Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri Musafiri w’Uburezi na Nsengimana w’Ikoranabuhanga

71 6-12-2017 - saa 18:43, Mathias Hitimana

Perezida Paul Kagame yakuyeho Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, kuri uyu wa Gatatu.

Mu itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasinye riravuga ko "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, Perezida Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri ku buryo bukurikira: Minisitiri w’Uburezi: Dr. Eugene Mutimura, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho: Jean de Dieu Rurangirwa."

Dr Musafiri Papias Malimba yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa 24 Kamena 2015, avuye ku mwanya w’ Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Naho Jean Philbert Nsengimana yagiye muri Guverinoma mu 2011.

Mu zindi mpinduka, Kayumba Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza asimbura Antoine Ruvebana, naho Francis Musoni agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana bakuwe muri Guverinoma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8  

1
Kabera 2017-12-13 23:16:30

Birashimishije kuzana minister mushya my burezi gsa azajye agera kuri field arebe ibiberayo kuko byara zambye pee nyakubahwa minister turamwishimiye

2
Kabera 2017-12-13 23:16:24

Birashimishije kuzana minister mushya my burezi gsa azajye agera kuri field arebe ibiberayo kuko byara zambye pee nyakubahwa minister turamwishimiye

3
Dushimire Jean 2017-12-08 04:46:46

Ariko nta kibazo,niba bagishoboye gukora, hashobora kuzarebwa ibindi bakora,hashingiwe kubyo bashoboye.Thx.

4
Dushimire Jean 2017-12-08 04:46:46

Ariko nta kibazo,niba bagishoboye gukora, hashobora kuzarebwa ibindi bakora,hashingiwe kubyo bashoboye.Thx.

5
Eric 2017-12-08 03:19:15

malimba kbs, ntagishya yakoze, uretse gutera abana burwanda agahinda, afunga Kaminuza zifite ibyangombwa byo gukorera MuRwanda. Nagende kd congz for our excellence

6
Bosco 2017-12-07 13:52:55

Nukuri ntawabarenganya bariya bagabo kuko nabo ntibanze kuguma kuri uriya mwa n’agafaranga karimo byari bikwiyeko basaranganya nabandi bakaryaho gusa Oriya myanya irakomeye peee .ntakuryama gusa kugezs ibu twabashimira barakoze reka turebe ababasimbuye nabo

7
samn 2017-12-07 10:23:16

ni hatari

8
abaaaa 2017-12-07 08:59:20

malimba amenyeko yatubabaje ,igihombo yateje abigaga muri Rusizi I.U kiri kutugiraho ingaruka

9
mutabazi jmv 2017-12-07 04:02:06

Buri kintu cyose cyagenewe igihe cyacyo rero cyaricyo gihe cyabo .thanks

10
David Nzasingizimana 2017-12-07 03:48:27

Nunganiye mugenzi wanjye Murenzi,kuki ubwo gouvernoment nshya yajyagaho kuki abari kwandika ibi bari bishimiye ko Philbert ahamaho?Ese koko ntabyiza bano bagabo bagezeho?cg ni nkabyabindi umunyarwanda yavuze ngo agaharawe gahabwa agahari agaharurutswe kagahabwa....,tureke kuvuga byinshi bavandi.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8  

Kwamamaza