IGIHE

Perezida Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa ushinja umushoramari kumukubita

42 11-09-2019 - saa 09:40, Akayezu Jean de Dieu

Perezida Paul Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa witwa Kamali Diane uherutse gutangaza ko yakubitiwe mu ruhame akanatukwa na Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV.

Mu ntangiro za Nzeri 2019, nibwo Kamali yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiyemo mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo “hashize amezi abiri atarahanwa.”

Nyuma yo kumara amezi abiri atarabona ubufasha nk’uko yabitangaje, Kamali yifashishije urukuta rwe rwa Twitter ashyiraho ubu butumwa agaragaza ko amenyesha inzego zitandukanye zirimo n’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza uyu mukobwa, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB. Ni gute itakoze ibyagombaga gukorwa?”

Mu mpera z’icyumweru gishize Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangarije IGIHE ko bwamaze kwakira Dosiye ya Dr Habumugisha ndetse yatangiye gukurikiranwa kuri iki cyaha ashinjwa cyo gukubitira umuntu mu ruhame.

Icyo gihe, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagize ati “Gukubita umuntu mu ruhame harimo no kumutesha agaciro kandi bihabanye n’umuco wacu, ndetse ni ingeso mbi.”

Yakomeje agira ati “Amategeko abereyeho gukosora abantu bitwara batyo kugira ngo uwakorewe icyaha agirire icyizere ubutabera, kuko bugomba kumurengera bumusubiza icyubahiro mu gihe uwakoze icyo cyaha akurikiranywe. Kubaza ibyo wakoze ni imwe mu nkingi zikomeye igihugu cyacu cyubakiyeho.”

Kamali aherutse kubwira IGIHE ko ariya mashusho yashyize kuri Twitter yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya M. Peace Plaza aho Goodrich TV ikorera.

Icyo gihe ngo umukobwa bakorana yarimo avuga ku makosa y’abayobozi barimo Dr Francis, uyu mugabo akeka ko Kamali ari gufata amashusho akoresheje telefoni niko guhaguruka amwuka inabi.

Ati “Twari kumwe mu nama n’abandi, arahaguruka anyambura telefoni, ankubita urushyi aranantuka. Yatekereje ko nari ndimo gufata amashusho.”

Kamali avuga ko ikibazo cye kirimo gukurikiranwa kandi icyo yifuza ari uguhabwa ubutabera.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Dr Habumugisha yatawe muri yombi, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku munsi ukurikiyeho, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutuka no gukubitira umuntu mu ruhame.

Igihe iki cyaha kiramutse kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyi abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
RUBAYITA ATHANASE 2019-09-14 05:16:05

Murubaka igihugu cyacu neza mgihe mugeragreza kutarebera amafuti ariko mukayafatira ibyememezo bigomba kuko buri munyarwanda uko ariko kose agomba guheshwa agaciro kugirango yunveko asyigikiwe na amategeko igihugu kigenderaho: kuko ntakurenganya uwo ariwe wese marwagasabo.

2
mwiza 2019-09-13 02:03:58

ahaaa! mwakabyara mwe abantu bararengana !tuzajya twiyambaza ubutabera bwo hejuru nyine. jye mperutse kujya kumva urubanza ahantu , kuko uwo muntu buri muntu wese arabizi ko yarenganye! ariko kubera inyungu z umuntu umwe! Procurer w urwo rukiko niwe wishyizeho kuba umushinjashaha imagine!! mbese urubanza yarugize urwe kandi ari boss! abaraho twahise tubona ko aba ashaka gutera ubwoba umucyamanza kugira ngo abone ko ari procurer uri gushinja! ubundi abarengana barengane aho kurenganurwa! Bacamanza murabe maso! erega natwe tuba tureba nuko ntacyo twakora ! ariko hanze turababaye peeee!!! wagira ngo Procurer niwe ufite umwanya cyane kurusha abandi bashinjacyaha! lol

3
hodari Emmanuel 2019-09-12 13:20:48

Uwo mukobwa yarabiteguye nigute yagera muri control room akabona iyo video ikindi ntabwo yakubiswe ahubwo ndabona uriya wavugaga yaramureze maze uriya mugabo akamwaka phone yenda yaba yaraguriwe nikigo kubera uburakari naho RB ntacyo nyishinjya ikora akazi neza kandi ibanza gushishoza ndakeka dosier zose baba bafite batazisubiza umusi umwe habe gushishoza

4
ooh 2019-09-12 10:25:09

Perezida wa Repubulika afite ibindi bibazo bikomereye igihugu. Kugera aho mumuvanga n’ubutekamutwe ntabwo ari byiza.
Izingiro riri kuri iriya telephone y’uriya Mukobwa.
Bazige neza ibyavuzwe mbere ho icyumweru, nibyo yayivugiyeho nyuma y’icyumweru nyuma y’itariki avuga ko yakubiswe.
Ntibizabe nk’ibya wa Mufaransa Dominique Strauss-Kahn batekeye umutwe.
Mu nama ziyubashye, iyo ufite ikinyabupfura, ugomba gushyira telefone kure, na ndetse ukayizimya nibyo byiza.
HE, rwose uwo Mugabo niba ari n’umwirasi nkuko babivuga, tubona yaragiriye akamaro igihugu: imisoro...
Mwige dossier n’ubwitonzi tubamenyereyeho.
Apana akarengane, ngo Madamazera yakubiswe, igikuba cyacitse. Kandi wenda ari dossier yakozwe kugirango bagirire nabi uwo Mugabo.

5
Justin 2019-09-12 05:58:46

Ariko di , ibyo biracyabaho iryoshyano ryihagukubita abantu nigiki? My president ryose mubikurikirane niba aribyo uwomushenzi ahanwe!

6
Mutembe 2019-09-12 03:40:17

Ikibabaje nukubona ko igihugucyacu byose bizajya bikemurwa na président

7
btt 2019-09-12 03:17:53

ibibintu nukubyitondera cyane kuko umuntu nimugari,ariko uyumugabo azarwaza abakorana nawe umutima,pressure,ubwoba egoko mbega inabi gusa bigaragara ko aribyo yabamenyereje bihangane

8
Kundurwanda 2019 2019-09-12 03:11:56

Jye Francis Habumugisha ndamuzi, nukuri akurikiranwe kandi avanwe burundu muri iriya business "MLM" kuko ishingiye ku ubuzima bw’abantu. Francis yiyita Dr. kandi nyamara ntamashure afite uretse ubwenge karemano bwa kazitunga wese. Mu mvugo ze za buri munsi, avuga ko ari umuvandimwe wa Gen. Kabarebe ndetse n’abandi bayobozi bakomeye. Ntatinya kurata ibyo no k’umu demobe cg reserve. Francis yambuye benshi kandi amafaranga menshi, gusa akabyitirira guhwana n’agaciro ka products. Benshi mubo batangiranye ntibagikorana kubera umugayo bamubonyeho, cyane ko nko ku bakobwa akoresha hari byinshi (ie ubuhehesi, ...) umuntu yabonaga bitaribyo. Birazwi rwose ko abakozi be bose abita ibisambo cg abajura, ... Francis Habumugisha agira akarimi kareshya kandi kavuga kuzuye kubesha, rimwe na rimwe anifashisha Ijambo ry’Imana. Soit, ukuri ni kujye ahagaragara, umukobwa arenganurwe kandi bimenyekane.

9
Karenzi 2019-09-11 23:43:35

He is lacking leadership skills, iriya camera yafashe amashusho niyo muri salle bakoreyemo inama ahubwo uyu mukobwa ntasanzwe, kuko yegereye abari muri control room bamuha ibimenyetso simusiga! Am sorry for Dr.Francis ariko bibere nabandi bakoresha isomo ko iyo uri public figure hari uburyo witwara! Ukirinda guhubuka kuko ntiwamenya ibikurikira ibyemezo bifatwa bihubutse. Kuko iyo aza kubibona akamuhamagara ari babiri akamubaza as a boss the girl should have cooperated na phone akareba koko niba yafataga video akayisiba period! Lets wait and see what next nyuma ya twit ya H.E.

10
Cyubahiro Jean de Dieu 2019-09-11 22:08:18

Kwanga akarengane n Ingabire ikomeye cyaneee, n iyogere no mubandi bayobozi urugero rwiza murarubona.
Banyagasuzuguro kutaca bugufi hejuru y amahirwe mwagiriwe n Isi bikababera imbogamizi yo kwumvikana neza nabo murikumwe , mujye mumenya ko mwahisemo umuvumo wo kwishyira hejuru.
Harakabaho ubutabera mu Rwanda

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza