier Ngarambe wasimbuye Jacques Kabale wari umazeyo imyaka icumi.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga mu Bufaransa mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru
Yakiranywe icyubahiro kigenewe Umukuru w'Igihugu
U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani bitari ibinyamuryango bya G7 byatumiwe muri iyi nama
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabare William 2019-08-25 23:11:43

Ibihe Biha Ibindi Koko! Kubona Umubano W,u Rwanda N,ubufaransa Ugenda Uzanzamuka! Genda Rwanda Wihaye Agaciro,ishema,ikuzo,ijabo Ryawe Rikomeze Riguhe Ijambo,erega Amaherezo Ukuri Kuzatsinda Ikinyoma Ndebye Bariya Bagabo Bari Iruhande Rwa Muzehe Wacu Nibuka Ibya Kera Intambara Yo Mu Mutara,zone Turquoise... Lukuta Ekokenda Na Assanceur,verite Kuna Na Escalier Mais Ekokuma,bishatse Kuvuga Ko Ikinyoma Kihuta Nk,ikigenda Na Asanseri, Ukuri Kukagendera Gahoro Kuma Escariye Ariko Nako Kukagera Iyo Kujya.Komera Rwada Nziza Mugongo Mugari Uduhetse.

2
Inkotanyi 2019-08-25 08:44:13

Table d’honneur ngiyi muzehe wacu dukunda. Imana ishimwe

3
Inkotanyi 2019-08-25 08:44:11

Table d’honneur ngiyi muzehe wacu dukunda. Imana ishimwe

4
MAFARAH 2019-08-25 07:22:45

ABAFARANSA NTIBAZATWIBAGIRWA MURI NYUNGWE,REKA BUBAHE U RWANDA BURYA ICYO GIHE RWIHESHEJE AGACIRO IMBERE Y’UBUFARANSA TILL NOW.RWANDA ONGERA SANA.

Kwamamaza