IGIHE

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange (Amafoto)

17 9-08-2019 - saa 17:20, Philbert Girinema

Perezida Kagame yafunguye Stade y’imikino y’amaboko n’ibitaramo, Kigali Arena, nyuma y’amezi atandatu yari imaze yubakwa, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.

Umuhango wo gutaha iyi stade wabaye kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose by’umwihariko Perezida Kagame ni we wayifunguye. Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye bari bitabiriye.

Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro, yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito.

Yavuze ko sosiyete yo muri Turikiya, Summa, yubatse iyi nyubako ikwiye kuba urugero ku buryo abantu bakora ibintu byiza kandi mu gihe gito.

Ati “Ariko niko abantu bakwiriye gukora. Ubwo natwe tuziga gukora neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito, bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by’abakoze hano, abandi 30% ni abafatanyije n’Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite, kugira ngo bafatanye abandi babigireho bakorane. Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo byagabanyije ubuziranenge bw’ibyo mureba hano.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors kimwe n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.

Ati “Hari ab’ingenzi nshaka gushimira. Hari umugabo witwa Masai Ujiri, ni Perezida wa Toronto Raptors. Yazanye igitekerezo cyo kubaka uyu mukino w’amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, muri Afurika afatanyije n’undi witwa Amadou Fall afatanyije na Komiseri wa NBA, Adam Silver, abo bagabo ndabashimira cyane, bafite Porogaramu yitwa Giants of Africa.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba kubikoresha bakazavamo ibihangange.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Yakomeje agira ati “Ba bana twabonaga bato, tubarere, tubakuze, mu bikorwa byinshi byiza, byubaka igihugu cyacu, bakure bashaka kuba ibihangange kandi babe byo.”

Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.

Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nyubako y'imikino y'intoki
Mutokambali asobanurira Perezida Kagame uburyo agiye guhereza umupira umwe mu bakinnyi agatsinda
Perezida Kagame aganira n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore akaba n'Umutoza wa The Hoops, Mutokambali Moïse
Perezida Kagame yashimye abubatse iyi nyubako, ikuzura mu gihe gito kandi ubuziranenge bwayo ari nta makemwa
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo gutaha Kigali Arena
Umukuru w'Igihugu yavuze ko kuba igihangange bisaba gukora cyane, bitagendera ku gihagararo
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gukoresha neza ibikorwaremezo ruhawe rukagaragaza impano rwifitemo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wabimburiye iy'umunsi. Aha ni mbere gato y'uko amakipe y'abakobwa akina
Kantore Sandra wa APR BBC adunda umupira mu gihe yuburaga amaso ngo arebe mugenzi we ashobora guhereza
Kantore agerageza kugumana umupira ubwo Imanizabayo Marie Laurence wa The Hoops yashakaga kuwutwara
Imanizabayo Marie Laurence ashaka uko atambuka kuri Mugisha Uwera Benigne wa APR BBC
Rutagengwa Nadine ashaka uko anyuza umupira kuri Mugwaneza Charlotte
Abafana ba APR FC bari babukereye baje gufana
Mutokambali Moïse aha amabwiriza abakinnyi be
Mbazumutima Charles utoza APR WBBC aganiza abakobwa b'ikipe ye
Kantore Sandra mu kirere agerageza gushyira umupira mu nkangara
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza; Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba n'Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen Kabarebe James bakurikiye uyu mukino
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikira uburyo abakobwa bitwaraga bakina Basketball
Umukino wa The Hoops na APR WBBC niwo wafunguye Kigali Arena

Amafoto: Himbaza Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kagabo 2019-08-12 01:50:31

Umukino warangiye batsindanye bate? umukino witabiriwe n’abantu bangahe ngo turebe ko abfana bazagera kuri 10.000?

2
🇺🇸Americanor© 2019-08-11 16:35:36

A Real Per$on Mu$t Think like

H.E Paul Kagame

3
NGABONZIZA Raoul 2019-08-11 03:52:34

KAGAME Paul yabereye Urwanda mose.Imana izamuturindire igihe kirekire kugeza ubwo Urwanda ruzagera ahashimishije muri domains zose.Turamukunda cyane kandi turamusengera .

4
Emma 2019-08-10 14:59:19

Big up to our leader

5
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-10 03:40:48

Mbega byiza, ngaho abakina basketball, volleyball na handball nababwira iki!

Football yaratunaniye ngaho nimugerageze mwiyubake muzatwarire igikombe kimwe byibura muri iyo stade!

6
claude 2019-08-09 23:45:39

Nibyiza Cyane iyo stade turayishimiye cyane! ariko ntago mwatubwiye uko uwo mukino warangiye

7
Jimiy 2019-08-09 23:40:45

Mbega ijambo ryiza,uwiteka akurinde mubyeyi,akomeze aguhe ubuzima buzira umuze,

8
Kayitana 2019-08-09 23:36:58

Igihe murakoze cyane mujye no muri wasac mutujyezeho imishinga yaho amazi ajyeze.

9
Jean d'Amour 2019-08-09 23:30:11

Yaba Urwanda rwagiraga Abayobozi Bose batekereza nka Nyakubahwa Prezida wacu Paul Kagame. Ubu buri munyarwanda wese Aba afite aho ageze. Nyubahwa ni wowe Twari dutegereje kuva na kera ko uzaza ukazura Urwanda. Imana ikomeze igukomereze Amaboko kdi ikurinde ndetse numuryango wawe. Nange uko imbaraga zange zingana nzakomeza nkufashe mu kubaka Urwanda dukomeza kwishakamo ibisubizo.

10
i2 2019-08-09 22:37:06

Mubyukuri iyaba abanyarwanda benshi batekerezaga nka President wacu mu myaka mike u Rwanda rwaba igihugu gikomeye kurwego rwisi. He always thinks big and he makes things happen. Kigali Arena is one proof among hundreds that nothing is impossible

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza