Perezida Kagame yatanze umuti w’uko ibibazo by’umutekano muke muri Afurika byakemuka

5 14-11-2017 - saa 09:10, Cyprien Niyomwungeri

Iterabwoba ni kimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye amahoro, umutekano n’iterambere rya Afurika. Ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram, Al-Shabaab, Al-Qaeda na Islamic State (IS) bikomeje kwaguka ari nako abahitanwa n’ibitero byayo biyongera.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke birimo n’iterabwoba byiyongera muri Afurika kuko gushyira hamwe uko bikwiye no kubakira ku bushobozi buhari mu kubirwanya biba byananiranye.

Yabigarutseho mu nama ya kane y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Mahoro n’Umutekano ibera i Dakar muri Senegal, yatangiye ejo ku wa 13 igasoza kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko amahoro n’umutekano bibangamiwe n’ibikorwa by’iterabwoba, kudakemura ikibazo cy’abimukira, politiki y’ivangura ndetse n’ingaruka zo kutabasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri iri huriro rigamije kwigira hamwe ibibangamiye umutekano muri Afurika hagamijwe gushaka umuti mu buryo buhuriweho’, Perezida Kagame yerekanye ko ubufatanye bw’Abanyafurika ari wo muti urambye wo gukemura ibi bibazo.
Yagize ati “Ikibazo cyose dushobora kugikemura dukoreye hamwe. Icy’ibanze ndetse cy’ingenzi ni uko dukorana nk’abanyafurika hagati yacu.”

Yakomeje avuga ko Abanyafurika bakwiye kwinenga umusaruro mubi uturuka mu kwemera ko abandi bikorera imitwaro yabo, bakabamenyera ibibazo bafite ndetse bagafata n’inshingano zo kubikemura.

Ati “N’ubusanzwe inyungu zacu zisanzwe zihurira ku bibazo by’ihutirwa nko kurwanya iterabwoba.”

Umutwe w’iterabwoba Boko Haram, ukomeje kuyogoza amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria, ari nako uhungabanya umutekano mu bice bya Cameroon, Niger na Chad. Al-Qaida mu bice bya Kiyisilamu bya Maghreb ikomeje kubiyogoza, IS mu Majyaruguru ya Afurika na Al-Shabab mu Burasirazuba.

Perezida Kagame yanakomoje ku mavugurura ya AU arimo gushyirwa mu bikorwa, avuga ko icy’ibanze agamije ari ukwigira kwa Afurika, aho uyu mugabane uzajya wishakamo ubushobozi bwo gukora ibikorwa birimo kubungabunga amahoro n’umutekano, ariko ntiwirengagiza kunganirwa n’abafatanyabikorwa b’ingenzi.

Perezida Kagame yari kumwe Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Albert Pahimi Padacké na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahamat Moussa Faki.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke birimo n’iterabwoba byiyongera muri Afurika kuko gushyira hamwe uko bikwiye no kubakira ku bushobozi buhari mu kubirwanya biba byananiranye
Perezida Kagame yari kumwe Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Albert Pahimi Padacké na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahamat Moussa Faki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rugamba 2017-11-15 04:37:39

Inama muzehe wacu abaha bajye bazizingatia ntizikabe amasigaracyicaro

2
Ganza 2017-11-15 03:20:15

kuba dufite Paul Kagame, abanyafurika bazamuzamukiraho

3
Janvier 2017-11-15 03:16:46

abanyafurika nibakorere hamwe ibindi bizashoboka

4
rwesamugabo 2017-11-14 14:15:07

Ibi nibyo

5
Gasana Andrew 2017-11-14 09:56:54

Africa ntabwo ishobora gukemura ikibazo cy’umutekano.Ndetse na UN byarayinaniye.UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye na 1/4 cya Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".
Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Uwo niwo muti wonyine kuko Africa,UN n’abayobozi b’isi byabananiye.Nyuma yaho,kwaheri intambara,ubusumbane,ubukene,indwara,urupfu,etc...Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubutegetsi bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu ibyisi gusa.Nguwo umuti rukumbi wo kubura umutekano.

Kwamamaza