IGIHE

Perezida Kagame yayoboye Inama ya 32 ya AU asorezamo inshingano zo kuyobora uyu muryango

6 10-02-2019 - saa 09:31, IGIHE

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wari umaze umwaka ayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kuri iki Cyumweru yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Perezida Kagame agomba guhererekanya ububasha na mugenzi we wa Misiri, Perezida Abdel Fattah El Sisi, ugiye kuyobora uyu muryango muri uyu mwaka.

Gusa Perezida Kagame aragumana inshingano zo gukomeza kuyobora amavugurura ajyanye n’uburyo uyu muryango wakwihaza aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Ku wa 4 Nyakanga 2017 nibwo u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018 ubwo hasozwaga inama ya 29 yabereye muri Ethiopia.

Inshingano nyir’izina Perezida Kagame yazifashe mu nama y’uyu muryango yabaye muri Mutarama 2018 mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kwemera inshingano zo kuyobora AU. Ati “Mwarakoze ku cyizere cyanyu gikubye kabiri. Ubwa mbere nk’umuyobozi w’amavugurura na none ubu nk’umuyobozi w’umuryango wacu. Ndabizeza kuzakora akazi uko nshoboye ariko nzanakenera ubufasha bwanyu.”

Perezida Kagame yahawe kuyobora AU, ifite ibibazo birimo kudashyira hamwe kw’ibihugu biyigize aho bimwe byasaga n’ibikorera mu matsinda bitewe n’aho biherereye.

Muri uyu mwaka yagize uruhare mu kuyobora amavugururwa aganisha ku kwigira k’uyu muryango aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Amavugurura Kagame yayoboye, yagaragaje ko kugira ngo AU yihaze mu ngengo y’imari hakwiriye umusoro wa 0.2 % ku bicuruzwa biva mu mahanga, buri gihugu kikayatanga buri mwaka.

Intego ni ukubona nibura miliyari 1.2 z’amadolari azajya afasha ibikorwa bya AU buri mwaka, igasezerera inkunga z’amahanga.

Ni nawo mwaka kandi ibihugu bya Afurika byahuriye i Kigali maze 44 bigashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange (AfCFTA).

Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bikabasha guhahirana mu buryo bworoshye ugereranyije nuko byakorwaga. Ni umushinga watangiye AU ikitwa OUA mu 1980 mu kiswe Lagos Plan of Action ariko birangira uciwe intege n’ibihugu by’amahanga.

AfCFTA ni isoko rizahuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.5 z’amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame ari kumwe na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU mu nama ya 32 y'uyu muryango
Iyi Nteko Rusange niyo Perezida Kagame ari buze gutangiramo inshingano zo kuyobora AU
Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi Nteko Rusange
Iyi Nteko Rusange ya 32 yabereye muri Ethiopia

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Karangwa 2019-02-10 10:20:50

Narinziko bazajyana uduseke two gusaba indi manda . mubyo muvuga ntanakimwe manda ye irangiye kibaye yaba amavugururwa ntago ibihugu birayemeranyaho. Naho AfCFTA yo ntago yateguwe na Kagame ahubwo yateguwe na president was Niger ni gitekerezo cye ninama yo kuyasinya ya gombaga kubera muri Niger nyuma yimurirwa kgl. Nukuvugako ibibyose bizitwako byasinywe Ku ngoma ya president wa Misiri

2
Karangwa 2019-02-10 10:20:49

Narinziko bazajyana uduseke two gusaba indi manda . mubyo muvuga ntanakimwe manda ye irangiye kibaye yaba amavugururwa ntago ibihugu birayemeranyaho. Naho AfCFTA yo ntago yateguwe na Kagame ahubwo yateguwe na president was Niger ni gitekerezo cye ninama yo kuyasinya ya gombaga kubera muri Niger nyuma yimurirwa kgl. Nukuvugako ibibyose bizitwako byasinywe Ku ngoma ya president wa Misiri

3
Viva Rwanda nziza 2019-02-10 07:30:03

Uwiteka ukomeze kuturindira umuyobozi wacu H.e PK kuko arimpano watugabiye twe abanyarwanda

4
parfait iradukunda 2019-02-10 06:21:34

ubuhanga bwawe nogushishoza bituma aho ujyeze hose bagukurira ingofero, komeza utsinde ngabo idastimburwa mubyisto. nabanyarwa bose tukurinyuma.

5
Joseph 2019-02-10 05:10:47

Turagushimiye H.E mwakoze akazi gakomeye kandi Afrika n’abanyafrika bakeneye kugira ngo Afrika yiheshe agaciro,nubwo urugendo rukiri rurerure ,muri Indashyikirwa mu Rwanda no muri Afrika yose,Umusanzu wanyu mu kubaka Afrika imwe mu bukungu,amahoro,n’umutekano, Uburezi kuri bose,Ikoranabuhanga, ubuzima, nta gusubira inyuma twese hamwe nka Afrika dufatanye tuzagera aho Afrika yifuza long live our H.E PAUL KAGAME

6
Nyamwasa 2019-02-10 03:48:22

President wacu yakoze akazi gakomeye turamushimira tuzahora tumuhesha agaciro long live your excellence baba wa Africa nzima

Kwamamaza