Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

6 10-06-2018 - saa 12:41, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bikwiye gukorana mu kurengera ibidukikije, kuko ukwangirika kwabyo kuri kuzana ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, zirimo kuba miliyoni z’abantu bava mu byabo bajya gushaka ahandi batura.

Perezida Kagame yabivugiye muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G7, yabaye kuri uyu wa 9 Kamena, yagarutse ku ngingo zireba ibi bihugu zirimo ubucuruzi na politiki, hakabaho n’umwanya wo kuganira no ku ihindagurika ry’ibihe.

Perezida Kagame yavuze ko inyanja zimaze guhungabanywa n’ihindagurika ry’ibihe, kandi hamwe na hamwe ugasanga bigirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu, bityo hakaba hakenewe kugira igikorwa.

Yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi kitari kugerwaho n’ingaruka. Kandi nta n’ushobora kugira icyo abikoraho wenyine. Twatinze kugira icyo dukora kandi byihutirwa ariko turacyafite umwanya n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka tugakumira ko byaba bibi kurushaho.”

Perezida Kagame yatanze ingero zishobora kugenderwaho mu gushaka icyakorwa, ashingira ku buryo u Rwanda rwaciye amashashi ya plastique mu myaka icumi ishize kandi hari inyungu ikomeye byagize ku bidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda yo guca aya mashashi yajyanye no kwigisha abaturage inyungu yabyo, bifata imyaka ine kugira ngo guca amashashi bijye mu mategeko, ariko nyuma byatanze umusaruro mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Iyo abaturage bumva igikorwa gihari n’uburyo uruhare rwabo rwagira uruhare mu mpinduka, bagira umwanya munini mu gushaka igisubizo. Gutuma babigiramo uruhare no kuzamura imyumvire byubatse umusingi noneho wo gutangira guca plastique zikoreshwa inshuro imwe zikajugunywa.”

Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya plastique. Guharika ikoreshwa ryayo, byafashije mu byerekeye isuku kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije.

Buri mwaka mu Isi hakorwa miliyoni z’amatoni ya plastique, inyinshi muri zo ntizivugururwa ngo zikorwemo ibindi bikoresho. Izi plastique iyo zimaze gukoreshwa zijugunywa mu bimpoteri, imigezi, ibiyaga, inyanja cyangwa mu miyoboro y’amazi aho zishobora gucikagurikamo uduce duto cyane tukabyara ibinyabutabire bihumanya bigenda bikajya mu biribwa no mu mazi.

Perezida Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda yafatanyije n’abakora ubucuruzi mu gushakisha igishobora gusimbura izi plastique igihe zaba zidakomeje gukoreshwa.

Yakomeje agira ati “Kwinjiza abikorera muri uru rugendo rwo gushakisha igisubizo, ntabwo bigabanya ukutemera impinduka gusa, binagira uruhare mu guhanga imirimo mishya bikabyara n’isoko nshya y’amafaranga. Ibyo bigatuma ibidukikije bisugira maze abaturarwanda na ba mukerarugendo bakabyishimira.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo nk’ubwo buhawe agaciro bwafasha mu guca burundu imyanda ya plastique ikomeje kugira ingaruka ku nyanja zitandukanye, ikangiza ubutaka ndetse ikagira ingaruka ku musaruro w’ibiribwa.

Yashimangiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzirikana neza ko ubukungu burengera ubidukikije ari ingenzi mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, kandi ushishikajwe no kurengera izi nyanja. Gusa ngo akazi gahari karakomeye, n’imbaraga zishyirwamo zigomba kuba nyinshi.

Yavuze ko ikoranabuhanga ryo hambere ariryo ryatumye habaho ihindagurika ry’ibihe kandi guhanga udushya aribyo byagabanya izi ngaruka n’ibyangirika bikagabanyuka cyane.

Ibikorwa bihari ngo bigamije ko agace ka Arctique kari mu majyaruguru y’Isi kongera gukonja, inyanja zongera kuba ubururu ndetse Antarctique yatangiye gushonga kubera ubushyuhe igasubirana, ibi bikaba byarazamuye ingano y’amazi mu nyanja.

Perezida Kagame yavuze ko ibitekerezo uyu munsi byumvikana nk’ibihambaye mu bijyanye n’ubumenyi, rimwe na rimwe usanga bishoboka cyane kandi bihendutse kurusha uko bigaragara.

Yavuze ko mu myaka itarenze itatu ishize ibihugu 190 byemereje i Paris guhagarika kuzamuka kw’igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi, uyu munsi na G7 n’abafatanyabikorwa bayo ikaba ifite amahirwe n’inshingano yo guhindura ubu bushake bwa politiki mu bikorwa bifatika, mbere y’uko igihe kirengerana.

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uje diddy 2018-06-14 04:01:08

ni byiza ko umukuru wigihugu yereka ibyo twagezeho amahanga dufatanyije nkabanyarwandamu kubungangabunga ibidukikije muguca amashashi duhangana ningaruka zayo kugirango duhangane nimihindagurikire yikirere

2
Camarade 2018-06-12 17:24:09

Trump yaranditse ati ngiye muri Canada mu nama ya G7 izibanda ku bucuruzi bw’amerika n’ibindi bihugu, nimvayo nzajya guhura na Kim aho tuzaganira ku guca ibitwaro kirimbuzi. Theresa May nawe ati: Ngeze muri Canada aho nzasaba abazitabira inama kwita ku kubungabunga inyanja no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore kuri internet. Paul Kagame ati : Tugiye kubwira abitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bikize cyane ku isi ko twaciye ama plastique abanyarwanda bakoreshaga banywa amazi. Yeah, perezida w’Africa, plastic muri Canada. Ubu se iyo abyandika kuri Twitter ntibari kubibona?

3
Mugisha Patrick 2018-06-10 22:05:53

Icyombonacyo Nuko Niba Abayobozi Burwanda Baca Amasashi Bagaca Parasitike Ngo Motari Kasike 2 Nandimategeko Akarishye Ariko Nge Mbona Ntacyo Bifasha Abaturage Ngereranya Impanuka Zamoto Mukampara Ninke Murwanda Ninyishi Kandi Kampara Hari Imodoka Nyishi Harimomoto Nyishi Cyane Ariko Impanuka Murwanda Ninyi Kampara Ninke ? Abaturage Ibugande Babayehoneza Indwara Ziva Kumwana Uganda Ninke Murwanda Ninyishi ? Mbona Urwanda Mushakira Ikibazo Aho Kitari Ahubwo Kubaha Uwiteka Nibwobwenge Mubi Cukumbure Muzabwira

4
Higiro 2018-06-10 09:56:44

Uyu mwicanyi ntakagire icyo aricangwa ndeba ko havuze Rudahigwa ..azafatwa nabambari be bose ba rupiyefu bayogoje aakrere

5
Yves 2018-06-10 09:51:41

Abayobozi bose bakomeye kuri iyi si ya Rurema bubaha cyane President Kagame. Muri iyi myaka 2 ishize, usibye Putin batarahura, abandi bose babonanye nawe, aribo bamutumiye kandi ukabona bamwubashye rwose kuko bazi ibyiza yakoreye u Rwanda. Mu bayobozi babonanye nawe mu gihe cya vuba kandi bakomeye harimo Papa Francis (Vatican), Trump (USA), Jinping (China), May (United Kingdom), Macron (France), Trudeau (Canada) n’abandi benshi barimo aba Belgique, Ministre w’ububanyi wa Russia, abayobozi ba Africa, ...

6
uwera solange 2018-06-10 08:17:46

ntabwo Ibiza bizabura kuza kuko isi igeze muminsi yimperuka kandi Ibiza biri mubyahanuwe ahubwo twitegure yesu!

Kwamamaza