Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

10 6-11-2017 - saa 19:39, Kanamugire Emmanuel

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo, yaherewe i Londres mu Bwongereza ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2017.

Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka "World Travel Market London" kuva kuri uyu wa 6 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yahawe igihembo ‘kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Yashimye iki gihembo avuga ko ari uburyo bwo kuzirikana ingufu igihugu gishyira mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu buryo burambye habungabungwa ibidukikije ari na ko hubaka ibikorwaremezo bifasha abaturage n’abashyitsi bagenderera u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko umusaruro uva mu bukerarugendo ugira uruhare mu bukungu bw’igihugu abaturage babonaho inyungu mu buryo butaziguye, ndetse ko byagezweho bivuye ku guhindura imyumvire iva ku gusindagizwa ikaganisha ku kwigira.

Ibi ngo byatumye abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa muri za pariki uyu munsi ari bo biyemeje kuzirinda.

Yongeyeho ko leta ikomeje icyerekezo cyo guhuza abanyarwanda n’ibindi bice by’isi, agaruka ku buryo byoroshye gukorera ingendo hirya no hino muri Afurika hifashishijwe indege za RwandAir aho iyi sosiyete ifite ibyerekezo 24 kuri uyu mugabane ndetse no hanze yawo harimo n’i Londres mu Bwongereza.

U Rwanda rumaze igihe rwitabira imurika muri WTM ndetse bimaze gutanga umusaruro no kuzana impinduka zigaragara.

World Travel Market (WTM) ni igikorwa kibera mu Bwongereza cyatangijwe mu 1980. Icyo gihe cyaberaga mu nyubako ikorerwamo ibikorwa by’imurikagurisha ya Olympia mbere y’uko cyimurirwa muri Earl’s Court mu 1992 none ubu kibera muri ExCeL London kuva mu 2002.

Nibura buri mwaka abayobozi bakuru ibihumbi 46 bo mu nzego zifitanye isano n’ubukerarugendo, abaminisitiri n’bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga nibo bayitabira.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iki gihe aho umusaruro wabwo wikubye kabiri uvuye kuri miliyoni 200 z’amadolari mu 2010 ugera kuri miliyoni 404 $ mu 2016.

Nibura ba mukerarugendo miliyoni 1.3 basuye u Rwanda mu 2016 mu gihe uru rwego rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 15% muri uyu mwaka.

Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali uza mu ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’ishoramari ryo guteza imbere ibikorwaremezo byo kwakira inama zikomeye.

Muri Nyakanga, Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (International Congress and Convention Association- ICCA), muri raporo ryasohoye Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kwakira inama nyinshi kandi zikomeye.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye inama 42 zirimo 18 zizwi na ICCA ndetse uyu mubare ushobora kugera kuri 50 mu 2017.

Umujyi wa Kigali ubarizwamo hotel zifite ibyumba bigera ku 8000, mu mwaka umwe (2016) Guverinoma yongereye imbaraga mu ishoramari ry’amahoteli, hanafungurwa izindi zirimo Radisson Blu, Marriott, Park Inn by Radisson na Ubumwe Grand Hotel, zongereyeho ibyumba 900.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 36 000 bitabiriye ibikorwa n’inama, byinjije miliyoni 47 z’amadorali.

Perezida Kagame amaze gushyikirizwa igihembo yagenewe mu nama mpuzamahanga ku bukerarugendo i Londres mu Bwongereza
Perezida Kagame yakira igihembo yahawe kubera guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo
Perezida Kagame yavuze ko igihembo yahawe kivuze byinshi kandi ari uburyo bwo kuzirikana imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije
Kagame yavuze ko iyo hataba uguhindura imyumvire kw'abaturage ubukerarugendo butari gutera imbere
Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo bafata selfie hamwe na Perezida Kagame
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, Clare Akamanzi(Iburyo), mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo i Londres
Perezida Kagame yasuye igice u Rwanda rwamurikiragamo ibijyanye n'ubukerarugendo muri iyi nama mpuzamahanga
U Rwanda rwari rufite aho rumurikira ibijyanye n'ubukerarugendo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Paul 2017-11-07 03:47:07

Kagame oye oye oye! Ikipe ikomeje gutsinda rwose... Imana ikomeze ihe imigisha Perezida wacu

2
Fred 2017-11-07 03:38:56

Turashimira Perezida Paul Kagame ku bihembo akomeje kuzanira u Rwanda

3
Mugisha 2017-11-07 03:30:02

Perezida wacu rwose adutera ishema nk’ abanyarwanda. Dukomeze Imihigo dufite Perezida usobanutse

4
SEKARUSU DAMASCENE 2017-11-07 02:18:56

congs our excellent president

5
Albert Bongo 2017-11-07 01:19:47

Ibi birigaragaza rwose mu Rwanda!

6
amatus 2017-11-07 00:42:02

erega umusaza wacu arakora , ibi arabikwiye cyane

7
Koreneza D 2017-11-07 00:09:52

Congratulation to HE for the work well done!
GBU

8
John 2017-11-06 23:42:11

His Excellence komeza uheshe Ishema abanyarwanda natwe tukuri inyuma. His Excellence all of us ,are proud of you to have PK as our President

9
Nibigira 2017-11-06 23:07:52

Congratulations His Excellent. We are always proud of you. God bless Rwanda and Rwandan.

10
munyawera 2017-11-06 19:53:01

Ibihembo bikomeze bitahe urwa Gasabo rwose

Kwamamaza