IGIHE

Perezida Kagame yakoranye inama na ba Ofisiye barenga 1000 i Gako (Amafoto)

31 6-02-2019 - saa 16:00, IGIHE

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoranye inama na ba Ofisiye barenga 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu ntibyahise bitangaza ingingo zibanzweho muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Perezida Kagame yahaye ikiganiro abasirikare ubwo yari mu Kigo cy’Imyitozo i Gabiro, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu.

Icyo gihe yabibukije ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange bitagihagije ahubwo bagomba guhora bongera ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo.

Yavuze ko bijyanye n’urwego Ingabo z’u Rwanda zigezeho, abarwifuriza ibibi barushywa n’ubusa.

Ati "Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda."

"Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera."

Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko "abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura."

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yambaye impuzankano ya Gisirikare
Perezida Kagame yakirwa n'abasirikare i Gako
Ba Ofisiye bakuru muri RDF bahuriye i Gako kuri uyu wa Gatatu
Perezida Kagame ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Minisitiri w'Ingabo Gen Maj Albert Murasira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Damascene 2019-02-07 23:41:20

Ingabire z’uRwanda zirangwa na Discipline.
Ni Exemplaire.Ibyo byose bifite Aho bikomoka.
Mukomereze Aho mwongera ubumenyi.

2
Andrew N. 2019-02-07 08:01:46

Kera twabasangaga iwabo bataranatekereza kuza hano. Ubu dusigaye turindira ko bazaza tukabavunira umuheto. Ibihe birahinduka ariko turacyakomeye bazabaze.

3
Andrew N. 2019-02-07 08:01:44

Kera twabasangaga iwabo bataranatekereza kuza hano. Ubu dusigaye turindira ko bazaza tukabavunira umuheto. Ibihe birahinduka ariko turacyakomeye bazabaze.

4
ntihebura patrick 2019-02-07 03:53:34

oh nice chane ,twishimira ibigwi byimikorere byingabo zurgwanda zagezehe,oh dukumeje kwishimira imikorereyabo na nyakubahwa warepublica so courage tx

5
walter 2019-02-07 02:29:03

@Intwari ufite igitekerezo kiza.

6
ed k R 2019-02-07 00:59:58

ahorero ngabo nzima muraberewe murakwiye kabisa. ikifuzo nubwo imana itubuza kwifuza ndifuje izabimbabarire .nyiseguyeho icyampa abanyarwanda twese tugasa -tugatekereza-tukumva-tugakora-tukitanga-tugakunda igihugu cyacu nkingabo zacu mumyaka 10 irimbere urwanda isi yarwifuza , afande 1 number one komeza imihigo .nuko ntawubwira umumwimi ko amukunda mbambivuze. ikigitekere cg ikifuzo mwazarebye uko muri buri rwego rwubuyobozi bwikigihugu umuyobozi mukuru yaba umusirikare cg yarabaye umusirikare atarumupolice ariko. ndavuga RDF. Murako kwikira ibyifuzo byange

7
Ncuti 2019-02-07 00:41:38

Aracyeye H.E, Iyi myambaro iramubera cyane. Ingabo zacu tuzifitiye ikizere.

8
nkotanyi 2019-02-07 00:28:31

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda buriya ndamukunda birenze ni umugabo wumunyakuri yifuriza abaturangebe ibyizagusa ibyiza bye ni byishi ariko Mana Perezida wacu komeza kumurinda umube hafi bariya banzi baba badutesha umutwe ubaheze aho bari nicyo ngusaba Mana nifuriza abanyarwanda ko bakomeza kwiteza imbere tukubaka igihugu cyacu amateka mabi twanyuzemo murayazi nutabizi yarabisomye mubinyamakuri murakoze murakarama ubundi icyampuza na Perezida nicyo nifuza kandi bizashoboka ndabizi.

9
rukundo didace 2019-02-07 00:25:29

Woooooooow! Mana nyagasani ndunva nuzuye ibyishimo kweri nkuda ingabo peee byumwihariko izurwanda ndanyuzwe muzehe wacu wagize neza Imana ikomeze igushoboze nibirenze

10
Ami 2019-02-06 23:57:42

H.E ndamwemera sana, Imana Ikomeze kubajya imbere. Sinshidikanya ko muri gufata ingamba ku bibazo by’umutekano w’igihugu by’umwihariko ku bigarasha n’abamabari babyo. Dutuye mu gihugu gitekanye, ni amahoro twaharaniye, ntitwifuza uwo ariwe wese watuvangira.

Abaturage twese, tubari inyuma.

Kazi njema RDF.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza