IGIHE

Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Prof Mbanda

0 24-01-2023 - saa 11:06, Akayezu Jean de Dieu

Perezida Kagame n’Umuryango we, bafashe mu mugongo umuryango wa Prof Kalisa Mbanda, uherutse kwitaba Imana, avuga ko yitangiye igihugu mu mirimo itandukanye azahora yibukirwaho.

Ni ubutumwa bwasomwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, mu muhango wo gusezera Prof Mbanda, wabereye muri Paruwasi Regina Pacis, uyoborwa Antoine Cardinal Kambanda.

Witabiriwe kandi n’abayobozi muri Guverinoma, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François; uwahoze ari Perezida wa Sena , Dr Iyamuremye Augustin n’abandi.

Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu rubabaza cyane cyane iyo rutwaye umuntu w’ingirakamaro nka Prof.Kalisa Mbanda.

Ati “Yari umuntu w’indahemuka kandi ukunda abantu witangira abandi agaharanira icyagirira abandi akamaro aho ageze hose bamwibonamo akaba inshuti n’umuvandimwe wa bose.”

Cardinal Kambanda yavuze ko umurage Prof Mbanda asigiye abantu ari uwo kugira urukundo, impuhwe no kubitoza abandi.

Ati “Abamuzi mwese muzi ukuntu yari umuntu ugira urukundo n’impuhwe, wicisha bugufi kandi akaba umurezi. Akamenya kubitoza abato, uwo murage rero adusigiye tuwukomeza, wo gukunda Imana no kuyubaha ni ryo banga ryo gukunda abantu no kuba indahemuka.”

Prof Kalisa Mbanda yakoze imirimo itandukanye mu gihugu irimo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuyobora iyahoze ari Kaminuza ya ISAI Busogo, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aba Umuyobozi w’Icyubahiro [Chancellor] wa Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK n’izindi nshingano.

Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, bwasomwe na Minisitiri Musabyimana, wavuze ko ibikorwa bya Prof Mbanda bizahora byibukwa n’Abanyarwanda.

Ati “Perezida wa Repubulika n’umuryango we bamenye inkuru mbi y’uko Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana, tubabajwe n’iyo nkuru mbi kandi twifatanyije na Madamu Mbanda, abana n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi.”

Yakomeje agira ati “Prof Mbanda yakoreye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye, Abaturarwanda bazahora bamwibukira ku bikorwa bye muri iyo mirimo, Perezida wa Repubulika n’Umuryango we, bifurije Madamu Mbanda n’umuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana ihe Prof Mbanda kuruhukira mu mahoro.”

Abavandimwe n’inshuti yabasigiye umurage

Abitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Prof Kalisa Mbanda bagarutse ku byamuranze mu buzima busanzwe ndetse no mu nshingano zitandukanye yagiye akora.

Bahurije ku kuba yaragiraga urukundo, yari umunyakuru wanga ikinyoma, umunyamurava ukunda akazi ndetse agaharanira iterambere ry’abamwegereye, umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.

Umugore wa Prof Mbanda, Iribagiza Rose, yavuze ko afite ubushobozi yaha umudali kuko umugabo we yari umuntu utangaje, ugira urukundo ukunda umurimo kandi akawushishikariza n’abamuri hafi.

Ati “Mfite ubushobozi bwo kumuha umudali wa zahabu, umudali rwose w’ikirenga […] kubwo gukora, kubwo kugira urukundo, kutizigama, akita ku bantu rwose atizigamye.”

Ubuheture bw’uyu muryango, Ingabe Kalisa yavuze ko ababyeyi be [Kalisa na Iribagiza] babatoje indangagaciro Nyarwanda zirimo kubaha,guca bugufi, kugira urukundo n’izindi zakomeje kubaherekeza aho bagiye bajya hose.

Ati “Watubereye umubyeyi mwiza cyane, waradukunze urabitwereka, uranabitubwira kenshi, wowe na Mama mwatureze neza, mwadutoje imico myiza n’indangagaciro Nyarwanda, mwadutoje guca bugufi, gukunda umurimo, kubaha Imana no kubaha umuntu wese.”

Ubuheta bwa Prof Mbanda, Tunga Kalisa yagize ati ‘‘Twaratese, twagize amahirwe menshi yo kugira umupapa mwiza, mwiza turacyafite amahirwe menshi yo kugira umumama mwiza kandi ndashaka no kubashimira mwese twasangiye Papa, mbabwira nti turahari kandi tuziko namwe muhari, dukomeze urukundo, dukomeze tubane.”

Umuhererezi wa Prof Mbanda, Umutoni Kalisa Nicole ati “ Twagiraga ibitekerezo, Papa akatwumva twese, twese tukavuga, umwe akavuga n’undi akavuga n’umwana muto. Yifuzaga ko tuvuga ikiri mu bitekerezo byacu kuko yabihaga agaciro.”

Prof Kalisa Mbanda witabye Imana tariki 13 Mutarama 2023,azize urupfu rutunguranye, asize umugore, abana bane n’abuzukuru batandatu.

Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-yanditse-amateka-muri-rdc-ubuhanga-mu-buhinzi-n-ibindi-ibigwi-prof-mbanda

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-we-wamwinjije-mu-buhinzi-minisitiri-musabyimana-yavuze-byinshi-kuri-prof

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot ni umwe mu baje guherekeza Prof Kalisa Mbanda
Minisitiri Dr Mukeshimana na Ingabire ubwo bari bagiye guherekeza bwa nyuma Prof Mbanda
Tunga Kalisa, ubuheta bwa Prof Mbanda yavuze ko Sse yabareze neza, abatoza kugira Indangagaciro Nyarwanda
Kayumba Malick wigeze kuba Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, yashyize indabo ku mva ya Prof Kalisa Mbanda
Iribagiza Rose, umufasha wa Prof Kalisa Mbanda yavuze ko ari umuntu wari ufite indangagaciro zirimo urukundo no kwitangira abandi
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'Intebe yaje gusezera kuri Prof Mbanda
Inararibonye Rucagu Boniface ubwo yitabiriye umuhango wo gushyingura Prof Mbanda
Umugore wa Prof Mbanda (iburyo) Iribagiza Rose yashyize indabo ku mva y'umufasha we witabye Imana
Minisitiri Musabyimana (uwa kabiri uturutse ibumoso) niwe wajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame
Umuryango we wahawe umwanya wo kumusezeraho bwa nyuma mu buryo bwa gikiristu dore ko yari umwemera-Mana ukomeye
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwari Bizimana Pascal yashyize indabo ku mva ya Prof Mbanda
Minisitiri Dr Mukeshimana ubwo yashyiraga indabo ku mva ya Prof Mbanda
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yitabiriye umuhango wo gushyingura Prof Mbanda
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula,yitabiriye umuhango wo gushyingura Prof Mbanda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude n'abo mu muryango wa Prof Mbanda bamusezeyeho bwa nyuma
Umugore wa Prof Mbanda (iburyo) Iribagiza Rose yashyize indabo ku mva y'umufasha we witabye Imana
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete itanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL yitwa SINELAC, Fidele Ndayisaba ni umwe mu baje gushyingura Prof Mbanda
Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe mu muhango wo gushyingura Prof Mbanda
Umukobwa wa Prof Mbanda yavuze ko se yabatoje urukundo n'ubumuntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza