IGIHE

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa mu nama azatangamo inshingano za AU

6 9-02-2019 - saa 12:24, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ayobora itangizwa rya gahunda nshya igamije kongera ubushobozi bushyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi.

Iyi nama yiga uko ibikorwa by’ubuvuzi byagera kuri bose ku mugabane wa Afurika, irahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango ikora mu bijyanye n’ubuzima.

Abavuga amagambo barimo; Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo n’umuherwe Bill Gates.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) y’umwaka wa 2018, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika birimo kongera ishoramari rishyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi, kuko mu bihugu 35 ku bihugu 55 byongereye amafaranga bishyira mu bikorwa by’ubuzima ugereranyije n’umwaka watambutse.

Uku gushyira amafaranga menshi mu bikorwa by’ubuzima, byagaragaje impinduka nziza mu bantu hirya no hino ku mugabane wa Afurika no mu bikorwa by’ubuzima.

Nubwo ibihugu bya Afurika byagaragaje impinduka mu kongera ishoramari mu by’ubuvuzi, ibihugu bibiri ku bihugu 55 nibyo ngo byonyine byashoboye kugera ku ntego z’uyu mugabane zivuga ko ibihugu bishyira 15% by’ingengo y’imari mu bikorwa by’ubuvuzi.

Ntiharagerwa kandi ku madorali byibuze 86.3 asabwa kuri buri muntu kugira ngo abe yagerwaho n’ibikorwa by’ubuzima.

U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu gushyira amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima, aho mu 2015 rwashyizemo 6.7% by’ingengo y’imari, naho mu 2018/2019 rushyiramo 17% by’ingengo y’imari.

Abanyarwanda barenga 90% bafite ubwishingizi bw’ubuzima, aho bishyura 8% by’ikiguzi cy’ubuvuzi gusa.

Abateguye iyi nama bo bavuze ko Afurika nk’umugabane ufite urubyiruko rwinshi, iterambere ry’ejo rizashingirwa mu guteza imbere abaturage bawo.

Kugeza ubu kandi kimwe cya kabiri cy’abatuye umugabane wa Afurika ntibagerwaho n’ibikorwa by’ubuvuzi, ni mu gihe kandi miliyoni nyinshi z’abaturage bapfa buri mwaka bishwe n’indwara zakavuwe.

Kuri iki cyumweru kandi, Perezida Kagame azitabira inama ya 32 isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Iyi nama niyo ya nyuma Perezida Kagame azitabira ari Umuyobozi wa AU, yari amaze umwaka ayoboye kuko azahita asimburwa na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.

Muri manda ya Perezida Kagame, hari byinshi azibukirwaho bigamije kugira Afurika yibeshejeho, idategeye amaboko ibihugu by’i Burayi na Amerika. Ibyo birimo; isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA),

Muri Werurwe 2018 i Kigali hasinyiwe amasezerano y’ibihugu bigize AU, agamije gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Ibihugu 44 byayasinye ku ikubitiro, ndetse ubu bigeze kure biyemeza burundu ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Biteganywa ko aya masezerano azahuriza ku isoko rimwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

Perezida Kagame kandi yakaganguriye ibihugu bya Afurika kwishakamo ingengo y’imari bidategereje inkunga.

AU yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu 2019 yagabanutseho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize, ariko ikagaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Hasinywe kandi amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, Pasiporo imwe Nyafurika, ikigega cy’amahoro ndetse n’ubufatanye bwa Afurika n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida Kagame azakomeza kuyobora amavugurura ya AU nk’uko yagiriwe icyizere mu nama ya AU yabereye i Kigali mu 2016.

Tariki ya 29 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatangiye inshingano nk’Umuyobozi wa AU, iyi manda ihurirana n’Inteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye Addis Ababa.

Perezida Kagame arayobora inama yiga ku ishoramari mu buvuzi muri Afurika
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia
Perezida Kagame azanitabira inama ya 32 y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma ba AU
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gilbert MUGWANEZA 2019-02-10 14:34:53

Turashima president wacu kuko atugerera kure

2
Dr 2019-02-10 00:02:14

Ariko se umunyamakuru muzima arandika ngo "Abazavuga Amagambo" iki kinyarwanda ntabwo kibaho. Baravuga ngo "Abazatanga ibiganiro"

3
Emmanuel 2019-02-09 23:32:10

Urakoze Mukakimenyi, sinarinzi ko hari inkotanyi zujuje byose zigihari usibye H.E nabandi bake, ariko mbonye ko mubanyarwanda zirimo zumwimwrere. uri inkotanyi peeee, imana igushyireho imigisha itagabanyije murakoze.

4
Kabeho 2019-02-09 10:44:22

Natwe turi amaboko yawe. Ntugatsitare maguru atugendera.

5
Mukakimenyi 2019-02-09 09:45:48

Cyokora abanyarwanda dufite amahirwe twayobowemo nimana mumahitamo twakoze yokugirango tube twarayobowe numugabo nkuyu. Hari igihe njya nsubiza amaso inyuma nkavuga ngo harya iyo kagame atatubera perezida ubu twakabaye tuyoborwa nande????????? ngereranyije nibihe tuvuyemo aho byasabaga kuyoborwa numugabo utajenjeka, uhora aharanira iterambere nubumwe bwabanyarwanda nabanyafrica muri rusange, udakangwa nimiyaga yose ihuhwa nabadayimoni ba sekibi biyisi bahora bunva abantu twahora mubibazo nimyiryane kuko bo ariho bungukira, utarigisambo, udakunda akajagari, utihanganira abahohotera abandi nabanyamafuti bose.
kandi muricyo gihe gihise hari hagoye. Niyompanvu ibisambo nabanyamafuti bose bakwibandaho nakarimi kabo kanduye ishyari ariko imana irakurinze niyompanvu ibatamaza izuba riva ukabona bagejejwe ikigali izuba riva bavugiraga mubirometero ibihumbi nibihumbi.
Imana niyo ihora ikwongerera imbaraga nubwenge bwogukora inshingano twagutoreye ngo utujye imbere natwe dufatanye nawe kandi tuzagera aho dushaka tubifashijwemo nubwenge, imbaraga, umurava duhabwa nanyagasani. Abatwanga bazagende biyahure

6
Vincent 2019-02-09 06:52:16

good

Kwamamaza