IGIHE

Perezida Kagame yahishuye uko atemeranyije na Bizimungu ku igurwa rya Mercedes Benz z’abaminisitiri

21 12-06-2019 - saa 10:51, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa hari byinshi abayobozi bagomba kwigomwa mu rwego rwa politiki, atanga ingero ku bintu binyuranye byamubayeho n’ingero z’ibyemezo byagiye bifatwa n’abayobozi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Nigeria, aho ku munsi wa mbere yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa, ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi wizihizwa muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu.

Yatumiriwe kuvuga ijambo ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa, rwatumye ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.

Perezida Kagame yifashishije urugero rw’umupolisi wo mu gihugu kimwe cya Afurika wigeze kumusaba amafaranga, agaragaza ko igihugu kiba gikwiye kwita ku bakozi bacyo, n’uhabwa bike bikaba bitewe n’ubushobozi bw’igihugu, bitari ukwirengagizwa.

Yagarutse ku bihe bigoye u Rwanda rwaciyemo nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho uretse abaturage bishwe, ubukungu bw’igihugu bwasenyutse n’inzego z’ubutegetsi. Yibukije ko mu Rwanda n’ahandi muri Afurika, izingiro ry’urugamba rwo kwibohora ryari ukurwanya ivangura ngo himakazwe imiyoborere myiza, kandi buri muturage agire ijambo n’uruhare mu kubaka igihugu cye.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amezi 10 mu Rwanda nyuma ya Jenoside, mu myanzuro havuyemo gushyiraho inzego zatuma igihugu cyizahura kandi kigakorera mu mucyo, hashingwa Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Umuvunyi no kwishakamo ibisubizo nk’imihigo isinywa n’abayobozi ku nzego zose.

Ati “Ariko twagombaga kumenya niba koko izo nzego, ubwo buryo, bitanga umusaruro. Twaje kubona ko kurwanya ruswa bifite ikintu gikomeye bisaba muri politiki. Abayobozi batuzuzaga inshingano uko byemeranyijwe barirukanwe abandi bagezwa imbere y’ubutabera, abandi bahunga igihugu bihindura abitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa amatsinda aharanira demokarasi.”

Yahise atanga ingero ahereye ku wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Marie Vianney Ndagijimana, nubwo atamuvuze mu mazina.

Ati “Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere wagiyeho icyo gihe yagambanye n’abandi bayobozi muri Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe icyo gihe, ahabwa amafaranga mu ntoki, ibihumbi amagana by’amadolari, ngo ajye mu mahanga asubukure ibikorwa bya za ambasade cyangwa afunguze inshya. Uyu mugabo ntabwo yagarutse! Kandi yari amaze amezi angahe mu kazi, iyo yari guverinoma ya mbere y’inzibacyuho.”

“Inkuru nshaka kugeraho ni uko uyu munsi ari umwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu Bufaransa. Kandi bakabyemera ngo uyu ni umugabo uharanira demokarasi, aho bamucumbikiye hari abantu babyemera.”

Perezida Kagame yavuze ko atari umwe gusa kuko mu myaka yakurikiyeho, wa Minsitiri w’Intebe bafatanyije, (Rwigema Pierre-Célestin nubwo atamuvuze amazina) yemeranyije n’uwari Perezida w’inzibacyuho, (Bizimungu Pasiteri nubwo atamuvuze amazina), ngo ahabwe amafaranga yo kujya kugura imodoka za Mercedes Benz z’abaminisitiri.

Perezida Kagame ati “Na we yagombaga gutwara ayo mafaranga mu ntoki. Nkibimenya nagiye kwa Perezida ndamubwira nti ‘turimo gukora amakosa.’ Ikintu cyihutirwa kuri twe ntabwo ari ukugura Mercedes Benz z’abaminisitiri bacu. Tekereza mu 1998, nyuma y’imyaka ine Jenoside ihagaritswe, turimo kugerageza kubaka inzego, turagerageza gukora ibintu binyuranye none ikintu cya mbere kije mu bayobozi bacu kibaye kugura Mercedes Benz z’abaminisitiri, abaminisitiri badafite inyubako bakoreramo, nta bikoresho, nta ki.”

“Ndagenda mbwira Perezida wanjye nti ‘ndakeka ko bidakwiye’. Icya mbere ntabwo dukwiye gushyira imbere ibi, icya kabiri nanone tugafata amafaranga tugahereza umwe muri twe kandi n’undi wayajyanye ataragarutse, kandi uyu anajyanye amafaranga ayaruta. Ndavuga nti ‘ntabwo twaguma muri ibi kereka niba dushaka kwisenya ntituzave mu nzibacyuho.”

Yavuze ko mu rugamba rwo kubaka imiyoborere ihamye uba ugomba kwigomwa byinshi, ariko abananiwe kubyumva bakihindura abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo barahindukira bakamwita umunyagitugu.

Ati “Turi abanyagitugu kubera ko tutabemereye gutwara ya mafaranga kandi igihe bayajyanye bataranagarutse none babonye urwitwazo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kutihanganira imikorere mibi na ruswa ari byo byatumye u Rwanda ubu ari igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zinyuranye. Yavuze ko kurwanya imikorere mibi muri politiki ari byo bikwiye guherwago, mu rugamba rwokurwanya ruswa irebana n’ubukungu, kandi uburyo bwo kubikora ni bumwe.

Ati “Ni ukubakira ku murage nyafurika wo kubaka imyumvire mu bayobozi bacu yo kuzirikana inshingano, kubazwa ibyo ukora no gutanga umusaruro, by’umwihariko mu bakiri bato, mu gihe dukomeje kubaka inzego zizadufasha muri ibyo.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, muri Nigeria Perezida Kagame yitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Muhammadu Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame na Buhari bitabiriye inama ku kurwanya ruswa i Abuja
Abayobozi bahagurutse ubwo haririmbwaga Indirimbo y'Igihugu
Perezida Kagame na Muhammadu Buhari bakurikiye ibikorwa by'iyi nama ku kurwanya ruswa
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye baganira ku buryo bwo kurwanya ruswa
Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa rusaba kwigomwa byinshi
Perezida Kagame na Buhari bitabiriye imurikabikorwa rijyanye n'iyi nama
Perezida Buhari yashyikirije Kagame ishimwe nk'umwe mu baharaniye kurwanya ruswa muri Afurika
Abayobozi bitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
rwabugiri 2019-06-13 14:11:53

ndazikko bariya bose birirwa basakuza hanze iyo mumahanga bose ni bisambo
biba byihisha muri opposition turabazi that ’s why batapfa kuduhindura nkurubyiruko
nibisambo rwwose muzehe ajye abigaragaza tubimenye rwose

2
kayezu 2019-06-13 07:30:05

bazanyarukire nyagatare ruswa niyogusa

3
Musoni m 2019-06-13 05:37:55

Turashima lmana cyaneee
Kuko yatuhaye abayombozi bwiza pe

4
Dany 2019-06-12 19:38:49

Birasekeje kabisa guha umuntu ku giri cye cash z’igihugu ngo ugiye kugurira abaministre imodoka!!!yego igihugu cyari kitariyubaka ariko iyi mikorere nayo ntiyumvikana .Ese bari babuze company baha icyo kiraka?ngo izizane bayishyure zahageze?ahubwo abayatwaraga bajyanye make .buri ambassade ntiyagiraga bank account ko virement bancaire zahozeho kuki mwayahaga umuntu mu ntoki?iyi mikorere niba ikiriho na nubu niyo ituma amafaranga y’u Rwanda ata agaciro .ugasanga buri muntu aragura amadevises ngo akajya kurangura iyo gihera wenda taza agahomba .ariya mafaranga aba atazagaruka mu gihugu.
Mu Rwanda inzego ziriho gusa bya bifi binini ntibyatuma zikora neza uko bikwiye.gusa urwego ruswa iriho ntabwo warugereranya n’ibindi bihugu by’Africa intambwe yo guterwa mu kuyirwanya iracyahari .uko service zigenda zinozwa ni nako bigenda bigorana kuyitanga.Ariko twirinde kuko abashaka inzira za bugufi bahora baryamiye amajanja .Ruswa ni imungu kabombo ku bukungu bw’igihugu.

5
Bazimaziki 2019-06-12 17:53:17

Iby’isi ni amabanga koko?
Ministri kubera indi nini aterura Cash ajya kwihisha muri opposition ? Prezida abura ubwenge , visi presida afata urugwiro? Chef d’etat Major ahinduka ikigarasha naho chef w’abacengezi agirwa general murinzi, premier ministre areguzwa, himikwa mubyara wanjye! Amen

6
paul habimana 2019-06-12 14:49:50

Mu Rwanda ruswa irahari cyane cyane mu nzego za Leta, kandi kuyirwanya bisa nk’ibidashoboka kubera ibifi binini!!!! dushima cyane uburyo Nyakubahwa asura abaturage akabakemurira ibibazo ariko hakenewe n ingamba ku bayobozi bakomeje kurenganya abaturage inzego zose zirebera!! kuko President ntamwanya yabona wo gukemura byose!!

7
bimawuwa 2019-06-12 14:31:58

kuva bamwe hano muvuga ngo kuva kiriya gihe uwategekaga nuwo none se murashaka ko yari kureka mugenziwe agakora amakosa kubera ko ari president ariko mwagiye mureka imyiyumvire nkiyo akijje frw Yandi yari agiye kunyerezwa dore nu wambere barayamuha ntiyagaruka none yicare nandi agende,ibyo yakoze yaroheye igihugu yakoze ni gikorwa gikomeye gukura uwo mujura kubutegetsi akanamufunga..well done my president PK

8
Bob 2019-06-12 14:17:54

Rwose peresidant wacu wavukanye ubutwari nubuyobozi bwiza muri wowe,Imana ukongerere imigisha kd uzarambe

9
Mugabo 2019-06-12 13:58:03

Abagira ikibazo Ku kuba yari gutanga inama kuri president we ari vice President baribeshya. HE ni leader kandi leading is about influence, Nta kosa na rimwe yakoze, kuko yari azi icyo yarwaniye, iyo bikomeza gutya twari kuba turi he?

10
Mugabo 2019-06-12 13:58:01

Abagira ikibazo Ku kuba yari gutanga inama kuri president we ari vice President baribeshya. HE ni leader kandi leading is about influence, Nta kosa na rimwe yakoze, kuko yari azi icyo yarwaniye, iyo bikomeza gutya twari kuba turi he?

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza