Perezida Kagame yibajije impamvu umuntu wahunze igihugu nka Padiri Thomas Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda, avuga ko niba hari ibyaha ashinjwa yari akwiye kurekwa akinjira mu gihugu hanyuma akabibazwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru muri Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yari yakoranyirije hamwe abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri.
Mu byo Perezida Kagame yavuze, yagarutse kuri Padiri Nahimana wari waravuze ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Uyu yari yatangaje ko azagera i Kigali saa munani n’iminota 55 zo kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko yategerejwe amasaha n’amasaha n’isinzi ry’abanyamakuru bari ku kibuga cy’indege i Kanombe baraheba.
Nyuma amakuru atandukanye avuga ko yangiwe kwinjira mu Rwanda kubera ibibazo by’ibyangombwa ariko we akavuga ko ataribyo.
Perezida Kagame yavuze ko adasobanukiwe ko impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.
Yashimangiye ko nk’Umunyarwanda, Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yari afite pasiporo yo mu mahanga.
Ubusanzwe Thomas Nahimana wiyise “Umutaripfana” akomoka muri Diyosezi ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Yavuye mu Rwanda ageze imahanga atangira politiki.
Mu mvugo ze zitandukanye, Padiri Nahimana yakunze kwibasira Abatutsi ndetse adasize n’Abahutu yise "imishwi"mu mvugo zakunze gusiga benshi mu rujijo ku buryo mu bibazo byibajijwe cyane mu mpera z’Ugushyingo harimo ikirebana no kumenya niba ubutabera butari kwakirana ubwuzu ugutahuka k’uyu mugabo.
Ni mu gihe Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, ishimangira ko amagambo ya Padiri Nahimana yuje ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko we ubwe ari ‘umwe mu bahakana bakanapfobya jenoside bazwi ku Isi’.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!