IGIHE

Perezida Kagame yavuze ku bikwiye kwitabwaho mu iterambere rirambye ry’umugore

8 5-06-2018 - saa 14:41, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame yavuze ko nubwo abantu bamaze gusobanukirwa inyungu zo guha abagore uburenganzira bwabo, hakiri byinshi byo gukora mu kubitaho no kubaha icyubahiro bakwiye kugira ngo batange umusaruro ungana n’uw’abagabo muri sosiyete.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka "European Development Days", iri kubera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Iyi nama iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Perezida Kagame yashimangiye ko uburinganire buri ku isonga ya gahunda n’ibikorwa by’iterambere kandi byatanze umusaruro mwiza ku bihugu bikize n’ibikennye. Ku rundi ruhande yavuze ko hakiri urugendo rurerure mu buryo abagore n’abakobwa bafatwa, uburinganire no kubaha icyubahiro, kandi bituma umusaruro wabo ukomeza kuba muke.

Yatanze ingero eshatu z’aho usanga mu mirimo abagabo badafatwa kimwe n’abagore, aho usanga hari ubusumbane bushingiye ku miterere n’ubushobozi, bikagira n’ingaruka ku mushahara bahembwa ndetse no kuzamurwa mu ntera.

Perezida Kagame yakomoje no ku mirimo idahabwa agaciro abagore bamaramo amasaha menshi bashyira ku murongo ibijyanye n’imibereho, kwita ku bavandimwe barwaye, ku rugo, kurera abana n’ibindi usanga bigira ingaruka mu kazi bakora.

Yagize ati “Izi nshingano zigira ingaruka ku mikorere y’abagore ndetse zikaba n’igisobanuro cyo kuzamuka mu ntera vuba kw’abagabo.”

Ibi kandi binagira ingaruka ku bukungu kuko inyigo ya Banki y’Isi iheruka, yerekana ko ibihugu bihomba tiriyoni 160 z’amadolari mu bukungu bwabyo kubera icyuho hagati y’ibyinjizwa n’abagabo n’abagore.

Perezida Kagame yagarutse ku nzitizi y’umuco wo kwihanganira ihoza ku nkeke rishingiye ku gitsina ryabaye umutwaro uremereye ku burenganzira bw’abagore.

Yagize ati “Hashize igihe kinini sosiyete yarashyizeho imyumvire y’uko abagore bari munsi y’abagabo ko bashobora kuzamuka ku mpuhwe z’abagabo. Aya ni amahame adakwiye kongera kwihanganirwa, atari uko ari imyumvire itemewe ahubwo ari n’uko ari urugamba rwo guharanira uburinganire.”

Yakomeje avuga ko umukoro ukomeye kuri buri wese cyane cyane abayobozi, ari uguhindura imyumvire kandi ubukangurambaga bwa He for She cyangwa She Is We, bukaba imvugo igaragaza umuhate mu guharanira ko inzitizi zikibangamiye iterambere ry’umugore zivaho.

Perezida Kagame uri mu Bubiligi yavuze ku bikwiye kwitabwaho mu iterambere rirambye ry’umugore

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uko u Rwanda rwashyizeho uburyo butuma abagore bakomeza guhabwa umushahara wabo wuzuye mu gihe cy’ibyumweru 12 bamara mu kiruhuko cyo kubyara.

Yagize ati “Ibi byose bishingiye ku nyungu uburinganire buduha muri sosiyete yacu. Bituma ntawumva ko hari icyo atakaje.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi; Umwamikazi Letizia wa Espagne; Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta; Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso; Perezida George Manneh Weah wa Liberia; Minisitiri w’Intebe Erna Solberg wa Norvège, Umunyamabanga Wungirije wa Loni, Amina Mohammed na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry'Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka "European Development Days"
Perezida wa Liberia, George Manneh Weah, ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Abanyarwanda n'inshuti zabo bagaragaje ibyishimo by'ikirenga mu kwakira Perezida Paul Kagame i Bruxelles mu Bubiligi

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
TUYISHIME JEAN PAUL 2018-06-06 08:03:29

Natwe turakomeye hano mu rwanda, greatings all Rwandan

2
Habi 2018-06-06 06:46:24

umugore nahabwe agaciro akurwa mubukene,guhera hasi, no munzego za leta(salary ibe iruta iy’umugabo bityo imufashe kwita ku nshingano z’urugo)bityo nawe yite ku kazi neza,ex:umugabo ntateze kubyara no guheka!

3
iradukundalatrick 2018-06-06 05:56:52

kabisa yatugejeje Kuribyinshi
nibamushimire

4
U.Mediatrice 2018-06-06 03:36:32

Njye nkunda Perezida wacu Paul KAGAME ko ahora ku isonga mu kureba kure no kutazarira. Indangagaciro nziza cyane.Mu gihe abandi bakizarira amahame ye ashingiye ku dushya (guteza imbere uburinganire) aba yashyizwe mu bikorwa. Kandi koko nta terambere ryihuse rishobora kugerwaho hari imbaraga z’abanyagihugu zirengagijwe. Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo byiza cyane by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bitanga ikizere cyo kugera ku iterambere rirambye mu gihe cya vuba.

5
Herman 2018-06-05 22:19:19

You’re the man!

6
Herman 2018-06-05 22:17:39

Arababwira ntibumva

7
Herman 2018-06-05 22:17:38

Arababwira ntibumva

8
umunyarwandakazi 2018-06-05 15:19:48

kabisa His Excellence ibyo uvuga nibyo a 100%. Abantu benshi ntago bari buva akamaro KO kubaha umugore,umukobwa ndetse no kubaha uburengazira bugana nk’igitsina Gabo . Usanga ahenshi no mû Rwanda umuco, n’imyumvire bikiri imbogamizi zikomeye mu kutuma Umugore ata reachinga potential ye. Haracyari icyuho mû mirimo myinshi bitewe simplement kubera n’imyumvure . Tukogeraho n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa, abagore simply kuko ari igitsina gore , aho twavuga ubusambanyi bukorerwa abana babakobwa, irishigiye k’umutugo n’irishigiye kubitekerezo. Nyakubahwa Perezida ndagushima kuba uri Ambassadeur mwiza w’abagore! Ndagusaba go udufashe abana babakobwa basambanyijwe bahambwe ubutabera dore ko 1% aribo bahawe legal assistance kandi icyo kibazo kimaze kwiyogera. Ababasambanya ntago bahanywa. Hashimwe Nyakwigendera Mama wawe wakubyaye n’uburere ababyeyi baguhaye!

Kwamamaza