IGIHE

Perezida Kagame yasezeye bwa nyuma ku mubyeyi we wamuraze kuba ‘umunyambabazi’

0 27-11-2015 - saa 18:28, Philbert Girinema

Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, Asteria Bisinda Rutagambwa, witabye Imana kuwa 22 Ugushyingo 2015 mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa i Buhoro mu Karere ka Ruhango.

Imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo inshuti n’umuryango wa Nyakwigendera, intumwa ziturutse muri Uganda ziyobowe na Sam Kutesa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihugu.

Yabimburiwe n’igitambo cya misa muri Bazilika ya Kabgayi, kiyoborwa na Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi ya Butare.

Mu ijambo rye asezera ku mubyeyi we, Perezida Kagame yashimiye abantu bose bamubaye hafi, we n’umuryango we, muri ibi bihe bikomeye, Abanyarwanda bamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha, n’abandi bantu bo mu bihugu byo hanze, gusa by’umwihariko ashimira abaganga b’ibitaro byitiriwe umwami Faycal babaye hafi umubyeyi we kugeza yitabye Imana.

Kuba yarabuze Papa we akiri muto, Perezida Kagame yasobanuye ko Asteria Rutagambwa ko yamubereye nka se na mama icyarimwe yitanga kugira ngo abana be babeho neza.

Muri bimwe mu byaranze umubyeyi we, Perezida Kagame yavuze ko yarwaniye ishyaka abana be cyane mu gihe cy’intambara yo 1959, dore ko se yahunze akabasigarana, aba ari we ubahungisha bajya muri Uganda aho bavuye bajya i Burundi, bamarayo imyaka itandatu.

Yakomeje avuga ko kuva se yitabye Imana mu 1972, we n’abavandimwe be yabareze gitwari, abaha inama nziza za kibyeyi, aho yakomezaga kubahumuriza ababwira ko igihe kizagera bagataha mu Rwanda kandi ko nibahagera badakwiye kwihorera ku muntu watumye baba impunzi.

Perezida Kagame yavuze ko umubyeyi we yamutoje ‘kubabarira, kutitura inabi abayimugiriye ahubwo agahora ari umunyembabazi.’

Kuva yafata inshingano zo kuyobora, umubyeyi we ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose.

Uyu mubyeyi yari afite imyaka 84, yabyaye abana batandatu, abakobwa bane n’abahungu babiri ( muri bo umwe niwe witabye Imana, abandi baracyariho). Yari afite abuzukuru 13 n’abazukuruza 7.

Mu bandi batanze ubuhamya bw’uko nyakwigendera yababaniye, cyane abo mu muryango we benshi bagarutse ku butwari bwe harimo n’imfura ya Perezida Kagame, Ivan Cyomoro, wamutuye umuvugo.

Perezida Kagame ubwo yavugaga ibigwi by’umubyeyi we witabye Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza