Perezida Kagame yijeje Kiliziya Gatolika imikoranire hatibanzwe ku hahise (Amafoto)

16 7-10-2017 - saa 17:26, Cyprien Niyomwungeri, Herve Ugirumukunda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Kiliziya Gatolika kurushaho guha agaciro ibizaba mu gihe kizaza kurusha ibyahise, ayisezeranya ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere Abanyarwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo gusoza Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda, wabereye kuri Stade y’Iseminari Nkuru ya Kabgayi [Philosophicum], aho witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Kuva kuwa 7 Ukwakira 1917 kugera kuwa 7 Ukwakira 2017, imyaka 100 irashize Musenyeri Jean Joseph Hirth ahaye Ubupadiri abanyarwanda babiri ba mbere, Balthazar Gafuku wavukaga i Zaza na Donat Reberaho wavukaga i Save. Bakaba bari mu basore 15 boherejwe kwiga muri Tanzania i Hangiro mu iseminari ya Lubiya.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye uruhare rw’abapadiri mu bikorwa by’iterambere yaba mu muco, mu burezi, mu buvuzi, mu kwandika amateka y’igihugu cyabo no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati “Ibyo bikorwa birimo no guteza imbere Ikinyarwanda ubwacyo ndetse hashingiyeho umuco n’ibindi, bagaragaza amategeko y’imyandikire y’icyo Kinyarwanda, kumvikanisha, ubumenyi amateka n’umuco by’u Rwanda n’ubushakashatsi mu buvuzi gakondo.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku biganiro yagiranye na Papa Francis muri Werurwe uyu mwaka, avuga ko Leta y’u Rwanda yabyungukiyemo kuko yahavanye imikoranire mishya na Kiliziya.

Perezida Kagame yasabye ko nyuma yo guhura na Papa, Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda byigira ku mateka yahise, bikayakuramo amasomo yo kurushaho gukorana neza.

Ati “Ibiriho rero ubu ari mu buryo bwa politiki n’imiyoborere y’igihugu ni uburyo buduha amahirwe yo gusuzuma ayo amateka yose noneho ibikorwa n’aho tugana bigafata indi ntera yubaka mu nyungu za buri wese aho yaba akomoka aho ari ho hose, icyo yaba akora cyose.”

Yakomeje avuga ku gisumba ibindi cyavuye mu ruzinduko rwe i Vatikani, ati “Ni uko n’u Rwanda rwabyungukiyeho ku buryo mu biganiro, mu myumvire, mu bufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda mu mateka yacu akomeye arimo ibyasobanuwe neza n’ababanje kuvuga, biraduha amahirwe menshi yo kugira ngo twige amasomo aturuka mu mateka yacu, tuvanemo imbaraga tuvanemo kumenya ku buryo bidufasha mu bufatanye no guteza igihugu imbere.”

Aha niho ahera asaba abayobozi ba Kiliziya gukorana cyane na Leta kuko bose bahuje inshingano yo gushakira icyiza Abanyarwanda. Ati “Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe, dukorera Abanyarwanda, dukorera abakirisitu, rero aya mahirwe ntabwo twazayapfusha ubusa nagira ngo nibutse ko dukwiye gushyiramo imbaraga zindi, ubwo rero mu magambo make nashimiraga Papa Francis ayo mahirwe yahaye u Rwanda yo gukorana neza.”

Perezida Kagame yatumiye Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu nama bazagirana mu minsi iri imbere, aho azabasobanurira neza ubutumwa yahawe na Papa Francis.

Yanababwiye ko kimwe na we, bose basangiye intego yo kurushaho gukora icyiza. Ati “N’ubundi twese dusangiye byinshi, dusangiye ubunyarwanda, dusangiye kuba abantu, dusangiye no kuba twakwifuza kuba abantu bazima, abantu biha agaciro kandi bareba imbere kurusha kureba inyuma cyane.”

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Vatikani, Papa Francis yasabye imbabazi ku bw’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yaho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashe izo mbabazi Papa Francis yasabye nk’intambwe ikomeye Kiliziya Gatolika ku Isi yateye yemera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi; ananenga abavuze ko zidahagije.

Perezida w’inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Rukamba Philippe, yavuze ko iyi Yubile ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kureba ibyiza Imana yakoreye abanyarwanda ibinyujije mu ngabire y’Ubusaserdoti.

Yongeye gusaba imbabazi ku bw’abapadiri bateshutse ku nshingano yo kwigisha Ivanjili bakijandika mu bikorwa bibi birimo na Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Turasaba imbabazi z’ibyaha by’abapadiri bagize uruhare rubi mu mateka yacu harimo na jenoside. Twihe intego yo kudatsindwa n’ikibi cyabaye ahubwo duhore tugitsindisha icyiza.”

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yishimira ko kuva Ivanjili igeze mu Rwanda, abapadiri ba mbere b’abanyarwanda babuhawe, nyuma y’imyaka 52 hakaboneka Umwepiskopi wa mbere, Aloys Bigirumwami, wabimburiye abagera kuri 22 b’abanyarwanda Kiliziya imaze kugira.

Yishimira kandi ko buri Diyosezi Gatolika yo mu Rwanda ifite ishuri rito rirera abapadiri [Iseminari], ndetse mu gihugu cyose hakaba amashuri makuru arera abapadiri [Grand Seminaire] agera kuri ane.

Abana babyina indirimbo zo muri Kiliziya basusurukije ibi birori
Umuhango wo gusoza Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda, wabereye kuri Stade y'Iseminari Nkuru ya Kabgayi [Philosophicum], aho witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'abakirisitu benshi
Abakaraza nabo ntibari batanzwe. Bizihije ibi birori mu murishyo umwe unogeye amatwi
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, nawe yari yitabiriye ibi birori
Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze,Dr Ndimubanzi Patrick aganira na Minisitiri w'Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, ni umwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye ibi birori
Perezida Kagame yashimiye uruhare rw’abapadiri mu bikorwa by’iterambere yaba mu muco, mu burezi, mu buvuzi, mu kwandika amateka y’igihugu cyabo no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi muri iki gihe kuko butanga amahirwe y’imikoranire n’ubufatanye hagati yayo na Leta y’u Rwanda, mu gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage nk’intego bose basangiye
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Kiliziya mu gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage nk’intego bose basangiye
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Musenyeri Rukamba Philippe (ibumoso) na Mbonyintege (iburyo)
Musenyeri Smargade Mbonyintege aramukanya na Minisitiri w'Ibikorwa remezo, James Musoni

Kanda hano ubone andi mafoto yaranze uyu muhango

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Yobu 2017-10-09 09:43:21

Hari ikintu kintangaza muri Kiliziya gatorika Nyarwanda... Ko yigisha kwicisha bugufi "nka Yezu" ni kubera iki, itwikira abasenyeri, abayobozi maze abaturage basanzwe bagasigara banitse kw’izuba rimena agahanga?! Ni kora ibyo mvuga nturebe ibyo nkora!! :(

2
umusomyi sarah 2017-10-09 01:26:20

Ibya Kiliziya Gatolika ni byiza, kandi Perezida wacu Imana imuhe umugisha kubwo kunyurwa n’imbabazi zasabwe, kandi azadutumirire Nyirubutungane Papa azaze kudusura.

3
Emmanuel 2017-10-08 22:00:42

uwibazaga impamvu ngo za zion temple, restauration church n, izindi ngirwa madini.. Batatumiwe iKabgayi mu munsi Mukuru with, abacatholique.. oya, bariya bajye batumirwa Na rwandaRevenueAutority umunsi wUmusoreshwa.

4
Emmanuel 2017-10-08 21:39:51

kiliziya gatolika yagize ibyago kuko abapadiri nka munyeshyaka, gakuba, rukundo, seromba babahemukiye. Nibyiza ko basabirwa imbabazi. Ese Bo barazisabira,? Twikwibanda kuri izo nterahamwe. Ese kuki mutavuga abapadiri bapfuye bakiza abantu: padiri munyaneza Jean Bosco imukarange padiri n iyomugabo, abakristu benshi nka niyitegeka felicita, dorothea iKabgayi Musenyeri muvara felicien.... Murebe ibyiza bya kiliziya gatolika muve mu nterahamwe niba ari ibyo perezida wacu Kagame azasabire imbabazi interahamwe zamaze abatutsi yigeze azituma se? Musenyeri rukamba yigeze atuma interahamwe kwica? Ntimukavuge ibyo mutazi mureke twubake u, Rwanda perezida wacu komera Kiliziya yacu ikomere ariko ntimukayibonemo ubuterahamwe sibwo butumwa Yezu yaduhaye murakoze

5
J.P. 2017-10-08 18:19:38

Icyampa n’andi madini yari ari mu Rwanda agasabira imbabazi Abana bayo bijanditse muri Jenoside. Kuki Kikiziya yonyine?!

6
tutu 2017-10-08 10:16:43

Kiliziya ni igihangange Ku isi yose naho kuba ntagatifu sibyemeza, bashinjwa pedophilia, mafia, genocide bamara gutsindwa ngo basabiye abana bayo imbabazi, Kilizia igomba gusaba imbabazi nka institution ikazihabwa cg ntizihabwe ikishyura imitima yakomerekeje. ariko ntibyashoboka kuko ikize, Nyina wa jambo yayikuyeho ikizere abumva mwumve

7
Twin Yeah 2017-10-08 08:15:49

Uko byagenda kose Kiliziya ifite amateka afite ishingiro mu kubaho kwayo uhereye kuri Yezu na Petero mutagatifu.
So, irayoboye! Amayobera yayo utarayasobanukirwa acishe make ajye asobanuza!
Ibirori birashimishije Yezu ahe umugisha Kiliziya n,Igihugu cyacu.

8
Mucyo 2017-10-08 06:00:21

Kabgayi 1994

9
ndishimye 2017-10-07 17:06:02

ujye udusabira Mariya ndishimye yubiri yimyaka100 murakoze

10
Umukristo 2017-10-07 15:47:03

Nagaye,
- Kuba yubile ariyo yibukije gusaba imbabazi nkuko byavuzwe mw’ijambo kandi bigomba kuva k’umutima ukunze.
- Kuzana bikiramariya w’ikibeho hasigayeyo iki????
- Yesu yarazutse ntakiri ku musaraba.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza