IGIHE

Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Uwizeyimana na Munyakazi bari abanyamabanga ba Leta

22 13-02-2020 - saa 09:34, Philbert Girinema

Bidasubirwaho, Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi na Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ntibakiri abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Kagame yemeye ubwegure bwabo.

Ku wa 6 Gashyantare 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bw’aba bagabo bombi ahita ashyikiriza Perezida wa Repubulika ari nawe wari warabashyize muri iyi myanya inyandiko zabo zisaba kwegura muri Guverinoma.

Ubutumwa bwatangajwe ku rukuta rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, buvuga ko “Ku wa 12 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje abari Abanyamabanga ba Leta, Bwana Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi, ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwabo.”

Aba bagabo bombi magingo aya batangiye gukurikiranwa n’urwego rw’ubutabera ku byaha bitandukanye ndetse ubu dosiye ya Uwizeyimana yamaze kugera mu bushinjacyaha ari nabwo bugomba kuyiregera urukiko agatangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo cyangwa bukaba bwafata umwanzuro wo kutayiregera. Dr Munyakazi we aracyakorwaho iperereza.

Ukwegura kwa Uwizeyimana Evode kwakirijwe yombi n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, nyuma y’uko asunitse umugore ushinzwe umutekano mu kigo Isco Security Limited, wari mu kazi ke ku nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Uyu Mukamana Olive yavuze ko Uwizeyimana “yanyuze aho basohokera ubwo njye njya kumuyobora ngo mwereke ko anyura aho binjirira aho kugira ngo anyure aho binjirira nibwo yanteye ikintu mu gatuza ndagwa.”

“Ntabwo nari ngiye kumusaka, ahubwo njye nashakaga ko aca mu cyuma hanyuma nkabona ahari ikibazo, niba ari ibyo afite mu mufuka kugira ngo menye ko nta kintu kibi yinjiranye.”

Uyu mugore wasunitswe na Uwizeyimana yari amaze iminsi mike yibarutse, yararize umwanya munini ariko mugenzi we bari bakoranye aza kumugoboka aba ari nawe ubaza Uwizeyimana uwo ariwe kuko bari batamuzi.

Ati “Mugenzi wanjye yaramukurikiye aho yari agiye mu cyuma amufungiranamo, aramubwira ngo sinemera ko usohoka utambwiye uwo uriwe nibwo yamubwiraga ko ari Minisitiri.”

Gusa ngo Uwizeyimana yabateye ubwoba ko agiye kumenyesha ubuyobozi bwabo bukuru mu gihe bataba bemeye ko ikibazo kirangiriye aho kuko ngo barengereye bakamukingirana.

Dr. Munyakazi Isaac we yeguye akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019, ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza, nubwo amakuru ahamya ko nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

Ni umusonga wiyongereye mu rubavu rw’uru rwego rw’uburezi rusanganywe ibibazo kandi rugira ingaruka ku bantu benshi, ndetse ibyabaye bisiga icyasha gikomeye uburezi no ku hazaza h’igihugu.

Munyakazi ashinjwa ko yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe.

Ibi bije nyuma y’aho hari amashuri yari yagaragaje impungenge ku rutonde rw’ibigo icumi bya mbere, aho bifite amanota abyemerera kubamo ariko bikaba bitagaragaraho.

Umwe mu barezi mu Iseminari nto yitiriwe Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yo muri Diyosezi ya Gikongoro, yabwiye IGIHE ko ishuri ryabo rifite amanota 14.74 aryemera kuza ku mwanya wa Kane mu bigo byatsinze neza mu kizamini gisoza icyiciro rusange, Tronc Commun.

Uyu mwarimu yagize ati “Iyi seminari ni ubwa mbere yari ikoze Tronc Commun, noneho mu gutangaza amanota abanyeshuri babonye, mu bigo 10 bya mbere ntabwo yigeze igaragaramo, ariko wareba amanota ibyo icumi bifite, ugasanga seminari ya Gikongoro yakagombye kuba iri ku mwanya wa kane ukurikije amanota ibigo bifite.”

Yavuze ko mu ntangiriro za Mutarama bandikiye REB basobanuza impamvu batari ku rutonde rw’ibigo 10 byatsinze neza, ariko iyo baruwa kuva ubwo ntiyigera isubizwa.

Ati “Twarabajije, twandikira REB, abayobozi basa n’abasobanuza impamvu ariko kugeza ubu, ntabwo bigeze basubiza ibaruwa.”

“Kutagaragara mu icumi kandi umuntu arimo, icyizere ababyeyi bakagombye kugirira ikigo kiratakara, iyo urimo umuntu ugiye kuharera aba yumva afite icyizere, ntabwo ikigo kiba kigaragajwe uko kiri.”

Bombi nk’abantu bari mu nzego nkuru z’igihugu, ntibyari kuba biboneye kumva ko umuyobozi ku rwego rwa Minisitiri arimo gukorwaho iperereza, ndetse nka RIB itanga raporo muri Minisiteri y’Ubutabera Uwizeyimana yayoboragamo, byashoboraga no kubangamira iperereza.

Uwizeyimana Evode yari yararahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016. Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Dr Munyakazi Isaac we yinjiye muri Guverinoma mu Ukwakira 2016. Yahageze avuye muri Kaminuza ya Kigali yinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, yahakoze nk’ushinzwe ireme ry’Uburezi muri iyi kaminuza, nyuma aza kuba umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi (Dean of the Faculty of Business Management and Economics) akabifatanya no kwigisha.

Uwizeyimana Evode yeguye ku mwanya we nyuma y'imyaka isaga itatu yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
rkarangwa 2020-02-14 08:50:29

@Chantal Uwimana, ufite ibitekerezo byiza ariko akarenga hari ahantu henshi kamenyesherezwa a part from this platform. ( hari umuvuvunyi, transparency kwa Immaculee burya naho wahanyura,.... yewe ubu noneho tweeter isigaye ibikora neza, just follow his exellency ubundi uvuge ntabwoba. upfa kuba utavuga amafuti gusa cyangwa se ubeshya...

2
kibwete juma 2020-02-14 08:15:38

AA,imana izafasha iteka intama zayo kutaba imbata za se kibi izigira inama zokubaba abana bato kuri roho batari gito.

3
emmanuel 2020-02-14 06:54:18

Muranduzi we icecekere kuko nibe na nuwo mugabo yayikoreshaga ndavuga (iyo ncupuri y’impamyabumenyi) muri politike none se nkabazikoresha mu bwarimu (accademics) urumva byo bizagenda bite niba bavuga ngo ndabeshya bazabaze uwitwa Doctor " Ismael Bucanane" mbere witwaga "Bucyana Ismael"

4
jolie 2020-02-14 03:42:46

Erega inkirabuheri niko zimera! nonese wabonye umuntu koko wabyirukiye murugo rwiyubashye, akiga, akaminuza, akabona akazi yarangiza akirirwa yitwara nkuko Evode yitwara koko? Numvise discour ze zoze nsanga imyitwarire ye ihuye neza neza n’inkirabuheri. Ngo yarize, blah blah. Bangahe se bize wa muswa we kandi bubaha bakitwara neza. Kwiga bigendana no kwicisha bugufi. Bahane iyo gasiya.

5
jolie 2020-02-14 03:42:41

Erega inkirabuheri niko zimera! nonese wabonye umuntu koko wabyirukiye murugo rwiyubashye, akiga, akaminuza, akabona akazi yarangiza akirirwa yitwara nkuko Evode yitwara koko? Numvise discour ze zoze nsanga imyitwarire ye ihuye neza neza n’inkirabuheri. Ngo yarize, blah blah. Bangahe se bize wa muswa we kandi bubaha bakitwara neza. Kwiga bigendana no kwicisha bugufi. Bahane iyo gasiya.

6
janvier 2020-02-14 01:00:04

Mwkira ibitekerezo bimeze bite ? ko maze kutanga ibitekerezo kabiri nenga abantu basebanya ntimubitambutse.

7
jean nkubito 2020-02-14 00:46:55

Njye sinemeranya nabantu basebanya, nkibi bitekerezo byu wiyise Muranduzi ntibikwiye, nawe ngo ni Mas nonese ko uzi nyine ko umuntu ashobora kubona phd kuri online uribaza ibiki kandi wabonye ko leta yamuhaye iyo grade ya DR w

8
Tony 2020-02-13 20:58:09

Mfite ikibazo. Kuki bavuga ubwegure Kandi ari iyirukanwa. Ese iyo umuntu akoze ikosa mu kazi yahawe n’inshingano zigendana na ko ku ba minisitiri n’abayobozi b’uturere , BIRABUJIJWE KUMWIRUKANA ? Kuki buri gihe bavuga ngo YEGUYE Kandi aba yirukanwe/ kuki bahitamo kuvuga ngo YEGUYE. Ese aba yasabwe kuva mu mirimo ye mu kinyabupfura nk’abamwinginga? Cg agomba kwerekwa ibyo atujuje yari yasabwe hanyuma akirukanwa tout simplement. Ntabyo kumusaba kwandika ibaruwa isezera

9
Muranduzi 2020-02-13 18:39:25

Ni bazane Amb. Musoni jemus asimbure munyakazi! Bafate kaboneka Francis asimbure Evode.

10
Muranduzi 2020-02-13 16:58:08

Evode ibyo mwikora byose muri ibeshya ntimuzamutsinda kuko ibyakora arabizi Kandi yize amategeko aranayazi nikimenyimenyi ntamuntu wigeze amatsinda mubiganiro mpaka byose byo kuri BBC or azongere yicireho rero Munyakazi nawe mwikirirwa mumurenganya kuko Aho yavanye izo diplome niho abayozi benshi baha iwacu bazivanye kuko ibintu byose bipfira hasi njyewe mpanya ko na diplome ya humanity ntayo agira Kandi siwe wenyine umubare munini ni fraude nambe nabemeye bakaza bakajya kwa karangazi muri condidant Libre. Wenda Reka dutegereze Wenda ubwo impungenge zabanyarwanda harimo abazibona inama izajya ugaragaza izi ngirwa ngirwa bayobozi.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza