Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

7 1-07-2018 - saa 09:33, IGIHE

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu gihe bombi bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe, itangira kuri iki Cyumweru i Nouakchott mu Murwa mukuru wa Mauritania.

Iyi nama iteganyijwe ku matariki 1-2 Nyakanga 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti "Gutsinda Urugamba rwo Kurwanya Ruswa: Inzira Irambye Iganisha ku Mpinduka muri Afurika.” Irayoborwa na Perezida Kagame nk’Umuyobozi wa AU mu 2018.

Perezida Kagame na Ramaphosa bahuye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’inama yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’ibihugu bya AU ku bibazo bya Sudani y’Epfo, yayobowe na Perezida Ramaphosa ubwe.

Nubwo hatatangajwe ingingo nyamukuru aba bayobozi bombi baganiriyeho, hari byinshi byagiye bigarukwaho hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo birimo ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo.

Ubwo Perezida Ramaphosa yari mu Rwanda muri Werurwe yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasinyiwemo amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, yavuze ko icyo kibazo kigiye kuba amateka.

Icyo gihe ubwo yari muri Kigali Convention Centre, Perezida Ramaphosa mu ijwi rituje yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Yakomeje agira ati “Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bagiye kubikoraho mu buryo bwihuse, badushakire ibisubizo ndetse natwe tuzabishyiraho umukono.”

Ku rundi ruhande, mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe niba kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Afurika y’Epfo, atari igihe cyiza cyo kuba habaho ibiganiro na Perezida Cyril Ramaphosa bivuga kuri Kayumba Nyamwasa uba mu buhungiro muri iki gihugu ariko ushinjwa ibyaha bitandukanye mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yasubije ko atari ibintu byiza kuba igihugu cyacumbikira umuntu ushaka guhungabanya icyo akomokamo.

Ati “Tuzabireba. Sintekereza ko ari igitekerezo cyiza kuba igihugu icyo aricyo cyose cyacumbikira umuntu ukekwa hanyuma kikamwemerera kugerageza guhungabanya igihugu akomokamo. Ku bw’ibyo rero, tuzakomeza kugeza kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo igitekerezo cyacu cyo kwiga kuri iki kibazo, gusa atari nk’impamvu yo kuvugurura umubano wacu.”

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame afatanyije na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Neven Mimica, bayoboye inama ku iterambere ry’abari n’abategarugori yiswe ’Women in Power’.

Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda y’ubufatanye bw’iyi miryango itandukanye ifite icyo isobanuye kirenze akamaro gahabwa iterambere ry’abari n’abategarugori.

Yashimangiye ko uburinganire buri mu byibandwaho haba mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe no mu w’Ubumwe bw’u Burayi, cyane ko mu nama iheruka y’Iterambere ry’u Burayi n’Ubufatanye n’indi Migabane, insanganyamatsiko yari iterambere ry’abari n’abategarugori.

Perezida Kagame na Ramaphosa ku isonga ry’Abaperezida bazitabira inama yiga ku gituntu
Perezida Kagame na Ramaphosa bahuriye muri Mauritania aho bitabiriye inama ya AU
Perezida Kagame na Ramaphosa mu ifoto y'urwibutso na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo (ibumoso) na Lindiwe Sisulu (iburyo)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gasamunyiga 2018-07-01 16:15:11

Ko ikibazo cya viza ya Africa y Epfo gikomeje kuba amateka nkuko ya bivuze bizagera he?

2
ntihanabayo 2018-07-01 13:24:55

turabakunda

3
ntihanabayo 2018-07-01 13:24:48

turabakunda

4
Bagaragaza 2018-07-01 13:12:47

Andika hano0 Kagame We Nako Uba Tagize?

5
kayumba 2018-07-01 09:42:50

Ndakwemera muyobozi wacu dukunda komeza udushakire umuhanda mugari kwisi hose iyaturemye ikuturagirire.

6
kayumba 2018-07-01 09:30:32

Ndakwemera muyobozi wacu dukunda komeza udushakire umuhanda mugari kwisi hose iyaturemye ikuturagirire.

7
zahara 2018-07-01 08:10:59

Abayobozi bacu turabashyigikiye mu iterambere ry’igihugu cyacu. Perezida wacu Paul Kagame , Imana ikomeze imujye imbere mu kuyobora.

Kwamamaza