IGIHE

Perezida Kagame yakiriye abayobozi bakuru b’ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo

0 7-02-2023 - saa 20:36, Igizeneza Jean Désiré

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi bakuru b’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye n’inkingo cya International Vaccine Institute, IVI gifite inshingano yo kuvumbura, gukora, gutanga inkingo zizewe kandi zihendutse ku Isi, baganira uko inkingo zakorerwa mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 07 Gashyantare 2023 byanditse kuri Twitter, ko yahuye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo, George Bickerstaff ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa IVI, Jerome Kim ndetse n’itsinda riturutse muri icyo kigo.

Perezida Kagame yahuye n’abo bayobozi “ngo baganire ku bushakashatsi bw’inkingo n’iterambere ry’uru rwego” cyane ko u Rwanda rushaka kuba igicumbi cya Afurika mu bijyanye no gukora inkingo.

Perezida Kagame yahuye n’abo bayobozi nyuma y’umunsi umwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ari kumwe n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera na bo bahuye na bo bakaganira ku buryo impande zombi zakorana ku bijyanye n’ikorwa ry’ibikoresho byo kwa muganga.

Ni ibiganiro ubuyobozi bwa IVI buri kugirana n’abayobozi bakuru bw’u Rwanda mu gihe kugeza ubu u Rwanda ari umunyamuryango w’iki kigo, ubusabe rwatanzwe hashingiwe ku cyerekezo cy’iki kigo mu gutuma inkingo ziboneka kandi zikagera kuri bose nta busumbane.

Kuwa 03 Kamena 2022 ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya, Yasmin D. Amri Sued, yarazamuye ibendera ry’u Rwanda ku cyicaro cya IVI nk’inzira nziza yo kurandura ibyorezo no kwimakaza gahunda y’ikingira ku migabane yose.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yavuze ko hakenewe ko buri gihugu gifashwa gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu, urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya, Yasmin D. Amri Sued, we yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwigira kuri IVI nk’umuryango ukuze, ufite ubunararibonye n’ubumenyi kandi rwiyemeje gukorana umurava kugira ngo rugere ku ntego yarwo.

U Rwanda rwinjiye muri IVI rwiyongera ku bindi bihugu 38 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS UBU Rukaba rufite uruhagarariye mu nama y’ubutegetsi ureberera inyungu zarwo ari we Dr Leon Mutesa watangiye imirimo ye kuwa 28 Gicurasi 2022.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu gihe rufite gahunda yo kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19 n’indi miti.

Ni ibiganiro kandi biri kuba mu gihe u Rwanda rwiteguye gutangiza uruganda rukora inkingo zirimo iza Covid-19 n’indi miti ku bufatanye n’uruganda rukora inkingo rwa BioNTech nk’imwe mu nzira yo kurandura indwara ahanini zitizwa umurindi n’ubukene n’ubusumbane mu kubona imiti n’inkingo.

IVI ifite icyicaro gikuru mu Murwa Mukuru wa Repubulika ya Koreya, Seoul yashinzwe mu 1997 ikaba yita ku ndwara zandura zirimo nka Cholera, Typhoid, Hépatite, Virusi itera Sida, Covid-19 n’izindi.

Iki kigo gifite gahunda yo guteza imbere ikorwa ry’inkingo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere hibandwa ku ndwara zititabwaho uko bikwiriye kubera ikibazo cy’ubushobozi buke

Uretse gufasha u Rwanda mu bijyanye n’ubushakashatsi ku ndwara zandura, guhangana n’ibyorezo kubaka ibikorwaremezo mu rwego rw’ubuzima, IVI yitezweho gufasha mu guteza imbere urwego rw’ubushakashatsi cyane ko iki kigo cyongerera ubumenyi abanyamuryango bacyo mu nzego zitandukanye.

Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19, uyu mugabane wihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Uruganda rwa BioNTech ruherutse gutangaza ko ko kontineri esheshatu zizaba zigize igice kimwe cy’uruganda rw’inkigo mu Rwanda kizwi nka BioNTainer, zizagera i Kigali muri iki gihembwe cya mbere cya 2023.

BioNTech yatangaje ko igeze kure ubushakashatsi ku nkingo za malaria n’igituntu, zifashishijwemo ikoranabuhanga rya mRNA ndetse biteganywa ko kugeragereza izo nkingo ku bantu bizatangira mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiro za 2023.

Inkingo zizaba zikorerwa mu Rwanda zizaba zigera muri miliyoni 50 ku mwaka, hakurikijwe ubushobozi bwa BioNTainers.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza