IGIHE

Perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru kuba izingiro ry’ibyiza bikwiriye u Rwanda (Amafoto)

21 7-02-2019 - saa 08:47, IGIHE

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abasirikare bakuru kuba urugero rwiza mu banyarwanda ku buryo ibyo igihugu cyifuza kugeraho aba aribo biheraho.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse ubwo yayoboraga Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda iba biri mwaka, ikitabirwa na ba Ofisiye bakuru. Yitabiriwe n’abarenga 1000, ibera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Mu ijambo rye, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasabye abasirikare bakuru gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije gutuma umutekano w’igihugu ugerwaho no kugaragara mu biteza imbere u Rwanda.

Ati “Mwebwe mbwira hano n’abandi dukora akazi kamwe, dufite inshingano zimwe, kwikorera ibyiza ni mwe biheraho kugira ngo bigere n’ahandi, kugira ngo bigere no ku bandi banyarwanda mu gihugu aho ariho hose, mu majyambere twifuza, mu mibereho myiza y’abanyarwanda twifuza. Ibiri imbere byose dushaka kugeraho ni aha bihera. Ni mwe biheraho, iyo bitagezenze neza kuri mwe, kuri twe n’ahandi ntabwo bizagenda neza.”

Iyi nama ifatirwamo ibyemezo iba buri mwaka igahuza Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo aho iba iyobowe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba na Minisitiri w'Ingabo, Gen. Maj. Murasira Albert na Gen. James Kabarebe usigaye ari Umujyanama w'Umukuru w'Igihugu mu bya gisirikare n'umutekano
Perezida Kagame aganira n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda
Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yasabye abasirikare bakuru kuba izingiro ry'ibyiza u Rwanda rwifuza
Perezida Kagame yungurana ibikerezo n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yambaye impuzankano ya Gisirikare
Perezida Kagame ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Minisitiri w'Ingabo Gen Maj Albert Murasira
Abofisiye bakuru bitabiriye iyi nama bahawe umwanya batanga ibitekerezo bitandukanye
Ba Ofisiye bakuru muri RDF bahuriye i Gako kuri uyu wa Gatatu
Perezida Kagame yakirwa n'abasirikare i Gako

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
sylidio 2019-02-08 22:54:29

Andika hano:ntakiza nko kubona umukuru wijgihugu yambaye imyenda yagisirikare;nakomeze kwereka amahanga ko ari urumuri rumurikira abanyarwanda ndetse n"Afrka muri rusange!!

2
mugarura yusufu 2019-02-08 15:26:27

kuba turyama tukasinzira.nubwitange numurava wanyu.

3
Mitali Bwimba 2019-02-08 12:22:18

Ndagukunda Inyamibwa #Rudasumbwa nkabura uko ngira. Imana yaduhaye umuyobozi isi igize mu mateka yayo. Nta wundi muyobozi wabayeho wahiga Afande wacu.

4
Mitali Bwimba 2019-02-08 12:22:18

Ndagukunda Inyamibwa #Rudasumbwa nkabura uko ngira. Imana yaduhaye umuyobozi isi igize mu mateka yayo. Nta wundi muyobozi wabayeho wahiga Afande wacu.

5
rubya 2019-02-08 12:05:32

mubyukuri uyumugabo sinkimubonamo kuba air president Wacu gusa iyaba abanyarwanda banyemereraga tukongraho MWALIMU PAUL KAGAME

6
#Gukunda igihugu# 2019-02-08 10:42:32

Ntababeshye kubona umukuru w’igihugu mu mpuzankano ya gisirikare bituma twumva turushijeho kumva ko turinzwe n’ingabo y’umutamenwa . Muraberewe kabisa.
aba basore n’abakobwa bacu nabo barakeye cyane.
Muri Afurika muzabaze ntahandi wasanga umukuru w’igihugu aha igihe abo bakorana ngo bage inama ,Genda Rwanda ufite byose.
iyi foto muzatubarize niba kuyiprintinga ukayishyira muruganiriro (muri salon)ntakibazo.
Murakoze.

7
Doso 2019-02-08 10:01:49

Uraberewe kbsa umusaza wacu

8
Musabyimana emmy 2019-02-08 05:41:50

ubwitange
umurava
disiprine
kumenya aho tuva naho dushaka kugera
nibyo bituranga.
RDF

bravor

9
innocent 2019-02-08 03:10:27

Genda Rwanda Watatswe na Rurema twe abana bawe tuzagukorera tuguteze imbere

10
christian 2019-02-07 12:43:44

Komeza imihigo Rwanda dukunda,.......ijabo ryawe riguhe ijambo. proud of you, thanks.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza