Perezida Kagame yageze muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

20 10-10-2018 - saa 13:49, IGIHE

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Erevan muri Arménie ahategerejwe inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Kane. Abakandida babiri Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean nibo bahatanye.

Michaëlle Jean yari amaze imyaka ine ayoboye uyu muryango nyuma yo gutorerwa i Dakar muri Senegal mu 2014. Ni we mugore wa mbere wayoboye uyu muryango kuva washingwa.

Ahanganye na Louise Mushikiwabo ushyigikiwe n’ibihugu byinshi ndetse yatanzwe nk’umukandida wa Afurika yunze Ubumwe. Ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya nyuma yaho Canada na Quebec biteye umugongo Jean bigatangaza ko biri inyuma ya Mushikiwabo.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi.

Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama n’ibindi.

U Rwanda ni umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970. Imibare ya OIF yo mu 2014 igaragaza ko ku Isi hari abaturage miliyoni 274 bakoresha ururimi rw’Igifaransa.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege i Erevan, yakiriwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo, umazeyo iminsi
Ubwo Umukuru w'Igihugu yasohokaga ku Kibuga cy'Indege muri Arménie
Perezida Kagame yitabiriye inama izatorerwamo Umunyamabanga wa OIF
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
iriza cicy 2018-10-12 04:43:22

turabashyigikiye nibyerekanako urwanda harintabwe rutera murakoze turabakundacyane

2
kanani 2018-10-11 05:05:32

Twifurije intsinzi Mushikiwacu urashoboye Imana iguhe gutsinda

3
kanani 2018-10-11 05:05:32

Twifurije intsinzi Mushikiwacu urashoboye Imana iguhe gutsinda

4
Sibomana 2018-10-11 04:46:58

Capital ya Armenia yitwa Erevan.Niho inama iza kubera.Nagirango nibutse abantu yuko Armenia nayo yahoze muli USSR/URSS (ibihugu by’Abasoviets).Ikindi nanone,nuko iyo uri muli Erevan uba ureba imbere yawe Mount Ararat,wa musozi Ubwato bwa Nowa (Noah’s Ark) bwaruhukiyeho igihe Umwuzure (Deluge) wagabanukaga.Icyo gihe Imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi yose kubera ko batitaga ku bintu byerekeye imana,bakibera mu byisi gusa.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana.Nukuvuga Nowa,umugore we,abahungu babo 3 n’abakazana babo 3.Yesu yavuze ko ariko bizagenda ku munsi wa nyuma.

5
jey 2018-10-11 02:58:26

"Mwigireho ko ibintu byose bishoboka: mu Rwanda ubu barasingiza Igifaransa ntawe uvuga ngo asyiiii. So...Hari ubwo agakiza gaturuka aho utagakekeraga. Burya koko ......ntihumbya."
Nta bwo uragera mu mashuri nta cyo uzi. UMUNYESHURI AKWEREKA URWANGO RW’IGIFARANSA UKIBAZA NIBA IBYO TURIMO HARI ICYO BIZAGERAHO.

6
oswald 2018-10-11 02:26:29

Imana yacu izakujye imbere uzatsinde kandi turagusabira ku Mana ngo uwo mwanya uzawegukane kuko urawukwiye rwose.

7
Oliver foxx 2018-10-10 23:40:31

President wacu turakwemera mutsinde twe twatangiye kuyibyina!oyeeee

8
Oliver foxx 2018-10-10 23:40:26

President wacu turakwemera mutsinde twe twatangiye kuyibyina!oyeeee

9
Kalima 2018-10-10 22:27:08

Ariko abantu twabaye dute??nkuyu wiyita ngo ni" Kirezi "aba atanze ikihe gitekerezo? Kuki tuba twumva ko aho gukomeza ibyiza habaho ko bisenyuka??

10
Kirezi 2018-10-10 14:03:46

Iyi ni intambwe yo mubushorishori ikurikirwa nihanuka

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza