Perezida Kagame na Madamu bakiriye abakozi bo muri Perezidanse

30 5-12-2017 - saa 13:53, IGIHE

Perezida Paul Kagame na Madamu we ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, bakiriye abakozi bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka Village Urugwiro.

Amakuru yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’itsinda rigari ry’abakozi bo muri Village Urugwiro.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame n’umufasha we basangiye n’abana bato baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2017.

Village Urugwiro ni Ingoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye ku Kacyiru. Amateka agaragaza ko ijya kubakwa itari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ahubwo yari yubakikwe kwakira inama ya gatandatu ya ‘Franco-African’ muri Gicurasi 1979.

Iyi nama yabaye ku wa 21-22 Gicurasi 1979 yiga ku mibanire y’u Burayi na Afurika. Abakuru b’ibihugu 13 nibo bayitabiriye ariko muri rusange abayobozi bakuru bose hamwe bari 21.

Muri abo bakuru b’ibihugu harimo Colonel Jean-Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi, Umwami w’Abami, Jean-Bédel Bokassa, watwaraga Centrafrique; Ahmed Abdallah wayoboraga Ibirwa bya Comores; Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal; Mobutu Sese Seko wa Zaïre n’abandi.

Abaperezida bari bayitabiriye buri umwe yari afite icyumba muri Village Urugwiro. Iyi nyubako kandi yari inafite akabari bitaga mu Rugwiro.

Perezida Paul Kagame na Madamu we ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, bakiriye abakozi bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka Village Urugwiro
Perezida Kagame na Madamu bakiriye abakozi bo muri Perezidanse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
kmanzi 2017-12-12 08:30:14

This is really good.
Your Excellency, nabahakoze cyera bakaba baragiye gutanga umusanzu ahandi mugihugu muzabatumire musangire nabo. Ni recognition kandi biranezeza. Abanyarwanda turagukunda cyane.

Murakoze

2
kmanzi 2017-12-12 08:30:07

This is really good.
Your Excellency, nabahakoze cyera bakaba baragiye gutanga umusanzu ahandi mugihugu muzabatumire musangire nabo. Ni recognition kandi biranezeza. Abanyarwanda turagukunda cyane.

Murakoze

3
kmanzi 2017-12-12 07:15:29

This is really good.
Ubutaha muzatumire nabigenze gukorera in this noble office bakaba baragiye gutanga umusanzu ahandi mugihugu nabyo byaba byiza. It is good recognition.

Manzi

4
mariam 2017-12-06 03:16:05

Ko mbona abakora muli Prezidansi ali abantu nk’abandi se?!!!

5
MURINDANGABO Gilbert 2017-12-06 02:50:34

Mbega inzu nziza kuyikoreramo biteye ishema nukuri nange uwanyongera muri ino staf nukuri ariko nizereko abegereye H.E bamwigiraho byinshi kuko kugira amahirwe yo kubonana nawe kenshi wumva impanuro aguha warangiza ukamutenguha byaba ari amahano and i say congratulation to MUZEHE wacu

6
Paul 2017-12-06 01:08:55

H.E yerekanye urugero rwiza rwo gusabana n’abo bakorana. Izindi nzego nazo bizibere urugero. Kera aho nakorera nabonaga umwaka urangira hagakorwa ubusabane, bikamera neza, abantu bakishima, bishimira ibyo bagezeho umwaka wose. Ariko ubu byarahagaze, H.E arakoze kubera izindi nzego urugero rwiza. Turagukunda cyaaaaaane, komeza uteze Abanyarwanda imbere.

7
kamazima 2017-12-06 00:43:40

harya bisaba iki ngo umuntu abone akazi muri viallage urugwiro ko ntarumva itangazo ritanga akazi yo.

8
Gucci 2017-12-05 15:31:45

Ko mbona abakozi bo muri presidence bose basa se baba bava inda imwe?

9
Habineza 2017-12-05 14:20:17

Bakiliwe baturutse mu yahe mahanga?

10
Mugabe vianney 2017-12-05 13:07:54

Mon Président, Mon tout franchement et Devant Mon Dieu Ndagukunda parce que ushoboye kandi imvugo yawe niyo Ngiro nzakugwa inyuma iteka ryose Imana yanjye izaguhe imigisha myinshi itagabanyije....soit béni infiniment mon Prédisent

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza