IGIHE

Perezida Kagame yashyigikiye ko gucuruza muri AfCFTA bizatangirana na Nyakanga 2020 (Amafoto)

1 7-07-2019 - saa 20:47, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye ko gutangira gucururiza ku isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, bizatangirana na Nyakanga 2020, umwanzuro ugamije guha ibihugu umwanya wo gutegura abaturage babyo kuri iri soko rishya no kugira ngo hanozwe amategeko n’amabwiriza azaba arigenga.

Ni isoko ryitezweho kuzazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% kugeza mu 2022, hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rihuriza hamwe abaturage miliyari 1.2 bagize uyu mugabane, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.

Mu Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ikoraniye muri Niger, Perezida w’icyo gihugu Mahamadou Issoufou, yabwiye bagenzi be ko ari ibyishimo kuba ibihugu bya Afurika bigeze ku rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 44 muri Werurwe 2018.

Kugeza uyu munsi amaze gusinywa n’ibihugu 54 muri 55 bigize umuryango nyuma yo kwiyongeraho Benin na Nigeria, ibintu byayongereye imbaraga cyane kubera ko Nigeria ivuze byinshi kuri uyu mugabane nk’igihugu gifite hafi miliyoni 200 z’abaturage.

Mu bihugu byasinye aya mazezerano, 25 byamaze kuyemeza burundu, birenga ibihugu 22 byateganywaga ngo amasezerano atangire gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Issoufou ati “Uku gutangira gushyirwa mu bikorwa kwa AfCFTA ni ko kwihuse kurusha andi masezerano yabayeho mu muryango wacu, ibyo bikerekana inyungu abaturage bacu babona muri ubu bucuruzi hagato y’ibihugu bigize umugabane wacu.”

Yavuze ko ariko aya masezerano azabasha kugera ku ntego umunsi ibihugu bizaba byemeranyije ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi n’uburyo bwo gukemura amakimbirane aho avutse mu bucuruzi.

Perezida Paul Kagame yabanje gushimira Perezida Mahamadou Issoufou watanze umusanzu mu kuba kuri uyu munsi ibihugu bigeze ku cyiciro cyo gushyira mu bikorwa aya masezerano.

Ati “Ndashimira Perezida Issoufou kuri raporo isobanutse yatugejejeho. U Rwanda ruremeranya n’imyanzuro yayo. Twemeranya by’umwihariko ku ngingo ebyiri. Iya mbere ni uko dukwiye kwita ku bacuruzi bato n’abaciriritse bakora ibikorwa byambukiranya imipaka, mu gutuma ubucuruzi buborohera. Icya kabiri, ni umwanzuro wo gutangira gucuruza binyuze muri AfCFTA ku wa 1 Nyakanga 2020.”

Perezida Kagame kandi yashyigikiye ko Ghana yahabwa icyicaro cy’ubunyamabanga bwa AfCFTA, asaba ko hihutishwa ibiganiro biganisha itangira ryuzuye ry’aya masezerano.

Bimwe mu bigomba kuganirwaho ndetse bikemeranywaho mbere y’itangira ry’aya masezerano harimo ikurwaho ry’imisoro imwe n’imwe no kwemeza urujya n’uruza rw’ubucuruzi hamwe n’uburyo buhuriweho kandi buhendutse bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yakirwa ku Kibuga cy'Indege mu Murwa Mukuru Niamey
Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Niger kuri iki Cyumweru
Perezida Kagame ahabwa ikaze, mbere gato yo kwitabira inama ya AU
Perezida Kagame ubwo yageraga mu cyumba cy'inama muri Niger
Abayobozi bahagurutse ubwo haririmbwaga indirimbo ya AU
Perezida Kagame yashyigikiye ko gucuruza muri AfCFTA bizatangirana na Nyakanga 2020
Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu 54 bya Afurika
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yitabiriye inama ya AU ku nshuro ya kabiri kuva yatorwa
Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo (iburyo) yicaranye na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire
Abakuru b'ibihugu bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro kuri iki Cyumweru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-07-07 19:58:28

U Rwanda rwatangiye iyi gahunda rumaze gufunga imipaka 2 y’abaturanyi. Ubwo se ruzacuruzanya nande?

Kwamamaza